Undi musirikare mukuru mu nyeshyamba za FDLR yitandukanyije n’uyu mutwe ahita ataha mu Rwanda nyuma y’uko atari agishoboye kwihanganira ngo amacakubiri akomeje kuvugwa hagati muri uyu mutwe. Ni nyuma y’aho mu minsi ishize Gen. Semugeshi nawe wahoze muri FDLR ariko akaba yari yitandukanyije nayo akajya mu mutwe witwa CNRD, afatiye icyemezo cyo kwishyira mu maboko ya Monusco nayo ikaba iherutse kumucyura mu Rwanda.
Uyu musirikare ufite ipeti rya Major witwa Jean Claude Uwimana akaba yarageze mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, nyuma y’ibyumweru bine acikiye FDLR mu mashyamba ya Rutshuru, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, hafi y’Umujyi wa Goma, agahita ahungira kuri Monusco.
Mu nzira agana kuri Monusco ariko, Major Uwimana ngo akaba yarabanje gufatwa n’igisirikare cya Congo, FARDC, kimumarana igihe kimufungiye mu birindiro byacyo.
Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwandawire dukesha iyi nkuru, Major Jean Claude Uwimana yatangaje ko yari amaze igihe ategura uko azataha ku buryo yari yabanje no kohereza abana be bane ngo bamubanzirize agasigarana n’umugore we gusa ahitwa Mweso.
Uku gukomeza gutakaza ku bwinshi abarwanyi biganjemo n’abayobozi muri FDLR kwatangiye kuva mu mwaka ushize, kukaba kugaragaza ko uyu mutwe uvuga ko urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ugenda urushaho gucika integer nyuma y’imyaka igera muri 20 ushinzwe.
Major Jean Claude Uwimana
Nyuma yo gutabwa muri yombi na FARDC, bakomeje kumubaza aho arimo kwerekeza nawe agasubiza ko ari kwerekeza mu gihugu cye cy’u Rwanda. Ngo mu maboko ya FARDC akaba ari naho yongeye kubonanira n’umugore we berekeza kuri Monusco ari nayo yabaherekeje bataha mu Rwanda.
Major Uwimana ukomoka mu Murenge wa Mudende ho mu karere ka rubavu, yakiriwe mu kigo gishinzwe abavuye ku rugerero cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru aho yasanze Gen Semugeshi wageze mu Rwanda mu cyumweru gishize mu gihe sosiyete sivile za Congo zifuzaga ko yagezwa imbere y’ubutabera bwa Congo akaburanishwa ku byaha ashinjwa gukorera muri iki gihugu.