Amakuru ava mu baturage bo mu Kagari ka Butaka mu Mudugudu wa Kabingo ho mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, avuga ko mu ma saa sita z’ijoro, bumvishe amasasu menshi ava mu mashyamba ya Congo araswa ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri ku mupaka na zo zirabasubiza.
Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Mu masaha y’ijoro nka saa sita, twumvishe amasasu menshi tugira ngo twatewe, dusohotse ngo turebe tubona arava mu ishyamba rya Congo ryegeranye n’u Rwanda.”
Ati “Abayobozi baduhumuriza batubwira ko ari umwanzi wari ugerageje gutera ariko asubizwa inyuma.”
Muri uku kurasana kwamaze igihe kigera ku isaha imwe, Kigali Today dukesha iyi nkuru yashoboye kumenya ko hari umurwanyi umwe wa FDLR wahasize ubuzima.
Umunyamakuru washoboye kugera aho barwaniye yaniboneye uwo murambo w’umusirikare wari wambaye imyambaro ya gisirikare ya DR Congo iriho ipeti rya Premier Sergent.
Umurambo w’umusirikare wari wambaye imyambaro ya gisirikare ya DR Congo iriho ipeti rya Premier Sergent.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri ako gace zadutangarije ko icyo gitero cyari kigizwe n’inyeshyamba ziri hagati ya 15 na 20, cyakora ngo nticyabashije kwinjira mu Rwanda kuko cyabaye kikigera ku mupaka kigahura n’Ingabo z’u Rwanda ziri ku burinzi, bagatangira kurasana.
Izo nyeshyamba zinjiriye ku gice cy’ibirunga mu migano yo ku gasozi ka Nyiramugwera kari mu Mudugudu wa Kabinga mu Kagari ka Butaka ho mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.
Ingabo z’u Rwanda zivuga ko uretse uwo zarashe muri izo nyeshyamba, hari n’abandi bakomeretse ariko bagasubira muri Congo; dore ko n’amaraso yari akigaragara mu nzira baciyemo. Cyakora ku ruhanda rw’Ingabo z’u Rwanda ngo nta wagize icyo aba.
Imirwano ngo yabereye ku mupaka gusa imara isaha ariko izo nyeshyamba zirinda zitsindwa zitabashije kwinjira no muri metero eshatu ku butaka bw’u Rwanda.
Gusa, ngo byagaragaraga ko izo nyeshyamba zari zaje ziteguye kuko zari zifite impamba y’igihe kirekire igizwe ahanini n’ibisuguti n’amandazi.
Inyeshyamba za FDLR zari zitwaje impamba n’ibikoresho by’igihe kirekire
Iki gitero cya FDLR ku Ngabo z’u Rwanda gikurikiye ibindi bitero biheruka kugabwa mu mpera za 2012 mu Murenge wa Bugeshi na Cyanzarwe ahitwa Muti.
Umwanditsi wacu