Mu bucukumbuzi bwakozwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Rwandatribune.com , Iminembwe iwacu, Gatoyi actualites, binzainfo ndetse na Raporo yo kuwa 18 Ukuboza 2018,y’ Itsinda ry’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye zikora iperereza ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. bwagaragaje ko kimwe n’abandi bayobozi bose b’imitwe y’inyeshyamba ikorera mu mashyamba ya Congo iterwa inkunga n’igihugu cya Uganda bigwijeho amafaranga menshi, n’indi mitungo ava mu busahuzi bw’umutungo kamere w’iki gihugu igashorwa mu bucuruzi no munyubako z’akaraboneka mu gihugu cya Uganda.
Gen. Afrika washinze RUD URUNANA , yishwe kuwa 9 Ugushyingo 2019 mu gitero ingabo zidasanzwe za Congo (FARDC) zagabye hagati y’agace ka Binza na Makola muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, uyu mutwe wa RUD URUNANA washinzemo ibirindiro.
Gen.Musabyimana Juvenal uzwi nka Gen.Afurika Jean Michel,ni umunyarwanda uvuka mu Karere Nyabihu, inyeshyamba yari ayoboye ziba ahitwa Binza na Kirama ho muri Kivu y’Amajyaruguru zambuye abaturage ubutaka bwa Hegitari 600,zikuramo akayabo k’ibihumbi 12000$ bya buri kwezi zicucura mu baturage, Gen.Afurika yari afite imashini zihinga 20 zifite agaciro k’ibihumbi 100$, yari afite kandi imiturirwa muri Uganda ahitwa Nakulabye ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadorari,hakiyongeraho amakamyo 12 akururanwa akorera mu mijyi ya Butembo na Goma.
Liyetona Jenerali Iyamuremye Gaston uzwi ku mazina ya Byiringiro Victor Perezida w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR,binyuze ku mutwe udasanzwe uzwi ku mazina ya CRAP yinjiza ibihumbi 8.000$ bya buri kwezi,izi nyeshyamba zitamenyaho arengera,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,gutwika amakara no guhinga urumogi byinjiza 9000$ bya buri kwezi,uyu Gen.Byiringiro akaba afite amazu y’imiturirwa mu mujyi wa Brazavile afite agaciro ka 20.000$,ku cyambu cya point Noir ahafite amato y’ubucuruzi atandatu,mu gihugu cy’uBubiligi ahafite inzu yo guturamo ifite agaciro ka 80.000$ byose bikaba bicungwa n’abana be n’umugore bibera muri Congo Brazaville.
Liyetona Jenerali Iyamuremye Gaston
Umunyekongo Coloneri Tawimbi Richard niwe washinze Gumino, w’Abanyamulenge azwiho kuba inkoramutima ya Gen. Kayumba Nyamwasa, aherutse gutabwa muri yombi i Kinshasa kubera gukorana n’imitwe y’iterabwoba ya P5. ariko mu minsi ishize yaje kurekurwa, Tawimbi Richard yashyizwe mu majwi n’impuguke z’akanama ka Loni gashinzwe umutekano kubera ubusahuzi bw’inka n’amabuye y’agaciro byohererezwa mu gihugu cy’uBurundi na Uganda bituma aza mubakuru b’inyeshyamba zifite amafaranga menshi kuko imitungo ye ibarirwa mu ibihumbi 600$.
Coloneri Tawimbi Richard
Jenerali Yakutumba ukuriye Mai mai Yakutumba agenzura ibice bya Fizi, Minembwe, Kirembwe na Isange hose ni muri Kivu y’amajyepfo, aho akura 1200$ ya buri kwezi akura mu misoro y’abaturage 300$ biva mu mbaho n’andi akura mu gushimuta abantu, yibitseho 780.000$ ubaze imitungo ye afite muri Congo Kinshasa na Tanzaniya.
Gen.Yakutumba
Jenerali Kakule Silikuli La Fontaine umutwe we witwa Mai mai La fontaine, agenzura ibice bya Lusamambo, ibice bya Rubelo, aho asarura mu baturage 2500$ biva kuri za bariyeri yashyizeho, akaka imisoro, 3000$ biva mu mabuye y’agaciro uy’umuherwe akaba afite umuturirwa muri Afurika y’epfo, mu mujyi wa Cape town, ufite agaciro ka Miliyoni y’amadorari dore ko umuryango we ari naho wibera nawe akanyuzamo akajya muri cyo gihugu kurya ubuzima ubundi yagaruka akabiyogoza mu baturage.
Jenerali Kakule Silikuli La Fontaine
Col.Shimirayi Mwisha Guidon wa Mai mai NDC –NDUMA, afite igice kinini agenzura muri Kivu y’amajyepfo ndeste n’amajyaruguru, amafaranga akura mu busahuzi bw’abaturage, gucukuza amabuye y’agaciro, afite akayabo ka Miliyoni enye z’amadolari ku makonti yo muri Afurika y’epfo, akaba yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko rukuru rwa Gisilikare muri Congo Kinshasa.
Col.Shimirayi Mwisha Guidon
Gen.Habimana Hamada, umukuru w’inyeshyamba za CNRD zitwa FLN, ufite ibirindiro ahitwa Kirembwe ho muri Kivu y’amajyepfo, imitungo ye ayivana mu gucukura amabuyey’agaciro, gushimuta abaturage no gusatuza imbaho afite amazu y’imiturirwa mu murwa mukuru Kampala mu gihugu cya Uganda icungwa na Muramu we ifite agaciro ka Miliyoni 8 z’amadorari. Afite n’amazu mu Rwanda yubakiye umuryango we dore ko avuka mu Biryogo i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, akaba ari n’umuyisilamu.
Gen.Major Habimana Hamada
Iyo ugenzuye izi nyeshyamba z’Abanyarwanda, usanga nta ntego zirwanira uretse gushukwa no kugirwa ingwate n’ aba bakuru b’izi nyeshyamba bakomeza kuziyobya mu buryo bw’ibitekerezo ndetse n’iturufu y’amoko bijyana n’amasengesho y’ubupfumu byose biziha indoto yo kwigarurira igihugu cy’u Rwanda ,byose bikorwa ku nyungu z’Abayobozi bazo kugira ngo babone amaboko ubundi bagasahura Congo Kinshasa n’abaturage bayo.