I Gabiro ku munsi w’ejo ku cyumeru, Perezida Paul Kagame yahuye n’itsinda ry’abahanga bamufashije kunoza raporo ku mavugurura akenewe mu mikorere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), mu gihe gushyira mu bikorwa imyanzuro yemejwe mu nama y’abakuru b’ibihugu iheruka byo byatangiye.
Mu Nteko rusange ya 28 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yateraniye Addis Ababa muri Mutarama, nibwo Perezida Kagame yagejeje raporo ku bakuru b’ibihugu 54 bigize AU, ku mavugurura akenewe mu mikorere y’uyu muryango.
Ni inshingano yari yaraherewe mu nama ya 27 ya AU yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, ndetse atoranya inararibonye icyenda zamufashije muri ako kazi.
Hari byinshi byasabiwe kuvugururwa
Mu nzego zari zikeneye amavugurura, harimo imikorere ya Komisiyo ya AU, uburyo bwo gupima uko inzego zigera ku byo ziyemeje, kwishakamo ubushobozi nk’ibihugu bihuriye mu muryango, uko abayobozi bahagararirwa mu nama za AU n’ibindi.
Mu nama yabereye mu muhezo muri Ethiopia kuwa 29 Mutarama 2017, Perezida Kagame yagaragarije abakuru b’ibihugu bigize AU ko hari ikibazo cyo kuba imiryango ishamikiye kuri AU itagaragara neza uko igabana inshingano n’abanyafurika bakaba batabona akamaro k’uyu muryango.
Byiyongeraho kuba kenshi abakuru b’ibihugu bakorana inama, bagafata imyanzuro bakayumvikanaho ariko ntishyirwe mu bikorwa, ashimangira ko kugira ngo aya mavugurura ashoboke bisaba indi mikorere bityo icyo kibazo kigakemuka mbere y’ibindi.
Yavuze ko kugira ngo imyanzuro ifatirwa mu nama za AU ijye irushaho gushyirwa mu bikorwa, hakwiye kubaho uburyo abayobozi ba AU basimburana ku rwego rw’abakuru b’ibihugu, utahiwe akazajya atorwa mbere y’umwaka umwe.
Yakomeje agira ati“Abakuru b’ibihugu bakwiye kujya bahagararirwa mu nama n’abayobozi batari munsi y’urwego rwa Visi Perezida cyangwa Minisitiri w’Intebe. Kuri iyi ngingo by’umwihariko, hari ubwo Perezida aba adahari, yaba Minisitiri w’Intebe, abaminisitiri, ba ambasaderi, ugasanga byageze ku banyamabanga ba za ambasade n’abandi. Ndatekereza ko ibi bidakwiye.”
Gushyira mu bikorwa imyanzuro byaratangiye
Umwe mu myanzuro iri gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu, harimo ko ibikorwa bya AU, bigomba gushingira ku bushobozi bw’abanyafurika, aho buri gihugu cyajya gitanga 0.2% by’amahoro y’ibyinjira mu gihugu, ukajya muri AU, amafaranga akomoka kuri ayo mahoro yose hamwe akazagera kuri miliyari $1.2 buri mwaka.
Muri Ethiopia, Perezida Kagame yagize ati “Gahunda zacu ziraterwa inkunga n’abanyamahanga ku kigero cya 97%, kandi kugera mu Ukuboza 2016, munsi ya kimwe cya kabiri cy’ibihugu bari barishyuye imisanzu yabo yose.”
“Umwanzuro ku kwishakamo ubushobozi wo muri Nyakanga umwaka ushize wagize uruhare muri aya mavugurura. Iyo ari wowe uri kwishyura, uhita uhangayikishwa no kubona ibihwanye n’amafaranga watanze.”
Uyu mwanzuro u Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu kuwushyira mu bikorwa, aho kuwa 21 Gashyantare Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro (soma amahooro) ku bicuruzwa byatumijwe mu mahanga, agenewe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ni itegeko rizatuma guverinoma y’u Rwanda ibasha gukusanya agera kuri miliyari 1.5 Frw buri mwaka agenewe gushyikigira ibikorwa bya AU.
Foto : Village Urugwiro