• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.

Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.

Editorial 18 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’Amakuru yacicikanye ko Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR , Sylvestre MUDACUMURA wanashakishwaga na ICC yiciwe muri RD-Congo mu gace ka Nyanzale, chefferie ya Bwito!

Tumaze kumenya ko yafatanywe flash disk yari aboheye mu ijosi irimo amabanga ya FDLR, Laptop na ma Telefone menshi na Documents nyinshi.  Iyo ni imwe mu mpamvu zo kuzahara no gucika  intege kwa FDLR n’ibikorwa byayo. Ubu umurambo we uri kujyanwa Goma aho uri bwerekanwe mu itangazamakuru.

Lt Gen Mudacumura yari umusaza urindwa n’abasirikare 120 mu misozi ikikije aho yabaga, akagira n’abandi barwanyi babarirwa muri 30 bamuba iruhande nk’uko umwe mu barwanyi babanye na we yabitangaje.

Bivugwa ko yari arwaye Diabete kandi mu ngendo ze zose akaba yakoreshaga amaguru yirinda ko yatabwa muri yombi kubera gushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera ibyaha by’intambara byakozwe n’umutwe yayoboraga.

Nyuma y’uko FDLR icitsemo ibice kahavuka CNRD, Mudacumura n’ingabo ze bahungiye mu mashyamba ya Congo muri Rutshuru ari ho aguye arashwe.

Amakuru avuga ko yaguye mu bitero byavuye mu gace ka Bwito byerekeza Bukombo aho yarasiwe akaba yari asanzwe afite ibirindiro muri ako gace ahitwa Makomalehe hazwi nka Camp Paris na Monument.

Aho ni ho yari yarashyize uburinzi n’ubuyobozi bukuriye uyu mutwe uregwa guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo mu myaka 19 ishize.

Ni agace gaherereye mu ishyamba ry’ibirunga muri Kivu y’Amajyaruguru hakaba ubwihisho bwa FDLR.

Lt.Gen. Mudacumura Sylivestre yaguye mu mirwano mugitero FDLR yagabweho n’umutwe udasanzwe w’abacomando ba FARDC witwa Hibou ku bufatanye n’umutwe w’inyeshyamba za NDC.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nzeli 2019 , mu birindiro bya FDLR, yaguwe gitumo, FADC yabashije guca muri humye umutwe wa CRAP ukuriwe na Col. Ruhinda, babasha kugariza ibirindiro bya FDLR no kwinjira neza aho Gen. Mudacumura yari aherereye, zihita zi mumishaho urufaya rw’amasasu.

Iyi mirwano yabereye Kiringa, muri Lokarite ya Makomerehe, Gurupoma ya Bukoma Zone ya Rutshuru.

Mu bandi barwanyi baguye muri iki gitero harimo Col. Serge wari umunyamabanga we na Major Gaspald wari Chef wa Escort we ndetse n’umunyamabanga wihariye wa FDLR, Col. Soso Sixbert, n’abandi cumi na batanu  bafashwe mpiri, imirwano irakomeje ntiharamenyekana neza imibare nyayo y’abayiguyemo.

LT.Gen. Mudacumura yavutse 1954, avukira mucyahoze ari Komini Kibirira, ubu ni mu karere ka Ngororero mu Ntara y’uburengerazuba, yize amashuri ya gisilikare muri The Leadership Academy Of the Armed Forces in Hamburg  mu gihugu cy’Ubudage. Mu mwaka w’I 1994 Mudacumura yari afite ipeti rya Major, akaba yari umwe mubasilikare bakomeye barindaga Perezida Habyarimana, Mudacumura yageze muri FDLR mu 2003, avuye I Kamina mu gikorwa cy’Abasilikare barwanaga kuruhande rwa Perezida Laurent Desire Kabira, akaba yaraje asimbura Col. Munyandekwe ahita ahabwa kuyobora FDLR-FOCA.

Umurambo wa Mudacumura

Umuryango we uba mugihugu cy’UBudage. Mudacumura yari yarashyiriweho impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi na ICC ndetse akaba yashakishwaga na Leta z’unze ubumwe z’Amerika zamushyiriyeho ibihano.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, Bazeye na Lt.Col Abega, bagejejwe mu Rwanda nyuma yo gutabwa muri yombi  aba bombi bafashwe ku mupaka wa Bunagana , bahuriye i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kugira ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.

Aba bagabo bombi baregwa kandi no gutanga amakuru atari yo ku Rwanda agamije kwangiza isura yarwo mu mahanga.

Mu Ukuboza 2018, nibwo Bazeye na Lt.Col Abega bafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bitangazwa ko bari bavuye muri Uganda, nyuma baje koherezwa mu Rwanda.

Umutwe wa FDLR, Bazeye na Lt.Col Abega babarizwagamo, urwanya Leta y’u Rwanda, umaze imyaka igera kuri 25 urwanira ku butaka bwa Congo, ukaba ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

2019-09-18
Editorial

IZINDI NKURU

Kenya: Gen Kale Kayihura Uri Mu Bitaro Arinzwe Bikomeye Hirindwa Ko Yatoroka

Kenya: Gen Kale Kayihura Uri Mu Bitaro Arinzwe Bikomeye Hirindwa Ko Yatoroka

Editorial 10 Sep 2018
Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Editorial 08 Sep 2025
Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Editorial 15 Jan 2025
Umutwe w‘iterabwoba wa RNC ukomeje kwiyubaka muri Uganda ubifashijwemo n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu 

Umutwe w‘iterabwoba wa RNC ukomeje kwiyubaka muri Uganda ubifashijwemo n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu 

Editorial 06 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umupolisi w’u Burundi wafatiwe mu Rwanda yashyikirijwe igihugu cye
Mu Rwanda

Umupolisi w’u Burundi wafatiwe mu Rwanda yashyikirijwe igihugu cye

Editorial 16 Apr 2018
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30
Mu Mahanga

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Editorial 17 Jan 2017
AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y’umunsi wa 10
Amakuru

AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y’umunsi wa 10

Editorial 21 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru