Minisitiri Ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lambert Mende yatangaje ko umunyapolitiki Antoine Gizenga yapfuye.
Min. Mende yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu munyapolitiki, yihanganisha abo mu muryango we yakomokagamo ndetse n’amatsinda atandukanye y’abo bagiye bakorana mu kazi gatandukanye.
Yagize ati “Ni inkuru twakiranye akababaro kenshi, twihanganishije umuryango we akomokamo ndetse n’umuryango we mu buryo bwa politiki, ni igihombo gikomeye igihugu kigize. Yari nimero ebyiri muri Guverinoma ya Mbere y’ubwigenge, yari umwungiriza wa Patrice-Emery Lumumba wanakomeje urugendo”.
Antoine Gizenga yapfuye ku Cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2019. Yavutse mu mwaka wa 1925 i Mushiko, akaba yarabaye Minisitiri w’Intebe mu mwaka wa 2006-2008 ubwo iki gihugu cyayoborwaga na Perezida Joseph Kabila, wagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2001 asimbuye se, Laurent Desire Kabila, wari umaze kwicwa.
Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko Gizenga yari inshuti ya hafi cyane ya Patrice Lumumba, akaba yarabaye Visi Perezida w’ishyaka PSA (Parti solidaire africain) mu mwaka wa 1960-1961.