Nzabakiriraho Félicien ntiyiyumvisha uko ategekwa kugurisha isambu ye ngo yishyurire umwana we wafatiwe mu cyuho yiba iduka yarariraga.
Ubuyobozi bw’umudugudu ngo bwamwemeje ku ngufu ko isambu ye ayigurisha ngo yishyure amafaranga ibihumbi 200 Ndahayo Samuel yibye mu bihe bitandukanye.
Nzibaza, umucuruzi wo muri ako gace, mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi, ni we watanze amafaranga yagombaga kwishyurwa, atayasubizwa ejo akegukana iyo sambu.
Nzabakiriho avuga ko abayobozi b’imidugudu ya Nyagasambu na Karaba n’abashinzwe umutekano, bamukinguje mu ma saa kumi z’igitondo bamuzaniye umwana we bamugize intere.
“Bamunzaniye ngo yibye, bakaba bamuhondaguye bamugize intere, baraza bafata ubutaka bwanjye barabugurisha, n’igare ry’uwo mwana baba bararijyanye.”
Nzabakiriho akomeza agira ati “Nzibaza arambwira ngo angurize amafaranga ibihumbi 150 hanyuma nkazayamuha ejo nkamwungukira ibihumbi 20, bafata na rya gare rya wa mwana na ryo bararifite, na telefone ye bayimwambuye barayifite.”
Uyu mugabo avuga ko nta bushobozi afite bwo kwishyura ayo mafaranga yatanzwe na Nzibaza, akavuga ko yibaza uko azatunga umuryango Nzibaza namara gutwara iyo sambu bikamushobera.
Ati “Ubundi uwo mwana niba yibye bakagombye kumujyana mu butabera aho kuntwarira isambu, ariko ntaho bamujyanye babirangirije hano mu mudugudu, iyo sambu ubu iri mu maboko ya Nzibaza ngo ejo nzamwishyura ibihumbi 170, nintayabona ngo isambu azaba ayegukanye.”
Ndahayo Samuel ngo yemera ko yibye ndetse ko atari bwo bwa mbere yari yibye iri duka yarariraga, iri joro akaba yafashwe yibye amafaranga ise umubyara avuga ko ari 3500 ariko umuyobozi w’umudugudu wa Nyagasambu akavuga ko ari 3750.
Mugabo Théoneste uyobora umudugudu wa Nyagasambu avuga ko muri iryo duka bahasanze umwobo Samuel yari yaracukuye mu rukuta, agafata inkoni iziritseho ka rukuruzi yohereza mu cyumba kirimo amafaranga agakurura ibiceri.
Avuga ko bene iduka barishinze ku nguzanyo ya banki, bityo isambu ya se w’uwafashwe yiba ikaba igomba kugurishwa ngo hishyurwe ibyibwe, cyane ko uwo musore w’imyaka 18 yemera ko atari bwo bwa mbere yari yibye iri duka ndetse na se akaba ngo yemeye kwishyurira umwana we nta gahato.
Mu gihe Mugabo avuga ko Nzabakiriraho yemeye gutanga isambu ye atabihatiwe, uyu musaza yahamirije Izubarirashe.rw ko nta kuntu yagurisha isambu atagira indi, avuga ko yabihatiwe n’abayobozi b’imidugudu n’abashinzwe umutekano muri iyo midugudu ya Nyagasambu na Kiraba, ndetse ko yabyemeye ubwo bamwukaga inabi bashaka no kumukubita, akavuga ko isambu ye itanakwiye amafaranga ibihumbi 200 bayigeneye.
Nyuma yo kumva ibivugwa n’impande zombi, twavuganye n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, Manzi Théogene, asa n’uguye mu kantu, ati “ibyo ntibishoboka!”
Manzi avuga ko ubuyobozi bw’akarere budashobora gushyigikira ko ikibazo gikemurwa mu buryo butanyuze mu mategeko, ati “Ibyo ntabwo bikwiriye, umuyobozi w’umudugudu ashobora kwibeshya agatandukira atyo ariko ntabwo bishoboka ko byakorwa gutyo.”
Yasabye umunyamakuru kumuha agahe gato ngo abanze abaze amakuru neza, mu kanya agaruka agira ati “Ibyo wavugaga ni byo ariko turabihagarika, biriya ntibyemewe, n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge turavuganye, uwo muturage agomba gusubizwa isambu ye.”
Muri uyu mudugudu wa Nyagasambu, bivugwa ko mu bihe byashize hari indi sambu yagurishijwe muri ubu buryo ngo hishyurwe ibyibwe, uwayiguze aza kwihombere nyuma y’aho ubuyobozi bwo hejuru bubimenyeye bugatesha agaciro ubwo bugure.
Tina
Kwandika ubusa. com! Nsomye imirongo mike ya mbere mbura icyo nkuramo mpita ndekera…uyu ni umunyamakuru cyangwa????