• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.

Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.

Editorial 18 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’Amakuru yacicikanye ko Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR , Sylvestre MUDACUMURA wanashakishwaga na ICC yiciwe muri RD-Congo mu gace ka Nyanzale, chefferie ya Bwito!

Tumaze kumenya ko yafatanywe flash disk yari aboheye mu ijosi irimo amabanga ya FDLR, Laptop na ma Telefone menshi na Documents nyinshi.  Iyo ni imwe mu mpamvu zo kuzahara no gucika  intege kwa FDLR n’ibikorwa byayo. Ubu umurambo we uri kujyanwa Goma aho uri bwerekanwe mu itangazamakuru.

Lt Gen Mudacumura yari umusaza urindwa n’abasirikare 120 mu misozi ikikije aho yabaga, akagira n’abandi barwanyi babarirwa muri 30 bamuba iruhande nk’uko umwe mu barwanyi babanye na we yabitangaje.

Bivugwa ko yari arwaye Diabete kandi mu ngendo ze zose akaba yakoreshaga amaguru yirinda ko yatabwa muri yombi kubera gushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera ibyaha by’intambara byakozwe n’umutwe yayoboraga.

Nyuma y’uko FDLR icitsemo ibice kahavuka CNRD, Mudacumura n’ingabo ze bahungiye mu mashyamba ya Congo muri Rutshuru ari ho aguye arashwe.

Amakuru avuga ko yaguye mu bitero byavuye mu gace ka Bwito byerekeza Bukombo aho yarasiwe akaba yari asanzwe afite ibirindiro muri ako gace ahitwa Makomalehe hazwi nka Camp Paris na Monument.

Aho ni ho yari yarashyize uburinzi n’ubuyobozi bukuriye uyu mutwe uregwa guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo mu myaka 19 ishize.

Ni agace gaherereye mu ishyamba ry’ibirunga muri Kivu y’Amajyaruguru hakaba ubwihisho bwa FDLR.

Lt.Gen. Mudacumura Sylivestre yaguye mu mirwano mugitero FDLR yagabweho n’umutwe udasanzwe w’abacomando ba FARDC witwa Hibou ku bufatanye n’umutwe w’inyeshyamba za NDC.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nzeli 2019 , mu birindiro bya FDLR, yaguwe gitumo, FADC yabashije guca muri humye umutwe wa CRAP ukuriwe na Col. Ruhinda, babasha kugariza ibirindiro bya FDLR no kwinjira neza aho Gen. Mudacumura yari aherereye, zihita zi mumishaho urufaya rw’amasasu.

Iyi mirwano yabereye Kiringa, muri Lokarite ya Makomerehe, Gurupoma ya Bukoma Zone ya Rutshuru.

Mu bandi barwanyi baguye muri iki gitero harimo Col. Serge wari umunyamabanga we na Major Gaspald wari Chef wa Escort we ndetse n’umunyamabanga wihariye wa FDLR, Col. Soso Sixbert, n’abandi cumi na batanu  bafashwe mpiri, imirwano irakomeje ntiharamenyekana neza imibare nyayo y’abayiguyemo.

LT.Gen. Mudacumura yavutse 1954, avukira mucyahoze ari Komini Kibirira, ubu ni mu karere ka Ngororero mu Ntara y’uburengerazuba, yize amashuri ya gisilikare muri The Leadership Academy Of the Armed Forces in Hamburg  mu gihugu cy’Ubudage. Mu mwaka w’I 1994 Mudacumura yari afite ipeti rya Major, akaba yari umwe mubasilikare bakomeye barindaga Perezida Habyarimana, Mudacumura yageze muri FDLR mu 2003, avuye I Kamina mu gikorwa cy’Abasilikare barwanaga kuruhande rwa Perezida Laurent Desire Kabira, akaba yaraje asimbura Col. Munyandekwe ahita ahabwa kuyobora FDLR-FOCA.

Umurambo wa Mudacumura

Umuryango we uba mugihugu cy’UBudage. Mudacumura yari yarashyiriweho impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi na ICC ndetse akaba yashakishwaga na Leta z’unze ubumwe z’Amerika zamushyiriyeho ibihano.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, Bazeye na Lt.Col Abega, bagejejwe mu Rwanda nyuma yo gutabwa muri yombi  aba bombi bafashwe ku mupaka wa Bunagana , bahuriye i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kugira ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.

Aba bagabo bombi baregwa kandi no gutanga amakuru atari yo ku Rwanda agamije kwangiza isura yarwo mu mahanga.

Mu Ukuboza 2018, nibwo Bazeye na Lt.Col Abega bafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bitangazwa ko bari bavuye muri Uganda, nyuma baje koherezwa mu Rwanda.

Umutwe wa FDLR, Bazeye na Lt.Col Abega babarizwagamo, urwanya Leta y’u Rwanda, umaze imyaka igera kuri 25 urwanira ku butaka bwa Congo, ukaba ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

2019-09-18
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda:  Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Uganda: Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Editorial 24 Dec 2017
Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Editorial 03 Apr 2017
Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Editorial 28 Oct 2024
Jean Paul Ntagara wahoze muri RNC yanyomoje Kayumba Nyamwasa ku kibazo cya Ben Rutabana aho yamugereranyije na Bagosora, aratubwira imikorere ya RNC, P5 n’Abaryankuna

Jean Paul Ntagara wahoze muri RNC yanyomoje Kayumba Nyamwasa ku kibazo cya Ben Rutabana aho yamugereranyije na Bagosora, aratubwira imikorere ya RNC, P5 n’Abaryankuna

Editorial 13 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe
Amakuru

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe

Editorial 07 Feb 2022
Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki?
ITOHOZA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki?

Editorial 23 May 2017
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu
Mu Mahanga

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu

Editorial 05 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru