• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Excellence Sports Academy yo muri Oman yaje mu Rwanda kuzamura ruhago y’abana bato

Excellence Sports Academy yo muri Oman yaje mu Rwanda kuzamura ruhago y’abana bato

Editorial 24 Apr 2018 IMIKINO

Abayobozi b’ishuri ry’icyitegererezo ryigisha umupira w’amaguru abana bato muri Oman, “Excellence Sports Academy”, bageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere aho baje kurebera hamwe n’abayobozi ba Ijabo Ryawe Rwanda uko bazamura umupira w’abakiri bato hirya no hino mu gihugu.

Excellence Sports Academy ni ishuri ry’icyitegererezo rihurizwamo abana bari hagati y’imyaka 7-16 bagaragaje impano mu bigo bitandukanye biri muri Oman, bakitabwaho mu buryo bwihariye kugira ngo hazavemo abashobora kugera ku rwego rwo hejuru.

Intumwa z’iri shuri zaje i Kigali kungurana ibitekerezo n’ubuyobozi bwa Ijabo Ryawe Rwanda nayo ifite mu nshingano guteza imbere impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru mu Rwanda nk’uko Perezida waryo, Seif Sasser Abdullal yabitangarije abanyamakuru.

Yagize ati “Turi hano kungurana ibitekerezo na Ijabo n’umuyobozi wayo, Sheikh Hamdan nawe wadusuye mu minsi yashize. Ni inshuro ya mbere ngeze muri Afurika nkaba nishimiye kuba ndi hano ndetse n’uko twakiriwe. Tuzabona umwanya uhagije wo gusura amashuri atandukanye ya Ijabo ndetse n’ibindi bintu muri iki gihugu.”

Sheikh Habimana Hamdan uyobora Ijabo Ryawe Rwanda yavuze ko nubwo Oman atari igihugu kizwi mu mupira w’amaguru cyane ku Isi, ikintu gikuru u Rwanda ruzabungukiraho ari ubufasha mu bikoresho n’ibitekerezo.

Yagize ati “Aba ni bamwe mu bantu nari narasuye ubwo najyaga muri Oman. Urebye nibo bayoboye umupira w’amaguru mu bana hariya kuko bafite ishuri ryigisha umupira bakaba baje kugira ngo nabo basure Ijabo Ryawe Rwanda twungurane ibitekerezo turebe uko twakomeza kuzamura abaan bacu. »

Yakomeje agira ati « Turabifuzaho ubufatanyabikorwa bw’ibikoresho kuko impano zo abana bari mu Ijabo Ryawe Rwanda barazifite. Oman si igihugu gikomeye cyane mu mupira ariko hari ibyo tubakeneyeho kuko bafite inzego zikomeye nk’urw’ubuvuzi ku buryo umukinnyi agize ikibazo bashobora kudufasha. »

Mu ruzinduko Sheikh Habimana Hamdan yagiriye muri Oman mu Ukwakira 2017, yabonanye n’abantu b’ingeri zitandukanye bafite aho bahuriye na siporo muri icyo gihugu barimo Ibrahim Mubarak Al Alawi na Fathy Nasser bo mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Oman n’abandi bo muri Minisiteri ya Siporo.

Ijabo Ryawe Rwanda ihuriza hamwe ibigo 223 byigisha umupira w’amaguru biri hirya no hino mu Ntara z’igihugu aho bigabanyijwe mu byiciro bitanu (ligue) ari nabyo abana barushanyirizwamo.

Src: Igihe.com

2018-04-24
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwanda wari mu mikino ya Commonwealth yabeshye ko agiye kwihagarika aratoroka

Umunyarwanda wari mu mikino ya Commonwealth yabeshye ko agiye kwihagarika aratoroka

Editorial 14 Apr 2018
Umunya-Kenya Laban Korir n’Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence begukanye Kigali International Peace Marathon

Umunya-Kenya Laban Korir n’Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence begukanye Kigali International Peace Marathon

Editorial 09 Jun 2025
Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Editorial 28 Oct 2021
Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4

Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4

Editorial 30 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze
UBUKUNGU

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Editorial 10 Jan 2017
Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?
POLITIKI

Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?

Editorial 25 Dec 2017
Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”
Amakuru

Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Editorial 01 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru