• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Police VC mu bagabo na RRA WVC mu bagore begukanye Kirehe Open Tournament

Amafoto – Police VC mu bagabo na RRA WVC mu bagore begukanye Kirehe Open Tournament

Ubwanditsi 24 Sep 2023 Amakuru, IMIKINO

Kuri iki cyumweru nibwo hasojwe irushanwa ry’umukino w’intoki wa Volleyaball ryaberaga mu karere ka Kirehe, ni irushanwa ryegukanywe na Police VC mu bagabo na RRA mu bagore.

Iri rushanwa ryari ryahawe izina rya Kirehe Open Tournament ryari ryitabiriwe n’amakipe 10, amakipe arindwi mu bagabo ndetse n’andi atatu mu Bagore.

Mu bagabo amakipe 7 yari agabanyimwe mu matsinda abiri, aho mu itsinda rya mbere ikipe ya Police VC yasohitsemo ari iyambere ikurikirwa na Kirehe VC hasezererwa KVC yo yasoje ku mwanya wa gatatu.

Nyuma y’imikino yakinwe kuri uyu wa gatandatu, mu itsinda rya kabiri hakomeje ikipe ya Gisagara VC yasoje ari iyambere na APR VC yasoje ku mwanya wa kabiri, amakipe yasezerewe ni REG VC na Kepler VC.

Kuri iki cyumweru hakinwe imikino ya kimwe ya kabiri, Police VC yasezereye APR VC iyitsinde amaseti atata ku busa na Gisagara ibigenza utyo kuri Kirehe VC.

Ibi byari bisobanuye ko GIsagara Volleyball Club yagombaga guhura na Police Volleyball Club ku mu kinowa nyuma.

Uyu mukino wa nyuma ukaba warangiye Police VC itsinze Gisagara VC amaseti atatu kuri imwe (16-26; 25-23; 25-19 na 25-20), bityo ikipe ya Police VC yegukana igikombe.

Mu bakobwa ho hitabiriye amakipe atatu yose akaba yarahuye, asoza Police WVC ari iyambere , RRA WVC isoza ku mwanya wa kabiri akaba yahise ahura ku mukiko wa nyuma naho IPRC Kigali ikaba yarahise yegukana umwanya wa Gatatu.

Ku mukimo wa nyuma ikipe ya  RRA WVC ikaba yegukanye igikombe itsinze Police WVC amaseti atatu ku busa, iyi ikaba yisubije igikombe yari  yari isanzwe ifite doreko yayegukanye umwaka ushize.

Ikipe ya mbere muri Kirehe Open Tournament yahembwe Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwa ibihumbi 700, aha mu bagabo ikipe ya APR VC akaba ariyo yegukanye uyu mwanya.

Umwaka ushize w’iri rushanwa ryakinwaga ku ncuro ya Gatatu, ryegukanywe na Gisagara VC mu bagabo na Rwanda Revenue mu bagore.

2023-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Karekezi Olivier yaba yamaze kwegura muri Rayon Sports

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Karekezi Olivier yaba yamaze kwegura muri Rayon Sports

Ubwanditsi 27 Feb 2018
APR FC yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na Rayon Sports, Kiyovu SC yatsinze Police FC – Ibyaranze umunsi wa 22 wa RPL

APR FC yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na Rayon Sports, Kiyovu SC yatsinze Police FC – Ibyaranze umunsi wa 22 wa RPL

Ubwanditsi 31 Mar 2025
Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubwanditsi 03 Jan 2017
FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwari umutoza wa Rayon Sport yeguye ku mirimo ye
IMIKINO

Uwari umutoza wa Rayon Sport yeguye ku mirimo ye

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Bitewe n’umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z’Ukwakira 2022
Amakuru

Bitewe n’umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z’Ukwakira 2022

Ubwanditsi 20 Sep 2022
Wema Sepetu yatunguye abatari bake atangaza ikintu yicuza mu buzima bwe cyakabereye isomo abakobwa bakiri bato
Mu Mahanga

Wema Sepetu yatunguye abatari bake atangaza ikintu yicuza mu buzima bwe cyakabereye isomo abakobwa bakiri bato

Ubwanditsi 27 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru