Kuri uyu wa Gatanu nibwo ba perezida, uwa Mauritania n’uwa Guinea, bamaze umunsi wose baganira na Yahya Jammeh bamusaba kurekura ubutegetsi akaburekera uwamutsinze mu matora, Adama Barrow. Ibi biganiro bikaba byari ibya nyuma mbere y’uko ingabo za ECOWAS zimukuraho ku ngufu kandi bikaba byatanze umusaruro.
RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko hataramenyekana ibyemeranyijwe byose nk’igihugu kizamuha ubuhungiro nk’uko uyu muryango wa ECOWAS wakomeje gutsimbarara ku kuba Jammeh yava muri Gambia.Nyuma y’amasaha menshi yo kwiginga kwa perezida wa Mauritania n’uwa Guinea kuri uyu wa Gatanu,perezida wa Gambia, Yahya Jammeh yemeye kurekura ubutegetsi abinyuza kuri televiziyo y’igihugu mu gicuku.
Mu ijambo rye Yahya Jammeh yagize ati: “Nizera akamaro k’ibiganiro n’ubushobozi bw’Abanyafurika bwo kwikemurira ubwabo ibibazo bya demokarasi. Niyo mpamvu mfashe icyemezo uyu munsi cyo kureka ubuyobozi bw’iki gihugu gikomeye.”
Yakomeje avuga ko ashimira abaturage ba Gambia bose bamushyigikiye mu myaka 22 mu kubaka Gambia nshya, yizeza ko icyemezo yafashe atagihatiwe n’izindi mpamvu izo ari zo zose usibye inyungu z’abaturage ba Gambia n’igihugu cyabo bakunda.
Mu gusoza yavuze ko ahasigaye ari ugucirirwa urubanza n’Imana ishobora byose, ndetse asaba Imana gukomeza guha umugisha igihugu cye.
Nyuma yo kubona asa nk’usigaye wenyine, ingabo ze zamutaye, ari nako ingabo za ECOWAS zari zimushumbirije zishaka kumugabaho ibitero, Yahya Jammeh amaherezo yaje kuva ku izima yemera umwanzuro wa dipolomasi kugirango Gambia isohoke mu bibazo irimo.
Yahya Jammeh