Umugabo witwa Zigirinshuti Alexis w’imyaka 31 wari utuye mu Karere ka Gatsibo,mu Murenge wa Murambi, yarashwe na polisi agerageza kuyirwanya nyuma y’aho zari zigiye kumufata kubera ibyaha akurikiranyweho birimo iby’ubwicanyi no gucuruza ibiyobyabwenge.
Uyu mugabo yarashwe ku gicamunsi cyo ku wa 27 Nyakanga ngo yafatanyaga n’agatsiko kiyise ‘imparata’ gucuruza ibiyobyabwenge. Nk’uko Polisi ibitangaza, yari amaze iminsi yihishahisha nyuma y’uruhare yagize mu kugerageza kwica uwamutanzeho amakuru ko acuruza ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Bosco Dusabe, yagize ati “ Yari asanzwe acuruza ibiyobyabwenge. Hari umuntu wamutanzeho amakuru muri Gicurasi uyu mwaka aza kumumenya. Ku itariki ya 16 Gicurasi yafatanyije na ka gatsiko baramutega bamutera ibyuma bamusiga bazi ko yapfuye. Ku bw’amahirwe yajyanywe kwa muganga arakira aza kutubwira abagerageje kumwica na Zigirinshuti arimo. “
Yakomeje agira ati “Ejo sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi yamenye ko Zigirishuti yaje mu gasanteri kabo ka Rwankuba, abapolisi bajya kumufata bagezeyo arabarwanya, umupolisi abanza kurasa hejuru undi ashaka kumwambura imbunda ahita amurasa arapfa.”
Kugeza ubu ngo bagenzi baracyashakishwa kuko bakihishahisha .
IP Dusabe yasabye ko abaturage bakwiye kujya bubaha inzego zishinzwe umutekano kuko iyo batabikoze bibagiraho ingaruka zishobora kubamo n’urupfu.
Yagize ati “Iyo utubashye umupolisi kandi ari mu kazi bigira ingaruka nk’izi twabonye. Umutekano ducunga ni uw’abaturage bakwiye kubaha inzego zishinzwe umutekano. Buri wse ugize ikibazo yitabaza polisi, bakwiye kuyibona nk’urwego rubakenmurira ibibabzo aho kuyifata nk’ihanganye nabo.”