Zao Zoba, umuhanzi waciye ibintu mu ndirimbo ye yitwa ‘Ancien Combattant’ yishimiwe n’abitabiriye igitaramo cya mbere cya FESPAD naho itsinda rya Sauti Sol ryagombaga kuririmbira i Kigali rihagera benshi batashye birangira ritaririmbye.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Nyakanga 2018, muri Parking ya Stade Amahoro, ahari hateraniye imbaga yitabiriye ibirori bifungura FESPAD igakomeza kwizihirwa itaramirwa n’abahanzi barimo Knowless Butera, Bruce Melodie ndetse na Zao Zoba wo muri Congo Brazzaville.
Ahagana saa mbiri abize umuziki mu ishuri rya WDA ryahoze ku Nyundo rikimurirwa i Muhanga babanje kukanyuzaho baririmba indirimbo zirimo “Humura Rwanda” ya Kamaliza ndetse na “Hora Ihorere Mama” ya Canjo Hamisi. Bakurikiwe na Igor Mabano wahize kuri ubu akaba abigisha yizihira benshi mu ndirimbo ze zitandukanye.
Knowless Butera yaririmbye “Ko Nashize,” “Sweet Mutima,” “Uzagaruke,” “Baramushaka,” “Ujya unkumbura,” ajya no ku z’abandi bahanzi zakanyujijeho nka “Ihorere Mwiza Wanjye” ya Orchestre Inono na “Naraye Ndose” ya Kamaliza. Uyu muhanzi yishimiwe n’abarimo urubyiruko rwari rwiganje muri iki gitaramo.
Yakurikiwe na Bruce Melodie wibanze ku ndirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi n’izo yatangiriyeho kuririmba zamumenyekanishije. Yahereye ku ndirimbo “Ndumiwe,” “Ntundize,” “Embeera Zo,” “Ikinya,” “Twatoye Twatsinze,” asoreza ku iharawe yakoranye na Urban Boyz n’abandi bahanzi yitwa “Nta Kibazo” yanakoze mu buryo bw’igisirimba bigatangaza benshi.
Zao Zoba wari utegerejwe na benshi muri iki gitaramo yinjiye ku rubyiniro mu ngendo ya gisirikare ndetse yambaye nka bo. Yinjiye asuhuza abitabiriye mu Kinyarwanda ati “Amakuru ki? Amahoro.”
Yahise yanzika n’indirimbo “Ancient Combatant” yakanyujijeho hambere mu butumwa bwamagana intambara ayiririmba agendana n’abitabiriye iki gitaramo wabonaga ko bazi menshi mu magambo ayigize. Yakunze kwitsa ataka ibyiza yasanze mu Rwanda, mu nyikirizo yayo yongeramo amagambo yumvikanisha ko ari igihugu kitakiri ahabi.
Yagize ati “Urakabaho Rwanda, mwese nimumanike amaboko, igihugu gifite amahoro.”
Nubwo uyu muhanzi yari amaze gususurutsa benshi ndetse bategereje gukomezanya uburyohe n’itsinda rya Sauti Sol, babwiwe ko riri kuva ku kibuga cy’indege rirahagera n’abari hafi y’ahabereye igitaramo bemererwa kwinjira ngo barebe aba bahanzi, ibyuma biranjije gutunganywa mu buryo butunguranye abitabiriye babwirwa ko Sauti Sol itakiririmbye.
Ibi byababaje benshi mu bari bayitegereje igihe kigera ku isaha yose bazi ko iri buririmbe ariko bikaza kurangira nubwo yari yahageze itiyeretse abafana. Amwe mu makuru avuga ko yari ifite ikindi gitaramo mu kabyiniro gihuje amasaha n’igihe yagereye i Kigali.