Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko ubufatanye buri hagati y’iri huriro n’u Rwanda butagamije gufashanya mu ntambara, ahubwo bushingiye ku kurinda umutekano w’abaturage n’inyungu rusange z’ibihugu bihuriye ku mipaka, cyane cyane mu guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi uhungabanya umutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Ibi Nangaa yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Goma, aho yasobanuye ko gukorana n’igihugu gihana imbibi na Congo bitandukanye no kugiha ubufasha bwa gisirikare.
Yagize ati:
“Ese gukorana bivuze gufasha? Oya. Dukorana n’u Rwanda, ariko tunakorana na Uganda. Dufite ikibazo gihuriweho cy’umutekano, cyane cyane ku mutwe wa FDLR ukomeje guhungabanya akarere.”
Nangaa yavuze ko FDLR ari umutwe ufite intego yo guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda, kandi ukomeje no kwica abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati:
“FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke. Gusenya uwo mutwe bireba Congo, bireba u Rwanda natwe bikatureba.”
Yavuze kandi ko kuva AFC/M23 yafata Umujyi wa Goma, abarwanyi ba FDLR benshi bafashwe bagashyikirizwa inzego zibishinzwe, ibyo bikaba bigaragaza ubufatanye mu gucunga umutekano w’akarere.
Ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibice igenzurwa na AFC/M23, ubucuruzi n’ingendo byakomeje nk’ibisanzwe, aho abantu barenga ibihumbi 40 bambuka imipaka buri munsi binyuze kuri Grande Barrière, Petite Barrière, Rusizi na Bugarama.
Nangaa yavuze ko ibi bisaba ubufatanye mu by’umutekano ku mpande zombi, kuko hari abakozi b’inzego z’abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda n’abo ku ruhande rwa AFC/M23 bagomba gukorana.
Mu cyumweru gishize, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yatangarije abadepite bo muri Washington D.C. ko u Rwanda rukorana na AFC/M23 mu rwego rw’umutekano.
Yasobanuye ko impamvu nyamukuru ari ukurinda Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwibasirwa n’imitwe irimo FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na FARDC.
Ambasaderi Mukantabana yagize ati:
“U Rwanda rukorana na AFC/M23 kubera impamvu z’umutekano. Ibi tubivuga mu mucyo kugira ngo hubakwe icyizere.”
Aya magambo yahise atuma bamwe mu bayobozi ba Leta ya Congo, u Burundi n’itangazamakuru mpuzamahanga batangaza ko u Rwanda rwemeye ku mugaragaro gufasha AFC/M23, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana kenshi mu bihe byashize.
Mu mwaka ushize, AFC/M23 yafashe Umujyi wa Goma nyuma y’imirwano ikomeye yari ihanganyemo n’ingabo za RDC, iz’igihugu cya Afurika y’Epfo, Tanzania, Malawi, MONUSCO ndetse n’imitwe ya Wazalendo. Nyuma y’ibyumweru bike, yafashe n’Umujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibi birego n’ibisobanuro bigaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo kidashobora gusobanurwa mu buryo bworoshye, kuko gifitanye isano n’amateka maremare y’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.
FDLR igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba imaze imyaka irenga 30 ikorera ku butaka bwa Congo, aho yakomeje kwica abaturage, gufata abagore ku ngufu, gusahura no guhungabanya umutekano w’akarere.
Kuba uyu mutwe ukomeje kubaho ni imwe mu mpamvu nyamukuru zituma umutekano w’u Rwanda, uwa Congo n’uw’akarere kose uhora mu kaga.
Impuguke mu by’umutekano zigaragaza ko igihe cyose FDLR ikiriho kandi igafatanya n’imitwe imwe ishyigikiwe n’inzego za Leta ya Congo, amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC azakomeza kuba inzozi.
Ni muri urwo rwego AFC/M23 ivuga ko ubufatanye n’ibihugu bihana imbibi na Congo butagamije politiki y’intambara, ahubwo bugamije kurinda abaturage, ubucuruzi n’umutekano w’akarere, mu gihe igisubizo kirambye cy’iki kibazo kigomba kuboneka binyuze mu gukuraho burundu imitwe y’iterabwoba nka FDLR.




