Ecole Sécondarire Islamique (ESI), yiyemeje kuba umufatanyabikorwa wa Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi wayo, Nshimiyimana Haruna mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge cyabereye muri iri shuri ku itariki 12 Gashyantare.
Nshimiyimana yagize ati:” Umuyobozi nyawe ni ureberera abo ashinzwe, akabarinda icyo ari cyo cyose gishobora kubavutsa ahazaza heza. Iyo atabikoze, aba atandukiriye inshingano ze.”
Yagize na none ati:”Gushyiraho ingamba zituma abanyeshuri bacu batishora mu biyobyabwenge bizatuma bigirira umumaro ubwabo, imiryango yabo, ndetse n’Igihugu muri rusange.”
Yavuze ko bagiye gushyiraho ihuriro ryo kurwanya ibyaha (Anti-crime club).
Asobanura icyo iryo huriro rizamara, Nshimiyimana yagize ati:” Ni urubuga abanyeshuri bazajya bahuriramo baganire ku bubi bw’ibiyobyabwenge, hanyuma bafatire hamwe ingamba zo kubyirinda no kubirwanya.”
ESI yigwamo n’abanyeshuri bagera kuri 700, ikaba iri mu kagari ka Kivugiza, mu murenge wa Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge.
Nshimiyimana yashimye imikoranire myiza irangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ibigo by’amashuri mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza h’abanyeshuri.
Yanayishimiye kandi ku bumenyi ijya iha abanyeshuri ku bijyanye n’icuruzwa ry’abantu n’uko bakwirinda kugwa mu mutego w’abarikora.
Umuyobozi w’agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-narcotics Directorate) kabarizwa mu ishami ryayo ry’ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID), Superintendent of Police (SP) Christophe Semuhungu, yakanguriye abo banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge nk’urumogi, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.
Na none kuri uwo munsi, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto yakanguriye abantu 60 bashaka kuba abayoboke b’idini ya Isilamu kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.
Yabasobanuriye ko ibikorwa by’ababinyoye bihungabanya ituze rya rubanda, maze abasaba kuba abafatanyabikorwa mu kubirwanya ndetse n’ibindi byaha birimo ibyambukiranya imipaka.
RNP