• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»FIilime I Bwiza Yamuritswe k’Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya Canal Olympia

FIilime I Bwiza Yamuritswe k’Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya Canal Olympia

Editorial 16 Dec 2021 Amakuru, Mu Rwanda, SHOWBIZ

I BWIZA, ni filime ndende imara iminota 115 yanditswe inayoborwa kubufatanye bwa Nahimana Clemence na Emmanuel Nturanyenabo, amashusho yayo afatwa na Sibomana Gilbert (One Hundred Pixels) yerekanywe kuri uyu wa gatatu, tariki 15 Ukuboza 2021 mu cyumba cya sinema kigezweho kitwa Canal Olympia giherereye Rebero.

I Bwiza ni filime ivuga inkuru y’umukobwa Gatoni Maya, ubarizwa muri koperative ikora ibihangano by’ubwoko bwinshi uhangana na Myasiro, umukire ubagurishiriza ibihangano kuko abona abaha amafaranga make.

Urugamba rwo kuvuganira abahanzi, Gatoni Maya arufatanya n’urwo gutunga umuryango we, kwita kuri musaza we no kuvuza nyina.

Kibonge na Lufonsina mu Muturanyi nabo bari bitabiriye

 

Madame Nahimana Clemence Umuyobozi wa Filime I Bwiza

Iyi filime IBWIZA igaragaza ubwiza bw’u Rwanda, uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu iterambere; ni umushinga wa Madame Nahimana Clemence watewe inkunga na Imbuto foundation ifatanyije na UNDP mu mwaka wa 2020 muri gahunda yo kuzahura inganda ndangamuco zagizweho ingaruka n’icyorezo cya Koronavirus (Cultural and Creative industry Recovery Fund)

Igikorwa cyo kumurika filime I BWIZA cyitabiriwe n’intumwa ya Ministeri y’urubyiruko n’umuco Bwana Nyangezi François, ushinjwe iterambere ry’inganda ndangamuco muri iyi Minisiteri. Bwana Nyangezi yashimye ubutumwa bukubiye muri iyi film ndetse anavuga ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo abahanzi babone inyungu zivuye mu byo baba bakoze anabwira urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ko biteguye gukomeza gukorana mu rwego rwo guteza imbere uruganda ndangamuco.

Iki gikorwa kandi cyanitabiriwe n’abakunzi ba filime muri rusange nka Mutigana wa Nkunda uherutse kwegukana igihembo muri FESPACO, Clapton Kibonge umunyarwenya ukunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, abagize uruhare mu ikorwa ry’iyi film (abakinnyi n’abatekinisiye), Double C Studio, One 100 Pixels na Teebah Film Village bagize uruhare muri tekinike zo kuyikora.
Nyuma yo kwerekanywa mu gihugu (National Premiere), filime I BWIZA ikomeje urugendo rwo kwitabira amaserukiramuco ya sinema hirya no hino ku isi yerekana filime za Africa.

Reba Trailer yayo hano hasi


2021-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

Batatu mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi batawe muri yombi

Batatu mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi batawe muri yombi

Editorial 02 Nov 2017
Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Editorial 30 Jun 2024
Ibyemezo by’Inama y’Abaminsitiri idasanzwe yo ku wa 26 Gicurasi 2017

Ibyemezo by’Inama y’Abaminsitiri idasanzwe yo ku wa 26 Gicurasi 2017

Editorial 30 May 2017
Umugabo yakubise Umugore Mumuhanda Amwambura ubusa kubera ko Yamuririye Amafaranga

Umugabo yakubise Umugore Mumuhanda Amwambura ubusa kubera ko Yamuririye Amafaranga

Editorial 25 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017
UBUKUNGU

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

Editorial 16 Mar 2018
Happy 27th Wedding Anniversary
Mu Mahanga

Happy 27th Wedding Anniversary

Editorial 10 Jun 2016
Nyampinga wa Iraq wirukanwe mu gihugu n’umuryango we kubera selfie yifotoje ari kumwe na nyampinga wa Israel,yongeye kwifotozanya nawe
SHOWBIZ

Nyampinga wa Iraq wirukanwe mu gihugu n’umuryango we kubera selfie yifotoje ari kumwe na nyampinga wa Israel,yongeye kwifotozanya nawe

Editorial 15 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru