Umwe mu myanzuro ya Luanda igamije kugarura amahoro muri Kongo, no gukemura ikibazo cy’ubushyamirane hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda, harimo gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR, kuko ababikurikiranira hafi bemera ko ariwo nyirabayazana w’umutekano muke muri aka karere.
Leta ya Kongo yabanje kubyima amatwi, kandi koko ntibyoroshye kwikuraho amaboko, doreko bizwi ko FDLR ari umufatanyabikorwa wayo w’imena, mu ntambara ihanganyemo na M23. Gusa igitutu cyaje kuba cyinshi kuri Tshisekedi, maze mu nama iheruka kubera i Luanda hagati y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda, Kongo na Angola nk’umuhuza, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwemera kugira uruhare mu isenywa rya FDLR.
Mu gihe rero isi yose ihanze amaso ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurandurana imizi FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’abahekuye uRwanda, ndetse muri iyi myaka 30 ishize ukaba warishe Abakongomani batabarika, ugasahura ibyabo, ugasambanya abagore ku ngufu, ibihumbi amagana by’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakaboneza iy’ubuhunzi mu bihugu byo muri aka karere, FDLR yo iratera iyaharurutswe, ngo irashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!
Umuryango mpuzamahanga uti “FDLR nihanagurwe ku ikatita y’isi, yo “iti turasaba imishyikirano”! Ibi rero ni nk’ibya wa mukobwa w’umupfu babwiye bati inzu irahiye, aho gusohora utwangushye, ati nimusase twiryamire!
Si ubwa mbere abo bicanyi basaba ibyo nabo ubwabo bazi neza ko bidashoboka, ndetse abacengezamatwara bayo nka Ingabire Victoire Umuhoza babisabye kenshi, batitaye ku kuba uyu ari umutwe w’iterabwoba udafite ikindi ukwiye uretse kurwanywa ukarimburwa.
Nimunyemerere dukore umwitozo muto wo gutekereza, twibaze nka Al Qaeda ya Bin Laden isabye Amerika imishyikirano! Byaba ari nko gukina ku mubyimba inzirakarengane idasiba kwibasira.
Uretse no gusaba imishyikirano, ubundi umutwe w’iterabwoba nka Al Qaeda na FDLR ntiwakanatintutse gusaba kugaragara mu ruhame, kuko nta kizima wahavugira.
Uretse ko na Leta y’u Rwanda yasobanuye kenshi ko idashobora guha agaciro abajenosideri, n’ubu batarunamura icumu, ngo yicarane nabi ku meza y’ibiganiro, FDLR ntinavuga icyo yaba isaba muri iyo mishyikirano, yenda nk’uburenganzira yaba yarimwe.
Ubundi usaba imishyikirano aba yerekana akarengane, agasaba ko yarenganurwa, agasubizwa uburenganzira yambuwe. FDLR yo ahubwo yarenganyije abatagira ingano, ikaba igomba kuryozwa ikiremwamuntu yavukije uburenganzira bwo kubaho.
Uretse impamvu yumvikana, usaba imishyikirano aba afite ingufu zaba iza politiki zaba n’iza gisirikari, ku buryo abigira igikangisho, uwo bahanganye akemera gushyikirana kuko arushwa ingufu. FDLR se ifite uruhe ruvugiro ku buryo yatera Leta y’u Rwanda ubwoba, ikumva nta yandi mahitamo uretse kugana ibiganiro?
FDLR yigize umuvugizi w’impunzi z’Abanyarwanda, kandi sibyo kuko bose batahunze bimwe, kandi nta mpunzi n’imwe yigeze yangirwa gutaha.
Hari abahunze bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nabo biganje muri FDLR. Abo batinya gutaha kubera ubwoba n’ipfunwe ry’ibyaha byabo ndengakamere, bakanagira ingwate abafite ubushake bwo kwitahira, kugirango bababere agakingirizo, banabarwanire izo ntambara zishingiye gusa ku ngengabitekerezo ya jenoside.
Ababarirwa muri miliyoni nyinshi bahisemo kuva mu mashyamba ya Kongo, bakiranwa yombi mu Rwanda. Abanyabyaha bakurikiranwe n’amategeko, yewe hari n’abasabye imbabazi baradohorerwa.
Abere nabo bafashijwe gusubira mu buzima busanzwe nk’abandi baturage, bakaba bicuza gusa imyaka bamaze bashwiragira mu mashyamba ya Kongo, kandi iwabo amarembo ahora yuguruye.
Mu binangiye bakanga guhara ibisahurano bambura Abanyekongo, harimo n’abafite imiryango mu Rwanda, kandi ibayeho neza nk’undi Munyarwanda wese. Urugero ni urwa Ntawunguka Pacifique”Omega” utegeka FDLR, abana be bakaba barihirwa amashuri n’igisirikari cy’u Rwanda,RDF. Nk’uwo Gen Omega n’abandi batabarika bafite abagore n’abana mu Rwanda, yavuga ko yifuza gusaba iki mu mishyikirano?
Politiki y’uRwanda, nk’uko biri mu mahame ya FPR- Inkotanyi, ni uguca ubuhunzi n’ikibutera cyose. Itandukanye n’iyo abashinze FDLR bari barimitse mu Rwanda, yo guheza ishyanga abana b’uRwanda.
FDLR n’abayishuka rero, nireke gusetsa imikara. Uyu munsi nta mpamvu n’imwe y’imishyikirano hagati y’Abanyarwanda, kuko nta bushyamirane bafitanye.
By’umwihariko nta mishyikirano n’abajenosideri. Nibatahe inzira zikigendwa, kandi nibahitamo gukomeza imigambi mibisha, urwigishiye ararusoma. Ikindi, nyamwangakumva ntiyanze no kubona.