• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Ingabire Habiba yatanze impano y’igishushanyo cy’ubugeni muri Miss Supranational

Ingabire Habiba yatanze impano y’igishushanyo cy’ubugeni muri Miss Supranational

Ubwanditsi 29 Nov 2017 SHOWBIZ

Ingabire Habiba na bagenzi be bahataniye ikamba rya Miss Supranational batanze impano ku buyobozi butegura irushanwa nk’urwibutso rwa buri gihugu cyatumiwe mu mwaka wa 2017.

Umuhango wo gutanga izi mpano ziganjemo izerekana akarango ka buri gihugu mu bihagarariwe wabimburiwe n’icyiciro cy’ibazwa ry’abakobwa mu isuzuma bumenyi ribanziriza ibirori byo gutoranya umukobwa uzaba warahize abandi.

Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Supranational bwatangaje ko ibazwa ry’ibanze ryabereye kuri hoteli Horizont Resort muri Repubulika ya Slovakia kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017. Nyuma y’ibazwa buri mukobwa yashyikirije ubuyobozi impano yageneye irushanwa nk’uburyo bwo gusiga urwibutso rw’igihugu.

Ingabire Habiba waserukiye u Rwanda uyu mwaka yatanze igishushanyo cy’ubugeni cyerekana igice kimwe cy’igihugu kirangwamo imisozi miremire, ibiyaga ndetse n’ibirunga. Kuri iki gishushanyo kandi hagaragaramo ingagi nka kimwe mu bikurura ba mukerarugendo.

Ingabire Habiba yatanze igishushanyo cy’ubugeni nk’impano muri Miss Supranational 2017

Umugoroba wabanjirijwe ibazwa no gutanga impano wari wagenewe ibirori byo kwerekana impano buri mukobwa mu cyiciro yiyumvamo. Miss Portugal Priscila Alves yahize abandi, yakurikiwe na Nyampinga uhagarariye u Buhinde naho ku mwanya wa gatatu haza Miss Italy.

Miss Supranational izasozwa ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 mu birori bizabera ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland]. Abategura iri rushanwa batangaje ko rizerekanwa kuri Televiziyo mu bihugu 120 byo ku Isi.

Source : Rwandapaparazzi.rw

2017-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Anita Pendo  arahakana  ko yabyaye Umwana akamusiga mu cyaro

Anita Pendo arahakana ko yabyaye Umwana akamusiga mu cyaro

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin

Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin

Ubwanditsi 26 Feb 2023
Ku myaka 73, icyamamare mu njyana ya Raggae Bunny Wailer wabanye na Bob Marley yitabye Imana azize “Stroke”.

Ku myaka 73, icyamamare mu njyana ya Raggae Bunny Wailer wabanye na Bob Marley yitabye Imana azize “Stroke”.

Ubwanditsi 03 Mar 2021
Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Ubwanditsi 16 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Virusi ikomeye itera amakimbirane n’amacakubiri mu bayobozi b’Amatorero
ITOHOZA

Virusi ikomeye itera amakimbirane n’amacakubiri mu bayobozi b’Amatorero

Ubwanditsi 14 Mar 2017
New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda
ITOHOZA

New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Nov 2017
Indorerezi zirenga 1800 ziri gukurikirana itora rya Perezida wa Repubulika
Mu Rwanda

Indorerezi zirenga 1800 ziri gukurikirana itora rya Perezida wa Repubulika

Ubwanditsi 04 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru