• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe

GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe

Editorial 12 Aug 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, yataye muri yombi umusore washakishwaga akekwaho kwica nyina, ubu bwicanyi bukaba bwarabereye mu karere ka Nyamasheke muntangiriro z’iki cyumweru.

Uyu musore witwa Niyokwizera Emmanuel wari uzwi cyane ku izina rya Kwizera w’imyaka 24, yafatiwe mu nkambi y’impunzi ya Gihembe aho bigaragara ko yari yihishe.

Akaba akekwa we na murumuna we witwa Tuyisabe Abel kwica umubyeyi wabo w’imyaka 45 mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 7 Kanama, kubera amakimbirane ashingiye ku masambu. Migihe murumuna we yahise afatwa mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 8 Kanama.

Uyu nyakwigendera hari hashize imyaka 5 yaratandukanye n’umugabo we kubera ubwumvikane bucye, asubira iwabo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke aho yari yarajyanye n’abana 2 mu bana 5 bari bafitanye.

Bivugwa ko uyu mugore amaze gusubira iwabo, Se w’aba bana nawe yabataye akajya gushaka undi mugore mu karere ka Nyagatare, Niyokwizera nawe akajya gushakira ubuzima i Kigali, naho Tuyisabe agasigara wenyine mu nzu ya Se.

Mbere y’uko ubu bwicanyi buba, Niyokwizera akaba yari amaze nk’ibyumweru 2 yaraje gusura nyina.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ati:”Ageze aho nyina yabaga, Niyokwizera yamusabye amafaranga ibihumbi 400 ngo byo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga nyina arayabura, amusaba ko yagurisha umurima ngo ayo mafaranga aboneke, nyina nabyo arabyanga.”

Yakomeje avuga ati:”Kuri uwo munsi aya mahano yabereyeho, Niyokwizera yabeshye nyina ko asubiye i Kigali, ariko bikaba bikekwa ko yagumye hafi aho kugeza nijoro ubwo yagarutse akinjira mu nzu akica nyina, bikaba bikekwa ko yabifashijwemo n’uyu murumuna we nawe uwo munsi wari waraye kwa nyina.”

Mu gitondo cy’uwo munsi ubu bwicanyi bwabereyeho, Niyokwizera yagombaga kwitaba inzego z’ibanze, aho yaregwaga kurwanira mu kabari, ariko icyo gihe ntiyagaragaye.

Ubu bwicanyi bwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 8 Kanama, ubwo abaturage babazaga Tuyisabe aho nyina ari, nawe akavuga ko yasanze nyina yishwe n’abantu atazi.

ACP Twahirwa yavuze kandi ati:”Nyuma y’uru rupfu rubabaje, Polisi y’u Rwanda yahise itangira iperereza, ku bw’amahirwe umusore w’aho Niyokwizera yari yihishe mu nkambi ya Gihembe wari uri gusoma ikinyamakuru, abonamo ko uyu musore ashakishwa, ahita abimenyesha Polisi imuta muri yombi.”

-3618.jpg

Niyokwizera Emmanuel

Yashimiye uyu musore kubera iki “gikorwa cy’ubutwari”, anasaba abaturage muri rusange ko buri wese yaba ijisho ry’umuturanyi, bagatanga amakuru y’imiryango ibanye mu makimbirane kugirango yegerwe, hagamijwe kwirinda ko havamo urugomo n’ubwicanyi.

RNP

2016-08-12
Editorial

IZINDI NKURU

Kenya ibintu byasubiye irudubi  nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Editorial 11 Oct 2017
Imyanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano

Imyanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano

Editorial 22 Dec 2016
Uko isomwa ry’urubanza rwa  Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi  ikizava mu isomerwa

Uko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi ikizava mu isomerwa

Editorial 01 Sep 2021
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Editorial 12 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Vice Mayor wa Nyarugenge yafunzwe
Mu Rwanda

Vice Mayor wa Nyarugenge yafunzwe

Editorial 06 Mar 2019
Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma
HIRYA NO HINO

Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma

Editorial 01 Jun 2019
FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo
IMIKINO

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo

Editorial 30 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru