Mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, ntabwo byoroshye kubona amakuru ku ngengo y’imari inzego z’umutekano zikoresha mu bikorwa byazo bya buri munsi.
Akenshi ayo makuru agirwa ibanga ku mpamvu bivugwa ko ari iz’umutekano w’igihugu.
Nyamara bamwe mu nzobere zitandukanye bagaragaza ko nubwo impamvu yo kugira ayo makuru ibanga yumvikana, binateye impungenge kuko nta wamenya niba koko akoreshwa mu bifitiye igihugu akamaro.
Icyo kibazo cyagarutsweho kuri uyu wa Mbere mu nama yiga ku mutekano (National Security Symposium 2019) iri kubera i Nyakinama mu Karere ka Musanze mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare.
Umwarimu muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, Dr Peter Kasaija, yavuze ko hari ubushakashatsi butandukanye bagiye bashaka gukora ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari igenerwa igisirikare ariko bakabura amakuru.
Yagize ati “Rimwe na rimwe barakubwira ngo ibi ni amakuru y’ibanga. Kuki igisirikare gitinya kubazwa ibyo gikora? Kuki mudashaka ko tumenya icyo amafaranga akoreshwa ?”
Icyo gitekerezo cyashimangiwe n’Umunya-Sénégal, Abdoulaye Bathily, wavuze ko icyo kibazo bakundaga guhura nacyo mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yagize ati “ Mu Nteko iyo twabazaga ibyo bintu baratubwiraga ngo ariya ni amakuru akomeye agomba kuba ibanga. Ngo ingabo zacu turazizera. Bakavuga ngo rero ingengo y’imari mugomba kuyitora nta bindi bibazo.”
Bathily yavuze ko nubwo ingabo zikwiriye kwizerwa, byaba byiza hagiye hagaragazwa icyo amafaranga yakoreshejwe cyangwa agiye gukoreshwa kugira ngo hatabaho abarengera bakayakoresha mu bindi bidafitiye igihugu akamaro.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrcik Nyamvumba umwe mu batanze ikiganiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko kuba ibihugu byinshi bya Afurika bidakunda gutangaza icyo amafaranga agenewe igisirikare agiye gukoreshwa ari uko ayo makuru ashobora gukoreshwa nabi.
Yagize ati “Nibyo abasirikare bakoresha ubushobozi bwaturutse mu mbaraga z’abaturage bityo bagomba kumenya icyo yakoreshejwe. Nta mpamvu n’imwe tutagaragariza abaturage ibyo dukora ariko ukurikije uko ibintu bimeze muri Afurika, abaturage dukwiye gukura.”
Gen Nyamvumba yavuze ko by’umwihariko benshi mu batavuga rumwe na Leta muri Afurika bakwiriye guhindura imyumvire kuko usanga barwanya buri cyose harimo n’ingamba zigamije kurengera umutekano w’igihugu.
Ati “Muri Afurika turacyafite ikibazo. Nk’iyo urebye uko abatavuga rumwe na Leta bakora muri Afurika, iyo utari muri Guverinoma urwanya buri cyose kiri muri Guverinoma […] ku buryo ushobora no gukoresha ayo makuru mu bintu bibi.”
Ati “Ntabwo mvuga ko tudakwiriye kubazwa ibyo dukora ariko twese tugomba kubibazwa. Nuhabwa ayo makuru ntuyakoreshe nabi ku buryo bwabangamira umutekano w’igihugu ubibazwe.”
Ku kijyanye n’uko ingengo y’imari igenewe inzego z’umutekano ishobora gukoreshwa nabi, Gen Nyamvumba yavuze ko ibyo byaterwa n’uburyo Leta isanzwe ikora.
Yavuze ko mu gihe imikorere ya Leta yaba yaramunzwe na ruswa igisirikare atari cyo cyasigara ariko ko iyo hari ingamba zigamije kuyihashya n’igisirikare gikora neza.
Raporo y’Ikigo Stockholm International Peace Research Institute gikora ubushakashatsi ku makimbirane n’ibijyanye n’intwaro yatangajwe mu Ugushyingo umwaka ushize, yagaragaje ko byinshi mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bikomeje gutera imbere mu kugaragaza uko amafaranga y’igisirikare cyabyo cyakoresheje.
Hagati ya 2012 na 2017, icyo kigo cyatangaje ko nibura ibihugu 45 kuri 47 bigize Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, byatanze inyandiko imwe igaragaza uko ingengo y’imari y’igisirikare yakoreshejwe.