Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryahaye ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda iminsi 45 yo kuba yishyuye umukinnyi w’umunyakameruni Phillipe Arthur Banen wari wayisinyiye tariki 21 Mutarama 2020, icyo gihe uyu rutahizamu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ari muri Gikundiro.
Ibyo guhabwa iyo minsi ku ikipe ya Rayon Sports bije nyuma yaho itubahirije ibyo yari yumvikanye n’uyu mukinnyi ukina nka rutahizamu harimo amafaranga angana na miliyoni eshatu n’ibihumbi maganabiri mirongo ine na bitanu by’ayo yari yaguzwe ( Recruitment), hakiyongeraho amafaranga angana na miliyoni icyenda n’ibihumbi makumyabiri na bine y’amande iyi kipe yaciwe, yose hamwe akaba ahwanye na miliyoni cumi n’ebyiri n’ibihumbi maganabiri na mirongo itandantu na bitanu y’amanyarwanda.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa FIFA yandikiye ikipe ya Rayon Sports dufitiye kopi, ikaba yaranditswe kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda igomba kuba itazarenza tariki ya 13 Gicurasi 2021 yishyuye uyu mukinnyi.
Rutahizamu Phillipe Arthur Banen w’imyaka 20 y’amavuko, yageze mu Rwanda avuye iwabo muri Cameron aho yakinaga mu ikipe ya Union de Doula, yanakiniye kandi ikipe ya Juventus y’abana yo muri Afurika.FIFA yahaye ikipe ya Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye miliyoni zisaga 12 z’amanyarwanda umunyakameruni Philipe Artur Banen.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryahaye ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda iminsi 45 yo kuba yishyuye umukinnyi w’umunyakameruni Phillipe Arthur Banen wari wayisinyiye tariki 21 Mutarama 2020, icyo gihe uyu rutahizamu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ari muri Gikundiro.
Ibyo guhabwa iyo minsi ku ikipe ya Rayon Sports bije nyuma yaho itubahirije ibyo yari yumvikanye n’uyu mukinnyi ukina nka rutahizamu harimo amafaranga angana na miliyoni eshatu n’ibihumbi maganabiri mirongo ine na bitanu by’ayo yari yaguzwe ( Recruitment), hakiyongeraho amafaranga angana na miliyoni icyenda n’ibihumbi makumyabiri na bine kubera kumwirukana igasesa amasezerano ye nta mpamvu, yose hamwe akaba ahwanye na miliyoni cumi n’ebyiri n’ibihumbi maganabiri na mirongo itandantu na bitanu y’amanyarwanda.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa FIFA yandikiye ikipe ya Rayon Sports dufitiye kopi, ikaba yaranditswe kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda igomba kuba itazarenza tariki ya 13 Gicurasi 2021 yishyuye uyu mukinnyi.
Rutahizamu Phillipe Arthur Banen w’imyaka 20 y’amavuko, yageze mu Rwanda avuye iwabo muri Cameron aho yakinaga mu ikipe ya Union de Doula, yanakiniye kandi ikipe ya Juventus y’abana yo muri Afurika.
Icyateye ikipe ya Rayon Sports guhanishwa kwishyura amafaranga asaga miliyoni 12:
Ubwo iyi kipe ya Rayon Sports yayoborwaga na Munyakazi Sadate, uyu mukinnyi Philippe Arthur Banen ni umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga ikipe ya Rayon Sports yaguze nyuma ntiyamukoresha kubera ko uyu mukinnyi ukina ku ruhande ndetse ushobora no gusatira yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira Giukundiro, iyi kipe yasanze ifite umubare munini w’abakinnyi b’abanyamahanga, bityo yahisemo guha amasezerano Ally Niyonzima kuko we byakundaga ko akina nk’umunyarwanda.
Mbere y’uko imikino yo kwishyura ikomeza, Gikundiro yafashe umwanzuro wo gushakira Ally ibyangombwa ndetse iza no kubibona bituma Arthur abura umwanya muri iyo kipe, gusa Arthur we yakomeje imyitozo ndetse bamwemerera ko bazajya bamuhemba adakina kuko atari yabonye ibyangombwa (License).
Nyuma yaho shampiyona yari yasubitswe kubera koronavirusi, ikipe ya Rayon Sports kandi yanagaragayemo ibibazo bijyanye n’amategeko bityo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere giha uburenganzira abandi bayobozi bashya bari bayobowe na Murenzi Abdallah maze komite yari iyobowe na Sadate ntiyakomeza kuyobora.
Iyo komite nshya y’inzibacyuho yafashe ikipe ya Rayon Sports yagenzuye ububasha ndetse n’ubushobozi bwa bamwe mu bakinnyi yari ifite dore ko yari munzira yo kwiyubaka nyuma yaho yari itakaze bamwe mu bakinnyi bakomeye bityo yanzura ko Arthur atakomezanya nayo kuko nta byangombwa yari afite byo gukina iyi shampiyona.
Mu kuba ikipe ya Rayon Sports yaramusezereye bitubahije amategeko niho havuye kuba uyu munyakameruni Philippe Arthur yitabaza impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, nayo yiga kuri icyo kirego isanga Rayon yarirukanye uyu mukinnyi mu buryo butemewe n’amategeko bikaba aribyo byayiviryemo guhanishwa gutanga akayabo k’asaga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko ingingo ya 15 ndetse n’iya 18 z’amategeko agenda abakinnyi muri FIFA abiteganya.