Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryamuritse ku mugaragaro inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2026, irushanwa riteganyijwe kuba rifite udushya twinshi, turimo gukinira mu Karere ka Rubavu iminsi itatu ikurikiranye no kongera gusorezwa i Nyamirambo nyuma y’imyaka itandatu hadakorerwa.
Tour du Rwanda 2026 izakinwa kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026, imaze iminsi umunani, ikaba igiye kuba ku nshuro ya 18 kuva yaba mpuzamahanga ndetse n’inshuro ya munani iri ku rwego rwa UCI 2.1.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, FERWACY yatangaje ko iri siganwa rizaba rifite intera y’ibilometero 993, rikaba riri mu marushanwa maremare cyane kuva ryazamurwa mu cyiciro cya 2.1, aho riza ku mwanya wa kabiri mu burebure.
Mu byihariye by’uyu mwaka, Akarere ka Rubavu kazakira isiganwa iminsi itatu ikurikiranye. Abasiganwa bazahagera baturutse i Karongi mu gace ka kane, bukeye bwaho bazakina agace kazenguruka Umujyi wa Rubavu, mbere yo kuhava berekeza i Musanze mu gace ka gatandatu.
Harimo kandi kugaruka kw’agace kazasorezwa i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ahaherukaga kwakira Tour du Rwanda mu 2020.
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 18, aho 16 yamaze gutangazwa ku mugaragaro. Harimo amakipe atandatu y’abato b’amakipe akomeye ku rwego rw’Isi (World Tour Development Teams) nka UAE Team Emirates, Movistar, Soudal Quick-Step na Lotto Intermarché.
Harimo kandi amakipe y’ibihugu arimo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Eritrea, Afurika y’Epfo na Ethiopia, hiyongereyeho amakipe yo ku mugabane wa Afurika (Continental Teams) nka Team Amani, Benediction Kitei Pro 2020, May Stars na Madar.
Agace karekare muri Tour du Rwanda 2026 kazaba ari aka mbere, kazakinwa ku munsi wo gufungura, aho abakinnyi bazahagurukira i Rukomo mu Karere ka Gicumbi bagasoreza i Rwamagana ku ntera ya kilometero 174.
Udace umunani tugize Tour du Rwanda 2026:
• Agace ka 1 (22/02): Rukomo – Rwamagana (174 Km)
• Agace ka 2 (23/02): Nyamata – Huye (135 Km)
• Agace ka 3 (24/02): Huye – Rusizi (144 Km)
• Agace ka 4 (25/02): Karongi – Rubavu (127 Km)
• Agace ka 5 (26/02): Kuzenguruka Rubavu (82 Km)
• Agace ka 6 (27/02): Rubavu – Musanze (84 Km)
• Agace ka 7 (28/02): Musanze – Kigali Pelé Stadium (147 Km)
• Agace ka 8 (01/03): Kuzenguruka Kigali (99 Km)
Tour du Rwanda iheruka mu 2025 yegukanywe n’Umufaransa Fabien Doubey ukinira ikipe ya TotalEnergies.
Mu nshuro zirindwi ziheruka, Abanya-Eritrea bayitwayemo inshuro enye barimo Merhawi Kudus (2019), Natnael Tesfazion (2020 na 2022) na Henok Mulubrhan (2023).
Umunya-Espagne Cristian Rodriguez ni we wegukanye Tour du Rwanda 2021, mu gihe Umwongereza Joseph Black ari we wayitwaye mu 2024.
Kuva iri siganwa ryashyirwa ku rwego rwa 2.1, Mugisha Moïse ni we Munyarwanda rukumbi wabashije kwegukana agace muri Tour du Rwanda, mu gihe kugeza ubu nta Munyarwanda uraryegukana ku rutonde rusange.




