• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Gen. Nyamvumba yakomoje ku mpamvu ingengo y’imari y’igisirikare ikunze kugirwa ibanga

Gen. Nyamvumba yakomoje ku mpamvu ingengo y’imari y’igisirikare ikunze kugirwa ibanga

Editorial 14 May 2019 UBUKUNGU

Mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, ntabwo byoroshye kubona amakuru ku ngengo y’imari inzego z’umutekano zikoresha mu bikorwa byazo bya buri munsi.

Akenshi ayo makuru agirwa ibanga ku mpamvu bivugwa ko ari iz’umutekano w’igihugu.

Nyamara bamwe mu nzobere zitandukanye bagaragaza ko nubwo impamvu yo kugira ayo makuru ibanga yumvikana, binateye impungenge kuko nta wamenya niba koko akoreshwa mu bifitiye igihugu akamaro.

Icyo kibazo cyagarutsweho kuri uyu wa Mbere mu nama yiga ku mutekano (National Security Symposium 2019) iri kubera i Nyakinama mu Karere ka Musanze mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Umwarimu muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, Dr Peter Kasaija, yavuze ko hari ubushakashatsi butandukanye bagiye bashaka gukora ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari igenerwa igisirikare ariko bakabura amakuru.

Yagize ati “Rimwe na rimwe barakubwira ngo ibi ni amakuru y’ibanga. Kuki igisirikare gitinya kubazwa ibyo gikora? Kuki mudashaka ko tumenya icyo amafaranga akoreshwa ?”

Icyo gitekerezo cyashimangiwe n’Umunya-Sénégal, Abdoulaye Bathily, wavuze ko icyo kibazo bakundaga guhura nacyo mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yagize ati “ Mu Nteko iyo twabazaga ibyo bintu baratubwiraga ngo ariya ni amakuru akomeye agomba kuba ibanga. Ngo ingabo zacu turazizera. Bakavuga ngo rero ingengo y’imari mugomba kuyitora nta bindi bibazo.”

Bathily yavuze ko nubwo ingabo zikwiriye kwizerwa, byaba byiza hagiye hagaragazwa icyo amafaranga yakoreshejwe cyangwa agiye gukoreshwa kugira ngo hatabaho abarengera bakayakoresha mu bindi bidafitiye igihugu akamaro.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrcik Nyamvumba umwe mu batanze ikiganiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko kuba ibihugu byinshi bya Afurika bidakunda gutangaza icyo amafaranga agenewe igisirikare agiye gukoreshwa ari uko ayo makuru ashobora gukoreshwa nabi.

Yagize ati “Nibyo abasirikare bakoresha ubushobozi bwaturutse mu mbaraga z’abaturage bityo bagomba kumenya icyo yakoreshejwe. Nta mpamvu n’imwe tutagaragariza abaturage ibyo dukora ariko ukurikije uko ibintu bimeze muri Afurika, abaturage dukwiye gukura.”

Gen Nyamvumba yavuze ko by’umwihariko benshi mu batavuga rumwe na Leta muri Afurika bakwiriye guhindura imyumvire kuko usanga barwanya buri cyose harimo n’ingamba zigamije kurengera umutekano w’igihugu.

Ati “Muri Afurika turacyafite ikibazo. Nk’iyo urebye uko abatavuga rumwe na Leta bakora muri Afurika, iyo utari muri Guverinoma urwanya buri cyose kiri muri Guverinoma […] ku buryo ushobora no gukoresha ayo makuru mu bintu bibi.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, yavuze ko ibihugu byinshi bigira impungenge ku gutangaza amakuru arebana n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari igenewe inzego z’umutekano kuko biba bitizeye uko yakoreshwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko hari imyitwarire bamwe mu banyafurika bagiye bagaragaza mu bihe byashize bagambanira abaturage babo ku buryo gushyira hanze amakuru ajyanye n’umutekano bishobora kugira ingaruka.

Ati “Ntabwo mvuga ko tudakwiriye kubazwa ibyo dukora ariko twese tugomba kubibazwa. Nuhabwa ayo makuru ntuyakoreshe nabi ku buryo bwabangamira umutekano w’igihugu ubibazwe.”

Ku kijyanye n’uko ingengo y’imari igenewe inzego z’umutekano ishobora gukoreshwa nabi, Gen Nyamvumba yavuze ko ibyo byaterwa n’uburyo Leta isanzwe ikora.

Yavuze ko mu gihe imikorere ya Leta yaba yaramunzwe na ruswa igisirikare atari cyo cyasigara ariko ko iyo hari ingamba zigamije kuyihashya n’igisirikare gikora neza.

Raporo y’Ikigo Stockholm International Peace Research Institute gikora ubushakashatsi ku makimbirane n’ibijyanye n’intwaro yatangajwe mu Ugushyingo umwaka ushize, yagaragaje ko byinshi mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bikomeje gutera imbere mu kugaragaza uko amafaranga y’igisirikare cyabyo cyakoresheje.

Hagati ya 2012 na 2017, icyo kigo cyatangaje ko nibura ibihugu 45 kuri 47 bigize Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, byatanze inyandiko imwe igaragaza uko ingengo y’imari y’igisirikare yakoreshejwe.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba (iburyo), Minisitiri w’Ingabo, Gen.Maj. Murasira (hagati) na Gen. Maj. Jean Bosco Kazura (ibumoso) bakurikiye ikiganiro

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Claver Gatete; uw’Ubutabera, Busingye Johnston; Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe na Prof Adebayo Olukoshi batanga ikiganiro muri iyi nama

Abasirikare n’inzobere zo mu bihugu bitandukanye zikurikiye ibiganiro mu nama yiga ku mutekano

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango akurikiye ikiganiro

Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano n’Igisirikare, Gen. James Kabarebe aganira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba
Src : IGIHE.COM

2019-05-14
Editorial

IZINDI NKURU

Haracyari impungenge ku ihererekanywa ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Haracyari impungenge ku ihererekanywa ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Editorial 22 Jun 2018
Intsinzi ngari eshanu za Kagame mu by’ubukungu

Intsinzi ngari eshanu za Kagame mu by’ubukungu

Editorial 09 Jan 2020
Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018

Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018

Editorial 04 Oct 2018
RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Editorial 10 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka
Amakuru

Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Editorial 29 May 2023
TUMENYE BAMWE MU BARWANYA LETA Y’U RWANDA ( Igice cya 7 )
ITOHOZA

TUMENYE BAMWE MU BARWANYA LETA Y’U RWANDA ( Igice cya 7 )

Editorial 22 Mar 2016
Polisi y’u Rwanda irasaba kwitwararika umutekano w’abanyeshuri bajya mu biruhuko
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irasaba kwitwararika umutekano w’abanyeshuri bajya mu biruhuko

Editorial 20 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru