Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yatangaje ko yizeye gusubirana inzu ye yatanzeho ingwate kugira ngo abone amafaranga yo kwiyamamaza mu matora ya Perezida aherutse.
Muri Nyakanga umwaka ushize nibwo Habineza yatangaje ko kugira ngo abone amafaranga yo gushora mu bikorwa byo kwiyamamaza, yasabye ideni muri banki, inzu ye aba ariyo agira ingwate.
Ntiyatangaje umubare w’amafaranga yagurijwe ariko icyo gihe yari afite impungenge z’aho azakura ubwishyu.
Mu matora ntiyahiriwe kuko mu majwi ntakuka yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi ni we watowe ku majwi 98,79 %, umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% naho Frank Habineza agira 0.48%.
Itegeko rigena ko umukandida asubizwa amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza iyo abashije kugira 5%, bivuze ko umukandida rukumbi wayagize ari na we wasubijwe ayo yakoresheje ari Paul Kagame.
Dr Frank Habineza yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko amaze kwishyura amafaranga menshi ku yo yari yagurijwe ku buryo nta mpungege ko inzu ye igitejwe cyamunara.
Yagize ati “Ubu maze kwishyuraho hafi 70 % ku buryo nta mpungenge nyinshi cyane nkifite ko bazantereza cyamunara. Ni nayo mpamvu nari maze iminsi mpuze cyane. Nari ndi muri ibyo bibazo byose byo kureba ko imitungo yanjye itatwarwa. Ndizera ko mu minsi ya vuba nzaba nabirangije.”
Dr Habineza asanzwe ari umuyobozi w’Urugaga rw’imiryango irengera ibidukikije muri Afurika (Africa Greens Federation) ndetse ni umwe mu bagize Komite Nshingwabikorwa y’Umuryango ushinzwe kurengera ibidukikije ku Isi (Global Greens).
Avuga ko iyo imirimo itandukanye akora ari yo imufasha kwishyura ideni yafashe.
Nubwo ateruye, Habineza yagaragaje ko ideni aryishyura ku giti cye aho kuba ishyaka. Ati “N’abarwanashyaka barayatanga ariko iyo natanze ingwate ku giti cyanjye mba ngombwa kwirwanaho, ntabwo nategereza ngo abarwanashyaka bazayatange ahubwo bo ubu bafite inshingano zo gushaka amafaranga azajya mu matora y’abadepite kuko urumva ntabwo nakongera gutanga ingwate y’inzu.”
Bizeye gutabarwa n’Imana mu matora y’abadepite
Dr Habineza yavuze ko imyiteguro y’amatora y’abadepite bayigeze kure. Guhera mu mpera z’umwaka ushize, bari kuzenguruka mu turere batora abantu babiri muri buri Karere bazabahagararira.
Yavuze ko kugeza ubu bimeze neza kandi bizeye ubutabazi bw’Imana ngo bitabazagendekera nkuko byagenze mu matora ya Perezida.
Yagize ati “Mu mezi make dutangiye ntabwo twigeze ducika intege nubwo twatsinzwe amatora ya Perezida, twaravuze tuti ‘nubwo dutsinzwe reka dushyiremo imbaraga wasanga Imana yadutabara n’abaturage bakatwibuka mu matora y’abadepite’.”
Ishyaka Green Party kandi hari bimwe ryagiye risaba ko bihindurwa mu itegeko rigenga amatora ariko ntibyakozwe. Muri byo harimo kugabanya umubare w’amajwi asabwa ishyaka kugira ngo ribashe kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, guhabwa amafaranga abafasha kwitegura mbere yo kwiyamamaza n’ibindi.
Nubwo ubusabe bwabo butashyizwe mu bikorwa, Dr Habineza avuga ko batazacika intege, ngo bazakomeza kubisaba kuko batabikora mu nyungu zabo.
Ati “Ntabwo twavuga ngo amatora tuzayavamo ariko niyo twakwinjiramo (mu Nteko) icyo gitekerezo tuzagitanga kugira ngo n’abandi bari inyuma yacu bazashobore kwinjira. Ibyo byemewe amashyaka yose n’ariya ajya kwifatanya n’andi (coalition) byayorohera. Ntabwo ari inyungu zacu turaharanira.”
Biteganyijwe ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite azaba ku wa 2 no ku wa 3 Nzeli 2018.