Hari hashize imyaka itanu umutwe w’inyeshyamba za M23 (Mouvement du 23 Mars) zarwaniraga ku butaka bwa Congo, ushyize intwaro hasi. Ubu haravugwa undi urimo gutegurwa ngo ube wacumbukura ikivi M23 yacumbitse witwa FRC (Front pour la Restauration du Congo).
Iby’uyu mutwe w’inyeshyamba byagaragaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gatanu, ubwo umugore witwa Brigitte Safari Misabiro, w’umwe mu bahoze ari abayobozi muri M23, Désiré Rwigema yatabwaga muri yombi n’inzego z’iperereza z’igisirikare cya Congo.
Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique kibitangaza, ubwo Misabiro yatabwaga muri yombi, ngo yasanganwe isakoshi irimo impapuro zigaragaza itegurwa ry’uwo mutwe w’inyeshyamba.
Mu gihe hari ibihugu by’ibituranyi na Congo, byagiye bishinjwa gutera inkunga umutwe wa M23, Kuri iyi nshuro inzego z’iperereza za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitangaza ko umuherwe Moise Katumbi, acyekwa ku isonga mu baba bari inyuma y’itegurwa ry’uyu mutwe w’inyeshyamba FRC.
Moise Katumbi urimo gushyirwa mu majwi kuba inyuma y’uyu mutwe mushya w’inyeshyamba, ni umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Kabila, by’umwihariko wagaragaje ko afite inyota yo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ya Perezida. Leta yo ikaba imushinja ibyaha birimo kugambanira leta, kwinjiza abacanshuro, kugurisha inzu mu buryo butemewe,… ku buryo ubu ashakishwa n’inkiko zaho. Ariko ku ruhande rwe akavuga ko ibyaha ashinjwa ari ibihimbano, hagamijwe kumuheza mu kibuga cya politiki.
Ese M23 yatsinzwe urugamba?
M23, ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba zabayeho muri Congo, mu gihe gito ikaba yarahangayikishije Leta iriho, kugeza n’aho amahanga ahagurutse akayiviraho inda imwe, kugeza aho yemeye imishyikirano no gushyira hasi intwaro.
Bamwe mu bayobozi b’izi nyeshyamba, bagiye bagaragaza ko ibyakubiwe mu masezerano hagati ya Leta ya Kabila n’izi nyeshyamba bitashyizwe mu bikorwa, aho bamwe bagiye bahungira mu Rwanda na Uganda, bakaba bahora bahonda ahatoki ku kandi.
Mu mvugo za bamwe mu bayobozi ba M23 zagiye zumvikana mu itangazamakuru, bagiye bashimangira ko batatsinzwe ahubwo ko bashyize hasi intwaro, batanga integuza ko icyo baharaniraga nikitagerwaho bazabyutsa urugamba.
Iyo ugiye kwica inzoka uyimenagura umutwe
Iyi ni imvugo ya Bishop Jean Marie Vianney Runiga, umwe mu bayobozi ba M23 wahungiye mu Rwanda; mu mvugo yakoresheje mu itangazamakuru yavuze ko bagikomeje guharanira ko ibyo bemeranyije na leta ya Congo byashyirwa mu bikorwa, nibidakorwa bazataha mu bundi buryo.
Aho yagize ati: “M23 yari yarazengereje Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ni umutwe ugendera ku mahame ateguye neza, kuvuga ngo twaratsinzwe ntacyo bivuze kuko ntabwo iyo ugiye kwica inzoka wica umurizo, ugomba kwica umutwe kuko utabikoze ishobora kukurya,…”.
Umutwe w’inyeshyamba za M23 wavutse mu 2012, urwanira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gushyira intwaro hasi bamwe barahunze abandi bashyikiriza Leta ya Congo.