• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

Editorial 22 Dec 2025 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, UBUKERARUGENDO

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryamuritse ku mugaragaro inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2026, irushanwa riteganyijwe kuba rifite udushya twinshi, turimo gukinira mu Karere ka Rubavu iminsi itatu ikurikiranye no kongera gusorezwa i Nyamirambo nyuma y’imyaka itandatu hadakorerwa.

Tour du Rwanda 2026 izakinwa kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026, imaze iminsi umunani, ikaba igiye kuba ku nshuro ya 18 kuva yaba mpuzamahanga ndetse n’inshuro ya munani iri ku rwego rwa UCI 2.1.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, FERWACY yatangaje ko iri siganwa rizaba rifite intera y’ibilometero 993, rikaba riri mu marushanwa maremare cyane kuva ryazamurwa mu cyiciro cya 2.1, aho riza ku mwanya wa kabiri mu burebure.

Mu byihariye by’uyu mwaka, Akarere ka Rubavu kazakira isiganwa iminsi itatu ikurikiranye. Abasiganwa bazahagera baturutse i Karongi mu gace ka kane, bukeye bwaho bazakina agace kazenguruka Umujyi wa Rubavu, mbere yo kuhava berekeza i Musanze mu gace ka gatandatu.

Harimo kandi kugaruka kw’agace kazasorezwa i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ahaherukaga kwakira Tour du Rwanda mu 2020.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 18, aho 16 yamaze gutangazwa ku mugaragaro. Harimo amakipe atandatu y’abato b’amakipe akomeye ku rwego rw’Isi (World Tour Development Teams) nka UAE Team Emirates, Movistar, Soudal Quick-Step na Lotto Intermarché.

Harimo kandi amakipe y’ibihugu arimo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Eritrea, Afurika y’Epfo na Ethiopia, hiyongereyeho amakipe yo ku mugabane wa Afurika (Continental Teams) nka Team Amani, Benediction Kitei Pro 2020, May Stars na Madar.

Agace karekare muri Tour du Rwanda 2026 kazaba ari aka mbere, kazakinwa ku munsi wo gufungura, aho abakinnyi bazahagurukira i Rukomo mu Karere ka Gicumbi bagasoreza i Rwamagana ku ntera ya kilometero 174.

Udace umunani tugize Tour du Rwanda 2026:

• Agace ka 1 (22/02): Rukomo – Rwamagana (174 Km)

• Agace ka 2 (23/02): Nyamata – Huye (135 Km)

• Agace ka 3 (24/02): Huye – Rusizi (144 Km)

• Agace ka 4 (25/02): Karongi – Rubavu (127 Km)

• Agace ka 5 (26/02): Kuzenguruka Rubavu (82 Km)

• Agace ka 6 (27/02): Rubavu – Musanze (84 Km)

• Agace ka 7 (28/02): Musanze – Kigali Pelé Stadium (147 Km)

• Agace ka 8 (01/03): Kuzenguruka Kigali (99 Km)

Tour du Rwanda iheruka mu 2025 yegukanywe n’Umufaransa Fabien Doubey ukinira ikipe ya TotalEnergies.

Mu nshuro zirindwi ziheruka, Abanya-Eritrea bayitwayemo inshuro enye barimo Merhawi Kudus (2019), Natnael Tesfazion (2020 na 2022) na Henok Mulubrhan (2023).

Umunya-Espagne Cristian Rodriguez ni we wegukanye Tour du Rwanda 2021, mu gihe Umwongereza Joseph Black ari we wayitwaye mu 2024.

Kuva iri siganwa ryashyirwa ku rwego rwa 2.1, Mugisha Moïse ni we Munyarwanda rukumbi wabashije kwegukana agace muri Tour du Rwanda, mu gihe kugeza ubu nta Munyarwanda uraryegukana ku rutonde rusange.

2025-12-22
Editorial

IZINDI NKURU

Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda

Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda

Editorial 02 Oct 2025
Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Editorial 18 Jun 2018
U Rwanda ruhagaze  neza muri  Shampiyona ya Afurika rwegukana imidali ine

U Rwanda ruhagaze neza muri Shampiyona ya Afurika rwegukana imidali ine

Editorial 15 Feb 2018
Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Editorial 19 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwamagana : Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge
Amakuru

Rwamagana : Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 24 Oct 2017
Uganda: Umukuru wa Polisi wungirije Jenerali de Brig. Sabiti Mzee Mugyenyi ashobora kwicwa na Jeannette Museveni
ITOHOZA

Uganda: Umukuru wa Polisi wungirije Jenerali de Brig. Sabiti Mzee Mugyenyi ashobora kwicwa na Jeannette Museveni

Editorial 20 Mar 2018
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?
ITOHOZA

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

Editorial 18 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru