• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

  • Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira   |   02 Jun 2026

  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura akenewe muri AU

Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura akenewe muri AU

Ubwanditsi 27 Feb 2017 Mu Rwanda

I Gabiro ku munsi w’ejo ku cyumeru, Perezida Paul Kagame yahuye n’itsinda ry’abahanga bamufashije kunoza raporo ku mavugurura akenewe mu mikorere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), mu gihe gushyira mu bikorwa imyanzuro yemejwe mu nama y’abakuru b’ibihugu iheruka byo byatangiye.

Mu Nteko rusange ya 28 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yateraniye Addis Ababa muri Mutarama, nibwo Perezida Kagame yagejeje raporo ku bakuru b’ibihugu 54 bigize AU, ku mavugurura akenewe mu mikorere y’uyu muryango.

Ni inshingano yari yaraherewe mu nama ya 27 ya AU yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, ndetse atoranya inararibonye icyenda zamufashije muri ako kazi.

Hari byinshi byasabiwe kuvugururwa

Mu nzego zari zikeneye amavugurura, harimo imikorere ya Komisiyo ya AU, uburyo bwo gupima uko inzego zigera ku byo ziyemeje, kwishakamo ubushobozi nk’ibihugu bihuriye mu muryango, uko abayobozi bahagararirwa mu nama za AU n’ibindi.

Mu nama yabereye mu muhezo muri Ethiopia kuwa 29 Mutarama 2017, Perezida Kagame yagaragarije abakuru b’ibihugu bigize AU ko hari ikibazo cyo kuba imiryango ishamikiye kuri AU itagaragara neza uko igabana inshingano n’abanyafurika bakaba batabona akamaro k’uyu muryango.

Byiyongeraho kuba kenshi abakuru b’ibihugu bakorana inama, bagafata imyanzuro bakayumvikanaho ariko ntishyirwe mu bikorwa, ashimangira ko kugira ngo aya mavugurura ashoboke bisaba indi mikorere bityo icyo kibazo kigakemuka mbere y’ibindi.

Yavuze ko kugira ngo imyanzuro ifatirwa mu nama za AU ijye irushaho gushyirwa mu bikorwa, hakwiye kubaho uburyo abayobozi ba AU basimburana ku rwego rw’abakuru b’ibihugu, utahiwe akazajya atorwa mbere y’umwaka umwe.

Yakomeje agira ati“Abakuru b’ibihugu bakwiye kujya bahagararirwa mu nama n’abayobozi batari munsi y’urwego rwa Visi Perezida cyangwa Minisitiri w’Intebe. Kuri iyi ngingo by’umwihariko, hari ubwo Perezida aba adahari, yaba Minisitiri w’Intebe, abaminisitiri, ba ambasaderi, ugasanga byageze ku banyamabanga ba za ambasade n’abandi. Ndatekereza ko ibi bidakwiye.”

Gushyira mu bikorwa imyanzuro byaratangiye

Umwe mu myanzuro iri gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu, harimo ko ibikorwa bya AU, bigomba gushingira ku bushobozi bw’abanyafurika, aho buri gihugu cyajya gitanga 0.2% by’amahoro y’ibyinjira mu gihugu, ukajya muri AU, amafaranga akomoka kuri ayo mahoro yose hamwe akazagera kuri miliyari $1.2 buri mwaka.

Muri Ethiopia, Perezida Kagame yagize ati “Gahunda zacu ziraterwa inkunga n’abanyamahanga ku kigero cya 97%, kandi kugera mu Ukuboza 2016, munsi ya kimwe cya kabiri cy’ibihugu bari barishyuye imisanzu yabo yose.”

“Umwanzuro ku kwishakamo ubushobozi wo muri Nyakanga umwaka ushize wagize uruhare muri aya mavugurura. Iyo ari wowe uri kwishyura, uhita uhangayikishwa no kubona ibihwanye n’amafaranga watanze.”

Uyu mwanzuro u Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu kuwushyira mu bikorwa, aho kuwa 21 Gashyantare Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro (soma amahooro) ku bicuruzwa byatumijwe mu mahanga, agenewe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ni itegeko rizatuma guverinoma y’u Rwanda ibasha gukusanya agera kuri miliyari 1.5 Frw buri mwaka agenewe gushyikigira ibikorwa bya AU.

-5946.jpg

-5945.jpg

-5944.jpg

-5943.jpg

-5942.jpg

Foto : Village Urugwiro

2017-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Mu mukino wa gicuti ikipe ya AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 4-1, harimo ibitego bitatu bya Hussein Shabalala

Amafoto – Mu mukino wa gicuti ikipe ya AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 4-1, harimo ibitego bitatu bya Hussein Shabalala

Ubwanditsi 29 Sep 2021
Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter

Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter

Ubwanditsi 02 Jun 2017
Muhanga: Itsinda ry’abantu bitwaje imihoro batemye abantu

Muhanga: Itsinda ry’abantu bitwaje imihoro batemye abantu

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Umuhanzi Bonhomme arimbanyije imyiteguro yo gutaramira abanyarwanda mu ijoro rishyira umunsi wo Kwibohora 26

Umuhanzi Bonhomme arimbanyije imyiteguro yo gutaramira abanyarwanda mu ijoro rishyira umunsi wo Kwibohora 26

Ubwanditsi 01 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda
Amakuru

Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Nov 2016
Amakipe abiri y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe umwaka
IMIKINO

Amakipe abiri y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe umwaka

Ubwanditsi 08 Sep 2018
Umunyarwanda yemeye ko yabeshye inzego za Amerika ngo ahabwe ubwenegihugu
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda yemeye ko yabeshye inzego za Amerika ngo ahabwe ubwenegihugu

Ubwanditsi 02 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru