Ku muzindaro we wa YouTube, umunyamakuru Gatanazi yongeye kugaragaza kamere ye nk’uwiyemeje guharanira gutagatifuza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayihakana. Ubu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu guhakana no gupfobya Jenoside si bishya, ahubwo ni gahunda isanzwe y’abagize uwo muryango, aho buri gihe bagerageza guhindura amateka, bakayandika mu buryo bushya bugamije guha isura nziza abicanyi.
Iyi nshuro, Gatanazi yahaye urubuga Donatien Kabuga Nshimyumuremyi, umuhungu wa ruharwa Kabuga Félicien, umwe mu bategetsi n’abashoramari bagize uruhare rukomeye mu itegurwa no gushyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Donatien si mushya mu bikorwa byo guhakana Jenoside. Kuva kera yagiye yumvikana mu mvugo zihakana amateka, agashishikariza abantu kudakoresha ijambo Jenoside, akemeza ko ari izina ryahimbwe n’abazungu. Ku mbuga za YouTube, yagiye agaragara asaba abantu gushyigikira se, akavuga ko ari umwere.
Mu kiganiro yagiranye na Gatanazi, yongeyeho ko se yari “umuntu mwiza cyane” wageretsweho ibyaha bitari ibye. Iyi mvugo igamije gukomeretsa abarokotse Jenoside ndetse no guhisha ukuri kw’amateka: Kabuga Félicien si umwere, ahubwo ni umwe mu banyemari b’ingenzi bakoresheje imari yabo mu buryo butandukanye ngo Jenoside yakorewe Abatutsi igerweho.
Amateka arivugira. Kabuga Félicien ni we watumije imihoro myinshi yifashishijwe n’interahamwe, ari na we watanze inkunga ikomeye mu ishingwa rya Radio RTLM, radiyo yahindutse intwaro y’itsembabwoko. Kabuga yahaye RTLM ibihumbi 500 by’amafaranga, mu gihe Perezida Habyarimana yayihaye miliyoni imwe. RTLM ikimara gushingwa, Kabuga yahoraga muri studio kuyobora ibiganiro no gutanga umurongo. Ni radiyo yahise isakaza ko Abatutsi ari abantu bagomba gupfa, itanga imvugo z’urwango n’amabwiriza y’uburyo bwo kubica. Iyo myumvire ni yo yagize uruhare mu gutuma ubwicanyi buba ku rugero rukabije.
Ubwo Minisitiri w’Itangazamakuru, François Rucogoza, yasabaga abayobozi ba RTLM kureka gukwirakwiza urwango, Kabuga ubwe yamusubije ko RTLM ivuga ukuri kandi ko nta mpamvu yo kuyibuza. Nyuma gato, Rucogoza yishwe we n’umuryango we, kimwe n’abandi banyapolitiki bari baramaganye umugambi wa Jenoside.
Ikiganiro cya Gatanazi na Donatien si igikorwa cyihariye. Ni igice cy’umugambi mugari ugaragara mu bana b’abajenosideri benshi. Hari umuco wubatswe wo gutagatifuza ababyeyi babo, aho bahora bavuga ko bari abere, ko bagerekwagaho ibyaha, cyangwa ko bari ababyeyi beza barenganyijwe n’isi. Ibi bikorwa bifite intego yo guhakana no gupfobya Jenoside, bigakorwa mu buryo bunyuranye. Hari abahakana mu izina ry’urukundo rw’umuryango, bagashaka kubarengera mu mateka. Hari abakoresha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, bakagoreka ukuri mu nyandiko n’ibiganiro. Hari abifashisha amarangamutima, bakavuga iby’ubupfura cyangwa ubuntu bw’ababyeyi babo. Hari n’abafata izo nshingano nk’umurage, bakagendera mu nzira mbi z’ababyeyi babo.
Uruhare rw’abana b’abajenosideri rugenda rukomera kubera umuco mubi wo kudahana abahakana n’abapfobya Jenoside. Iyo abantu batabihanirwa, bigaragara nk’aho nta kibazo kirimo, bikaba ubutumwa bwo guha imbaraga abashaka guhakana amateka.
Gatanazi na Donatien baherutse gukora igikorwa gikomeye cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gutagatifuza Kabuga Félicien, umugabo wagize uruhare mu gutegura no gushyigikira Jenoside, ni ukugoreka amateka no gushinyagurira ibihumbi by’abatutsi bishwe. Uko abana b’abajenosideri bakomeza kwifashisha amazina y’ababyeyi babo mu guhakana no kubarengera, ni kimwe mu bigaragaza ko hakiri urugendo mu rugamba rwo kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside.




