Mu mwaka wa 2019, Faustin Twagiramungu umukuru w’ishyaka Rwanda Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza) rikaba kandi rigize urugaga MRCD n’ingabo zabo FLN, yumvikanye ahamagarira urubyiruko gusanga inyeshyamba za FLN ku bwinshi. Ibi koko byarabaye bashuka bamwe mu rubyiruko ruri mu bihugu hirya no hino nka Kongo, Malawi, Zambiya, Uganda n’ahandi bababeshya ko bababoneye akazi muri Kongo. Twagiramungu kandi ni umuvugizi w’ihuriro MRCD/FLN.
Izo ngabo za FLN zagabye ibitero bitandukanye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda bihitana inzirakarengane zisaga icyenda abandi benshi barakomereka. FLN kandi yangije byinshi nk’imodoka yatwitse, imyaka yangije, iyo basahuye, ndetse batwara bunyago abantu bamwe na bamwe.
Umuvugizi wa FLN w’icyo gihe Callixte Nsabimana ndetse n’uwamusimbuye Herman Nsengimana bumvikanye kenshi bigamba ibi bitero bombi kimwe n’umukuru wa MRCD Paul Rusesabagina, bose bakaba bari mu butabera bw’u Rwanda. Abantu benshi bakaba bibaza niba umusaza Twagiramungu yahiye ubwoba nyuma yo kubona ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwabo bityo akava mu ishyaka nkuko Rusesabagina yikuye mu rubanza.
Hari ku ya 6 Mata 2021, ubwo Twagiramungu yatumizaga itangazamakuru ariko ikitabirwa na BBC Gahuzamiryango akabamenyesha ko yahinduye umuvuno atacyitabiriye ibikorwa by’intambara
Abajijwe aho ibikorwa by’intambara bigeze, Faustin Twagiramungu yagize ati “Twahinduye umuvuno kuko twasanze ibyo dutangiye noneho ari byo bizatuma Abanyarwanda batsinda kandi bakabana mu mahoro… Abashaka kurwana bumva bazakoresha ibikoresho byo kwica rubanda, abo ntabwo ari abanjye.”
Ibi ariko Twagiramungu abivuze mu gihe nawe ariku isonga ry’umwiryane uri hagati ya MRCD/FLN nyuma yaho umuyobozi wayo wa Gisirikari Gen Wilson Irategeka yiciwe mu mashyamba ya Kongo n’ingabo za FARDC ndetse n’umukuru w’ishami rya Politiki rya MRCD/FLN nawe akisanga I Kigali.
Twagiramungu nkuko amenyereye gusenya ihuriro ry’amashyaka yose yisanzemo (muribuka uko yavuye muri CPC yarimo na FDLR), amakuru agera kuri Rushyashya agaragazako yagize ubwoba bukomeye nyuma yo kumenya ko inzego z’Ububiligi arizo zatanze ibimenyetso bishinja Rusesabagina kandi na Twagiramungu ubwe akaba yarasatswe.
Ikindi cyateye Twagiramungu kuvuga aya magambo, ni uko nkuko akunda kuyobora atishimiye umwanya w’umuvugizi bityo nawe agashaka gushinga ingabo ze zitwa “INTIMIRWA” ndetse akaba yari yabashije kumvisha “Col” Anastase Hategekimana na “Col” Alex Rusanganwa kuva muri FLN bakajya mu mutwe we w’Intimirwa.
Twagiramungu yitwaje umwiryane uri mu bayobozi bakuru ba FLN, bitewe n’amafaranga agera ku madorali ibihumbi 150, batumvikanye uburyo bayagabana, maze abo basirikari tuvuze bakivumbura kuri “Brig Gen” Antoine Hakizimana alias Jeva.
Nubwo Twagiramungu akina iyi mikino ariko, akavuga ko yavuye mu mitwe y’iterabwoba, agomba kubazwa ibyakozwe n’umutwe wa FLN yari abereye umwe mu bayobozi bakuru igihe bagabaga ibitero mu Rwanda.