• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Frank Habineza ariruhutsa ko inzu ye itagitejwe cyamunara!

Frank Habineza ariruhutsa ko inzu ye itagitejwe cyamunara!

Editorial 26 Mar 2018 POLITIKI

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yatangaje ko yizeye gusubirana inzu ye yatanzeho ingwate kugira ngo abone amafaranga yo kwiyamamaza mu matora ya Perezida aherutse.

Muri Nyakanga umwaka ushize nibwo Habineza yatangaje ko kugira ngo abone amafaranga yo gushora mu bikorwa byo kwiyamamaza, yasabye ideni muri banki, inzu ye aba ariyo agira ingwate.

Ntiyatangaje umubare w’amafaranga yagurijwe ariko icyo gihe yari afite impungenge z’aho azakura ubwishyu.

Mu matora ntiyahiriwe kuko mu majwi ntakuka yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi ni we watowe ku majwi 98,79 %, umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% naho Frank Habineza agira 0.48%.

Itegeko rigena ko umukandida asubizwa amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza iyo abashije kugira 5%, bivuze ko umukandida rukumbi wayagize ari na we wasubijwe ayo yakoresheje ari Paul Kagame.

Dr Frank Habineza  yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko amaze kwishyura amafaranga menshi ku yo yari yagurijwe ku buryo nta mpungege ko inzu ye igitejwe cyamunara.

Yagize ati “Ubu maze kwishyuraho hafi 70 % ku buryo nta mpungenge nyinshi cyane nkifite ko bazantereza cyamunara. Ni nayo mpamvu nari maze iminsi mpuze cyane. Nari ndi muri ibyo bibazo byose byo kureba ko imitungo yanjye itatwarwa. Ndizera ko mu minsi ya vuba nzaba nabirangije.”

Dr Habineza asanzwe ari umuyobozi w’Urugaga rw’imiryango irengera ibidukikije muri Afurika (Africa Greens Federation) ndetse ni umwe mu bagize Komite Nshingwabikorwa y’Umuryango ushinzwe kurengera ibidukikije ku Isi (Global Greens).

Avuga ko iyo imirimo itandukanye akora ari yo imufasha kwishyura ideni yafashe.

Nubwo ateruye, Habineza yagaragaje ko ideni aryishyura ku giti cye aho kuba ishyaka. Ati “N’abarwanashyaka barayatanga ariko iyo natanze ingwate ku giti cyanjye mba ngombwa kwirwanaho, ntabwo nategereza ngo abarwanashyaka bazayatange ahubwo bo ubu bafite inshingano zo gushaka amafaranga azajya mu matora y’abadepite kuko urumva ntabwo nakongera gutanga ingwate y’inzu.”

Bizeye gutabarwa n’Imana mu matora y’abadepite

Dr Habineza yavuze ko imyiteguro y’amatora y’abadepite bayigeze kure. Guhera mu mpera z’umwaka ushize, bari kuzenguruka mu turere batora abantu babiri muri buri Karere bazabahagararira.

Yavuze ko kugeza ubu bimeze neza kandi bizeye ubutabazi bw’Imana ngo bitabazagendekera nkuko byagenze mu matora ya Perezida.

Yagize ati “Mu mezi make dutangiye ntabwo twigeze ducika intege nubwo twatsinzwe amatora ya Perezida, twaravuze tuti ‘nubwo dutsinzwe reka dushyiremo imbaraga wasanga Imana yadutabara n’abaturage bakatwibuka mu matora y’abadepite’.”

Ishyaka Green Party kandi hari bimwe ryagiye risaba ko bihindurwa mu itegeko rigenga amatora ariko ntibyakozwe. Muri byo harimo kugabanya umubare w’amajwi asabwa ishyaka kugira ngo ribashe kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, guhabwa amafaranga abafasha kwitegura mbere yo kwiyamamaza n’ibindi.

Nubwo ubusabe bwabo butashyizwe mu bikorwa, Dr Habineza avuga ko batazacika intege, ngo bazakomeza kubisaba kuko batabikora mu nyungu zabo.

Ati “Ntabwo twavuga ngo amatora tuzayavamo ariko niyo twakwinjiramo (mu Nteko) icyo gitekerezo tuzagitanga kugira ngo n’abandi bari inyuma yacu bazashobore kwinjira. Ibyo byemewe amashyaka yose n’ariya ajya kwifatanya n’andi (coalition) byayorohera. Ntabwo ari inyungu zacu turaharanira.”

Biteganyijwe ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite azaba ku wa 2 no ku wa 3 Nzeli 2018.

2018-03-26
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila

RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila

Editorial 06 Aug 2018
Abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta bagiye kujya batabwa muri yombi bagikorerwa ubugenzuzi

Abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta bagiye kujya batabwa muri yombi bagikorerwa ubugenzuzi

Editorial 05 Apr 2018
Ibintu 10 bitangaje kuri Jacob Zuma weguye ku mwanya wa Perezida wa Afurika y’Epfo

Ibintu 10 bitangaje kuri Jacob Zuma weguye ku mwanya wa Perezida wa Afurika y’Epfo

Editorial 15 Feb 2018
Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’Ishami rizakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya SDGs muri Afurika y’Amajyepfo

Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’Ishami rizakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya SDGs muri Afurika y’Amajyepfo

Editorial 07 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rutahizamu wa Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or 2022
Amakuru

Rutahizamu wa Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or 2022

Editorial 18 Oct 2022
‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN
ITOHOZA

‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN

Editorial 22 Nov 2016
Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR
Amakuru

Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Editorial 27 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru