• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Editorial 19 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

I Kinshasa muri Kongo, kuri iki cyumweru, tariki 19 Gicurasi 2024, hiriwe inkuru ngo y’umugambi wo guhirika ubutegetsi “waburijwemo”.

Urusaku rw’imbunda ziremereye rwumvikanye mu gace ka Gombe, gatuwemo n’abategetsi bakomeye barimo na Perezida Tshisekedi, ndetse itangazamakuru rya leta ryemeza ko abo bantu bitwaje intwaro bibasiye urugo rwa Vital Kamerhe, inkoramutima ya Tshisekedi, unitegura kuba perezida w’inteko ishinga amategeko.

Christian Malanga bivugwa ko yatumwe gukora ikinamico

Nubwo igisirikari cya Kongo cyavuze ko “cyaburijemo” umugambi wa kudeta( coup d’état), kikagaragaza ngo abafatiwe muri uwo mugambi ndetse n’umurambo ngo w’umwe muri bari bayoboye igitero, hari abasesenguzi batangiye gusobanukirwa ko iri ari ikinamico, rigamije kurangaza abaturage bahangayikishijwe n’ibibera mu burasirazuba bw’igihugu, kwikiza abo adashaka, no kwibasira uRwanda yamenyereye kwikoreza imizigo ye.

J. Luc Melenchon, umukwizabinyoma.wa Tshisekedi

Mu ruturuturu inkuru ya kudeta igitangira guhwihwiswa, Umufaransa Jean-Luc Melenchon wigize umuvugizi wa Tshisekedi kubera bya ruswa amutamika, yihutiye kwandika ku rubuga rwe rwa X, ko uyu ari “umugambi ushyigikiwe n’abanyamahanga barimo u Rwanda”.

Icyakora nta gishya kuri Melenchon, kuko uyu musaza ufite uburwayi bwo mu mutwe, asanzwe yarasaze avuga uRwanda.

Uretse kuvuga ko hari abafatanywe ibyangombwa bya Canada n’Amerika, ndetse ngo igitero kikaba cyari kiyobowe n’Umukongomani Christian Malanga, wahise anicwa ngo atazanahishura iby’iryo kinamico,, nta rindi perereza riraba ngo ryerekane uwaba yari inyuma y’icyo gikorwa. Bwana Melenchon usanzwe ari umuzindaro wa Tshisekedi rero, yashyanutse, yihutira kuvuga ibyo shebuja atekereza, ariko agitegura uko azabirimanganyamo.

Abantu bizwi ko basanzwe bakorera icengezamatwara Perezida Tshisekedi, bihutiye gukwiza ku mbuga nkoranyambaga ko abagabye igitero baturutse hakurya i Brazzaville muri Repubulika ya Kongo, doreko uwo mujyi utandukanyijwe na Kinshaza n’uruzi gusa rwa” Fleuve Congo “. Abo bahezanguni barahuza icyo gitero n’ubucuti busanzwe hagati ya Congo-Brazzaville n’u Rwanda.

Umwe mu basaza ngo bafatiwe muri kudeta

Mu gusegura ibinyoma byabo ariko birimo ubuswa bukabije, banakwirakwije ifoto mpimbano ngo “abajenerali” bo muri Congo-Brazzaville baherutse kwifotozanya na Christian Malanga. Uretse ko batanavuze umwirondoro wabo, wanakwibaza niba abo “bajenerali”ari abaswa bo kwifotozanya n’umuntu bashaka gufasha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’abaturanyi.

Agace karimo “Palais de la Nation”( ingoro y’Umukuru w’Igihugu) kararinzwe bikomeye, ku buryo bigoye kumvikana ukuntu agatsiko k’abarakare bake kinjiranamo ibitwaro bya rutura, ndetse kakanamaramo umwanya munini, ungana nk’uwo amasasu yamaze yumvikana muri ako gace.

Wasobanura ute ko ako gatsiko kahengereye Perezida Tshisekedi ataharaye, bakabona kugaba igitero kuri “Palais de la Nation”?Bisobanuye gusa ko barashe ku rugo bazi neza ko nta muntu bari buhungabanye.

Nyuma y’ikinamico,Vital Kamerhe yigiriye mu gitaramo cya muzika

Vital Kamerhe byavugwaga ko yahungabanye kubera igitero cyagabwe ku rugo rwe, ntibyamubujije kwigira, we n’umugore we, mu gitaramo cy’umuhanzi Moïse Mbiye, bigaragaza ko atuje, kuko nawe abizi ko nta muntu wigeze agambirira kumugirira nabi.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko iri ryari ikinamico rya Perezida Tshisekedi n’abambari be, kandi ndahamya ko n’ibindi byerekana ko aka ari agakino, bizigaragaza uko iminsi izagenda yicuma.

Ibisa rero koko birasabirana. Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye w’uBurundi ntibasangiye gusahura ibihugu byombi no kumena amaraso y’inzirakarengane gusa, ahubwo banahuriye ku makinamico y’ubuswa.

Muribuka ko mu byumweru 2 bishize inzego z’iperereza mu Burundi zateye ibisasu mu duce tunyuranye twa Bujumbura, ndetse bigahitana abantu abandi bagakomereka.
Abatari bake barafashwe bitwa ko bateye ibyo bisasu babitumwe n’uRwanda, kandi mu by’ukuri yari amayeri yo guhohotera abo bita”ibyitso”, no kurangaza abaturage bugarijwe n’ubukene butigeze bubaho mu Burundi.

Ibi byose yaba Tshisekedi, yaba na Ndayishimiye, babikopeye kuri mukuru wabo Yuvenali Habyarimana. Kwiyegereza abajenosideri ba FDLR byabigishije amakinamico nk’iryo mu ijoro ryo kuwa 04 Ukwakira 1990, ubwo abasirikari ba Habyarimana bararaga barasa mu mujyi wa Kigali, babeshya ngo Inkotanyi zawuteye. Hakurikiyeho gufata Abatutsi n’abatarishimiraga imitegekere ya MRND, maze abo biswe”ibyitso by’Inkotanyi” bakorerwa iyicarubozo rya kinyamaswa. Ariko se byabujije Habyarimana n’Interahamwe ze gukubitwa iz’akabwana? Tshisekedi na Ndayishimiye namwe ni ikibazo cy’igihe gusa.

2024-05-19
Editorial

IZINDI NKURU

Imikorere yacu banenga ni yo dukesha iterambere – Perezida Kagame

Imikorere yacu banenga ni yo dukesha iterambere – Perezida Kagame

Editorial 15 Mar 2018
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ryemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba ku hagati ya tariki 20 na 27 Gashyantare 2022

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ryemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba ku hagati ya tariki 20 na 27 Gashyantare 2022

Editorial 14 Oct 2021
Umunyamakuru wa BBC yirukanwe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuhakanyi wa Jenoside Charles Onana

Umunyamakuru wa BBC yirukanwe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuhakanyi wa Jenoside Charles Onana

Editorial 09 Feb 2020
‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ –  Evode

‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ – Evode

Editorial 07 Oct 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru