• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gen Biraaro wamaganye Museveni kuva muri 1996 yitabye Imana, azize urwo Gen Aronda n’abandi bazize

Gen Biraaro wamaganye Museveni kuva muri 1996 yitabye Imana, azize urwo Gen Aronda n’abandi bazize

Editorial 12 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Gen Benon Biraaro Buta wamenyekanye kubera kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Museveni yitabye Imana uyu munsi tariki ya 12 Gashyantare 2020. Gen Biraaro yafashije Museveni urugamba rwo kurwanya Milton Obote yinjiye mu ishyamba mu mwaka wa 1982, kubera amashuri ye yagiye ahabwa imyanya ikomeye kugeza naho yabaye umunyamabanga wa hafi (personnel secretary) wa Perezida Museveni.

Gen Biraaro yavuzeko yatanze Col Kizza Besigye kurwanya Museveni nubwo Besigye ariwe wavuzwe cyane. Yari ayoboye ishyaka ry’abahinzi n’aborozi. Gen Benon yumvikanye yamagana kuvugurura Itegeko Nshinga ndetse no guhindura imyaka yo kuyobora igihugu mu rwego rwo gufasha Museveni uri mu zabukuru ariko akaba agikomeje kwizirika ku butegetsi. Yagize ati “Bwa mbere habanje guhindura Itegeko Nshinga rikuraho manda ebyiri, none hageze aho guhindura imyaka kugirango umuntu umwe akomeze ayobore igihugu.

Ese igihugu ni icy’umuntu umwe?” Nubwo bivugwa ko Biraro yazize indwara, urupfu rwe ruhuye nurwabandi benshi bahitanywe na Perezida Museveni, uhereye cyane kubishwe bakorana  hafi na Perezida Museveni. Biraro apfuye atamaze icyumweru mu bitaro kuko yabigiyemo tariki ya 6 Gashyantare 2020 kandi akaba nta kindi kibazo yari afite mu buzima. Urupfu rwe rw’amayobera ruje mu gihe Uganda yitegura amatora umwaka utaha, aho Perezida Museveni yanzwe urunuka nawe igisubizo kikaba gukaza amategeko agenga amatora mu rwego rwo kwigizayo Bob Wine ushyigikiwe n’amashyaka atavuga rumwe na NRM.

Ikindi gihangayikishije Museveni ni uko urubyiruko rwiyandikishije mu bazatora kubwinshi, kandi ruri inyuma ya Bobo Wine; ubwo bwitabire bukaba butarigeze bubaho mu mateka ya Uganda kuko urubyiruko, Museveni yita abuzukulu batigeze bitabira amatora ku mugaragaro kuko kuri bo watora utatora Museveni yagombaga gutorwa. Aho hadukiye imbuga nkoranyambaga urubyiruko rwa Uganda rwahagurukiye kugira uruhare mu miyoborerere y’igihugu cyabo cya Uganda. Tugaruke ku bantu batandukanye bishwe vuba aha na Perezida Museveni mu rwego rwo kwikuraho abo akeka ko batumva gahunda ze n’umuhungu we Muhoozi. Twavuga nka Maj Gen Aronda Nyakairima waguye mu ndege mu mwaka wa 2015 avuye muri Korea y’amajyepfo bakavuga ko yazize umutima kandi yaragiye mu butumwa ameze neza niyo ndwara ntayo yigeze agira.

Brig Gen Noble Mayombo yapfuye mu mwaka wa 2007, birasakuza cyane bivugwa ko yishwe, nyuma hashyirwahoi itsinda rigaragaza icyo yazize riha raporo Perezida Museveni nanubu nta kiravugwa mubyavuye muri iyo raporo. AIGP Andrew Felix Kaweesi yarashwe muri Werurwe 2017 ku manywa y’ihangu agiye ku kazi. Mu byagaragaye nuko amasasu yishe Kawesi ari ay’imbunda zifitwe na Special Forces ingabo zishinzwe kurinda Perezida Museveni. Undi warashwe ku manywa y’ihangi ni Capt Kirumira nyuma yo kwamagana ku mugaragaro ubutegetsi buriho aho yavuzeko uvuga ugapfa, waceceka ugapfa bityo ko ari byiza kuvuga ugapfa wavuze.

Ibyo yavuze nibyo Perezida Museveni yamukoreye. Abandi barashwe ku manyway’ihangu ni Maj Kigundu ndetse na Col Abiriga. Urundi rupfu rw’amayobera ni urwa Maj Gen Kazini, rwageretswe ku ihabara rye ariko bigaragara ko yishwe n’abantu bari kubutegetsi ku mpamvu zitarajya hanze. Gusa Kazini yishwe yitegura kujya mu butumwa muri Sudani y’Amajyepfo ahazwi ko Museveni akura agatubutse anyunyuza icyo gihugu yigize umurinzi wacyo. Urutonde  rurerure rw’abishwe na Museveni warureba hano

2020-02-12
Editorial

IZINDI NKURU

Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya Burasa Jean Gualbert yatuvuyemo

Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya Burasa Jean Gualbert yatuvuyemo

Editorial 05 May 2020
Burundi: Buri rugo, umukozi wa Leta n’abanyeshuri bashyiriweho amafaranga bagomba gutanga y’amatora.

Burundi: Buri rugo, umukozi wa Leta n’abanyeshuri bashyiriweho amafaranga bagomba gutanga y’amatora.

Editorial 12 Dec 2017
Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo

Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo

Editorial 11 Dec 2018
Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Editorial 30 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 ishimangira umwanya wa mbere mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 ishimangira umwanya wa mbere mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda

Editorial 04 Feb 2022
Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.
Amakuru

Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Editorial 20 Apr 2021
Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi
IMIKINO

Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi

Editorial 07 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru