Ese koko abari inyuma ya propaganda zirwanya u Rwanda mu gihugu cya Uganda nabo ubwabo bafite inkomoko mu Rwanda? Iki ni ikibazo gisubizwa n’ikinyamakuru Virungapost mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti: “THE PROPAGANDA AND EXTORTION GAMES BEHIND MTN UGANDA’S TROUBLES“.
Iki kinyamakuru kigaruka ku iyirukanwa ry’umunyarwandakazi, Annie Tabura, wari umukozi wa MTN-Uganda uherutse kwirukanwa ashinjwa kubangamira umutekano w’iki gihugu, aho yashinjwe kurema agatsiko kagamije gushimuta impunzi, guhuza ibikorwa ngo by’intasi z’u Rwanda z’abagore muri Uganda bigiraga nk’abakora akazi k’uburaya.
Igitangaje ariko, ngo ni uko atigeze aburanishwa cyangwa ngo hagaragazwe ibimenyetso by’ibyo ashinjwa ari nayo mpamvu yirukanwe muri Uganda kuko nta kimenyetso cyari gihari cyatuma ajyanwa mu rukiko ngo aburanishwe kuri iki cyaha gikomeye cyo kubangamira umutekano w’igihugu.
Ngo igituma iyi propaganda yo kwanga u Rwanda rero irushaho kugira ubukana n’uko abayiri inyuma ari udutsiko tw’Abagande bafite inkomoko mu Rwanda muri Kampala ariko banga u Rwanda uhereye kuri Perezida Museveni ubwe ndetse n’umufasha we, Jeannette Museveni iki kinyamakuru cyemeza ko ubwabo ari Abanyarwanda.
Mu bandi gikomozaho bari inyuma y’iyi propaganda ni Sarah Kagingo, ushinzwe itumanaho muri perezidansi ya Uganda ndetse akaba na nyiri ikinyamakuru Softpower bivugwa ko gikorera urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI), aho kivuga ko nawe ababyeyi be ari Abanyarwanda.
Usibye uyu, ngo na nyina w’umuyobozi w’uru rwego rw’ubutasi bwa gisirikare, Col Abel Kandiho, iki kinyamakuru kivuga ko ari Umunyarwandakazi, kigakomeza kivuga ko ushaka kumenya abantu bafite amaraso y’Abanyarwanda muri Uganda wakora urutonde rw’abantu bakomeje kwigaragaza barwanya u Rwanda.
Uwashaka rero kumva neza impamvu nyazo ziri inyuma y’urwango ubuyobozi bwa Museveni rufitiye u Rwanda agomba kumenya ko abantu b’ikambere mu ishyaka NRM na Museveni bayoboye igihugu nk’abantu bumva bashobora kuzamburwa ibyubahiro ndetse bagasubizwa mu gihugu bakomokamo mu gihe imyirondoro yabo ya nyayo yajya ahagaragara. Ibyo bakora ngo bakaba babiterwa n’ubwo bwoba.
Ibyo bakora bambika icyasha u Rwanda no kuruhimbira ibinyoma aba bantu bakaba ngo babikora mu rwego rwo kwerekana ko ari Abagande ba nyabo, mu gihe guverinoma yabo yakira ndetse ikorohereza udutsiko tw’iterabwoba ku butaka bwa Uganda bagamije guhungabanya guverinoma y’u Rwanda.
Inkuru y’iki kinyamakuru kandi igaruka ku bibazo MTN-Uganda irimo muri iki gihe nyuma y’aho uruhushya rw’imyaka 10 rwo gukorera muri Uganda yari ifite rurangiriye ku itariki 20 Mutarama 2019, ikaba ishaka kwishyura akayabo ka miliyoni 58 z’amadolari ngo uru ruhushya ruvugururwe ariko leta yo ikaba yifuza ko yishyura miliyoni 100 z’amadolari.
Emmy
Ubu se niba ibi iki kinyamakuru kivuga ari ukuri ndumva ntacyo byafasha aba banya Rwando-Ugandais ahubwo bakagombye gukunda abanyarwanda nurwanda niyo strategie yababera nziza.Urwanda nurwabanyarwanda kandi ntawuzaruhungabanya benerwo turi maso.Aba barata umwanya wabo tu.Rwanda songa mbere tukurinyuma.La victoire nous appartient toujour!!!!
Cornerstone
Erega muvandi Emmy nukubyumva ukumirwa gusa, ibi tubyita kurindagira by’impumyi aliko nkavuga reka mbite ibikenya byibihone bimwe bitema ishami kugiti byiryivayeho.
Aba bo bareze, urugero abanyamulenge bakomoka mu Rwanda, benshi bigiye mu Rwanda guhera 1996 bafite imirimo myiza nkabanyarwanda, ariko ntibibuza abandi gusebya ni kwifuriza ibibi u Rwanda benshi bali hanze yu Rwanda . Atali ubugoryi se ubona iki mu mutwe wabo? Ngo bababafate nka les vrais con-golais.
Abandi ni bamwe bali mumakambi nko ku mugunga zashenywe, benshi bigize aba zairois, bo sukwanga u Rwanda gusa bajyanye ingengabitekerezo ya genocide, ibi byose ngo kugira bitwe aba zairois bumwimerere.
Ubu abandi ikigezweho batangiye kwiga kuvuga ikirundi.
Jye icyanshimisha nuko bagenda ubutagaruka mu Rwanda.
Haranditswe ngo i kiremo gishaje ntikijya ku mwenda mushya.
Divayi nshya mu rwabya rushya. U Rwanda rushya abanyarwanda bashya. This would be nu wishes.