Operasiyo idasanzwe yari igizwe n’umutwe wa gisirikare na polisi ushinzwe kurwanya iterabwoba, diviziyo ya 4 n’iya 5 gisirikare ndetse n’urwego rushinzwe ubutasi, yakozwe ifata intwaro n’imyenda bya gisirikare mu baturage.
Ni Operasiyo yari iyobowe na Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni, yakozwe mu turere(districts) twa Pader, Otuke, Lira na Soroti two muri Uganda, hafatwa imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK47 n’amasasu, ibiturika n’imyenda ya gisirikare.
Nk’uko aya makuru yemezwa n’umuvugizi w’iki gisirikare kabuhariwe, Major Chris Magezi, avuga ko ari operasiyo bakozwe kuva ku wa Gatandatu tariki ya 7 kugeza ku 9 Ukwakira 2017, iyobowe n’ Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni mu by’Ibitero by’Ingabo zidasanzwe, Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Ati “Imbunda ya AK47 yanatwikiwe aho, yafatiwe muri Soroti, mu rugo rwa Orioko Jaspe, mu gace ka Amen A, mu karere ka Soroti, naho ipantalo n’ishati bya gisirikare na byo nyuma byafashwe muri Nakatunya”.
Ikinyamakuru Chimpreports, dukesha iyi nkuru, Major Chris Magezi yakomeje avuga ko n’ibindi bisasu byo mu bwoko bwa gerenade na roketi byabonwe mu duce twa Pade, na bombe zabonwe ndetse zinatwikirwa i Otuke, muri aka karere kandi bakaba banahatahuye imyenda ya gisirikare (two pairs).
Abaturage batuye muri utu duce twafatiwemo ibi bikoresho bya gisirikare, basabwe kwitonda ndetse no kwihutira kuzajya bamenyesha inzego z’umutekano aho babonye intwaro, n’abazifite bakazitanga zigatwikwa.
Gen. Muhoozi Kainerugaba, wari uyoboye iyi operasiyo, nk’uko byatangajwe haruguru ni imfura ya Perezida Museveni, ni umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, mbere y’uko ahabwa uyu mwanya wo kuba umujyanama wa se, yari umuyobozi mukuru w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kurinda Perezida.
Gen. Muhoozi Kainerugaba imbere