• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»FIFA yahaye ikipe ya Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye miliyoni zisaga 12 z’amanyarwanda umunyakameruni Philipe Artur Banen

FIFA yahaye ikipe ya Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye miliyoni zisaga 12 z’amanyarwanda umunyakameruni Philipe Artur Banen

Editorial 30 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryahaye ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda iminsi 45 yo kuba yishyuye umukinnyi w’umunyakameruni Phillipe Arthur Banen wari wayisinyiye tariki 21 Mutarama 2020, icyo gihe uyu rutahizamu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ari muri Gikundiro.

Ibyo guhabwa iyo minsi ku ikipe ya Rayon Sports bije nyuma yaho itubahirije ibyo yari yumvikanye n’uyu mukinnyi ukina nka rutahizamu harimo amafaranga angana na miliyoni eshatu n’ibihumbi maganabiri mirongo ine na bitanu by’ayo yari yaguzwe ( Recruitment), hakiyongeraho amafaranga angana na miliyoni icyenda n’ibihumbi makumyabiri na bine y’amande iyi kipe yaciwe, yose hamwe akaba ahwanye na miliyoni cumi n’ebyiri n’ibihumbi maganabiri na mirongo itandantu na bitanu y’amanyarwanda.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa FIFA yandikiye ikipe ya Rayon Sports dufitiye kopi, ikaba yaranditswe kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda igomba kuba itazarenza tariki ya 13 Gicurasi 2021 yishyuye uyu mukinnyi.

Rutahizamu Phillipe Arthur Banen w’imyaka 20 y’amavuko, yageze mu Rwanda avuye iwabo muri Cameron aho yakinaga mu ikipe ya Union de Doula, yanakiniye kandi ikipe ya Juventus y’abana yo muri Afurika.FIFA yahaye ikipe ya Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye miliyoni zisaga 12 z’amanyarwanda umunyakameruni Philipe Artur Banen.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryahaye ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda iminsi 45 yo kuba yishyuye umukinnyi w’umunyakameruni Phillipe Arthur Banen wari wayisinyiye tariki 21 Mutarama 2020, icyo gihe uyu rutahizamu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ari muri Gikundiro.

Ibyo guhabwa iyo minsi ku ikipe ya Rayon Sports bije nyuma yaho itubahirije ibyo yari yumvikanye n’uyu mukinnyi ukina nka rutahizamu harimo amafaranga angana na miliyoni eshatu n’ibihumbi maganabiri mirongo ine na bitanu by’ayo yari yaguzwe ( Recruitment), hakiyongeraho amafaranga angana na miliyoni icyenda n’ibihumbi makumyabiri na bine kubera kumwirukana igasesa amasezerano ye nta mpamvu, yose hamwe akaba ahwanye na miliyoni cumi n’ebyiri n’ibihumbi maganabiri na mirongo itandantu na bitanu y’amanyarwanda.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa FIFA yandikiye ikipe ya Rayon Sports dufitiye kopi, ikaba yaranditswe kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda igomba kuba itazarenza tariki ya 13 Gicurasi 2021 yishyuye uyu mukinnyi.

Rutahizamu Phillipe Arthur Banen w’imyaka 20 y’amavuko, yageze mu Rwanda avuye iwabo muri Cameron aho yakinaga mu ikipe ya Union de Doula, yanakiniye kandi ikipe ya Juventus y’abana yo muri Afurika.

Icyateye ikipe ya Rayon Sports guhanishwa kwishyura amafaranga asaga miliyoni 12:

Ubwo iyi kipe ya Rayon Sports yayoborwaga na Munyakazi Sadate, uyu mukinnyi Philippe Arthur Banen ni umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga ikipe ya Rayon Sports yaguze nyuma ntiyamukoresha kubera ko uyu mukinnyi ukina ku ruhande ndetse ushobora no gusatira yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira Giukundiro, iyi kipe yasanze ifite umubare munini w’abakinnyi b’abanyamahanga, bityo yahisemo guha amasezerano Ally Niyonzima kuko we byakundaga ko akina nk’umunyarwanda.

Mbere y’uko imikino yo kwishyura ikomeza, Gikundiro yafashe umwanzuro wo gushakira Ally ibyangombwa ndetse iza no kubibona bituma Arthur abura umwanya muri iyo kipe, gusa Arthur we yakomeje imyitozo ndetse bamwemerera ko bazajya bamuhemba adakina kuko atari yabonye ibyangombwa (License).

Nyuma yaho shampiyona yari yasubitswe kubera koronavirusi, ikipe ya Rayon Sports kandi yanagaragayemo ibibazo bijyanye n’amategeko bityo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere giha uburenganzira abandi bayobozi bashya bari bayobowe na Murenzi Abdallah maze komite yari iyobowe na Sadate ntiyakomeza kuyobora.

Iyo komite nshya y’inzibacyuho yafashe ikipe ya Rayon Sports yagenzuye ububasha ndetse n’ubushobozi bwa bamwe mu bakinnyi yari ifite dore ko yari munzira yo kwiyubaka nyuma yaho yari itakaze bamwe mu bakinnyi bakomeye bityo yanzura ko Arthur atakomezanya nayo kuko nta byangombwa yari afite byo gukina iyi shampiyona.

Mu kuba ikipe ya Rayon Sports yaramusezereye bitubahije amategeko niho havuye kuba uyu munyakameruni Philippe Arthur yitabaza impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, nayo yiga kuri icyo kirego isanga Rayon yarirukanye uyu mukinnyi mu buryo butemewe n’amategeko bikaba aribyo byayiviryemo guhanishwa gutanga akayabo k’asaga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko ingingo ya 15 ndetse n’iya 18 z’amategeko agenda abakinnyi muri FIFA abiteganya.

2021-03-30
Editorial

IZINDI NKURU

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Editorial 13 Jan 2023
Uwari Umunyabanga mukuru wa FERWAFA yasimbujwe uwari ushinzwe imari n’ubutegetsi

Uwari Umunyabanga mukuru wa FERWAFA yasimbujwe uwari ushinzwe imari n’ubutegetsi

Editorial 03 Feb 2018
AMAFOTO – Nk’umutoza mukuru, Haringingo Francis yatangije imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023

AMAFOTO – Nk’umutoza mukuru, Haringingo Francis yatangije imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023

Editorial 23 Jul 2022
As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere

As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere

Editorial 06 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twagiramungu yandikiye Paul Kagame perezida w’u Rwanda ibaruwa idasobanutse
POLITIKI

Twagiramungu yandikiye Paul Kagame perezida w’u Rwanda ibaruwa idasobanutse

Editorial 07 Apr 2016
Burundi: Abantu bitwaje intwaro bateye ibirindiro bya polisi
HIRYA NO HINO

Burundi: Abantu bitwaje intwaro bateye ibirindiro bya polisi

Editorial 08 Apr 2019
APR FC yakinaga umukino wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda 2024-2025 yanganyije na Etincelles
Amakuru

APR FC yakinaga umukino wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda 2024-2025 yanganyije na Etincelles

Editorial 29 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru