Nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu 1994, Abanyarwanda batangiye urugendo rwo kongera kubaka igihugu, urwo rugendo rusaba abaturage b’inararibonye n’ubuyobozi bufite icyerekezo. Igihugu cyari gifite imbogamizi ziturutse ku byaha byakozwe n’abashyigikiwe cyangwa bakoreshwaga n’amahanga , bamwe barangwa no gutesha agaciro abandi, abandi barangwa no kwifuza gusubiza ibintu mu mwijima w’amacakubiri.
Jenoside yakorewe Abattsi ifite imizi mu buryo bw’imiyoborere bw’abakoloni, bwashimangiye politiki yo gutanya abaturage. Ibyo ni byo byahaye imbaraga igenamigambi ry’ubwicanyi, riteguwe kandi rishyirwa mu bikorwa mu buryo buhamye.
Mu myaka mike ishize hashinzwe umutwe wa “DALFA-UMURINZI.” Washinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza, wahamijwe ibyaha ariko ntiyigeze ahinduka. Ntabwo yiyita umunyapolitiki, nta n’ubwo ari umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ni umunyabyaha.
Abagize uruhare mu gushinga “Umurinzi” barimo n’abanditse Itegeko Nshinga ry’ivangura ry’u Rwanda ryo mu 1978. Iryo tegeko ryavugaga ko rigamije “gukomeza umurage n’icyerekezo cy’impinduramatwara ya 1959,” iyo mpinduramatwara ari yo yashyizeho urufatiro rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo tegeko ryanditswe n’Umubiligi Prof. Filip Reyntjens.
Filip Reyntjens yagaragaye nk’uruhande rushyigikiye abakoze Jenoside imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i Arusha (ICTR) kuko iyo bigeze mu kurengera abahakana Jenoside, Filip Reyntjens ntiyagira aho aburira.
Ku wa 29 Werurwe 1995, Gen Augustin Bizimungu yayoboye inama yabereye i Mugunga muri Congo, ishinga ishyaka bise Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda (RDR). Abitabiriye iyo nama barimo Charles Ndereyehe, Lt Col BEM Juvenal Bahufite, na Col Joseph Murasampongo. Maj Aloys Ntabakuze yari umunyamabanga, naho Gen Augustin Bizimungu ari we wayiyoboraga.
RDR yasimbuye Guverinoma y’Abatabazi yari ishinzwe Jenoside, kandi ihabwa inshingano zo gukomeza ibyo yari yaratangiye. Iyo nama yanitabiriwe n’umudepite w’Umubiligi witwa Thierry Detienne.
Ku wa 4 Mata 1995, Gen Bizimungu yayoboye indi nama y’Inama Nkuru y’Ingabo (ex-FAR High Command), yemeje intego za RDR, iniyemeza kuzishyigikira. Ku wa 29 Mata 1995, ex-FAR yatangaje ko itagifite aho ihuriye na guverinoma yitwaga iy’ubuhunzi maze yinjira ku mugaragaro muri RDR. Abaminisitiri biyitaga ko bahagarariye guverinoma y’ubuhunzi bategetswe gushyikiriza RDR impapuro zose zijyanye n’akazi.
Ibyo byari nk’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu buhungiro.
RDR yakoresheje kongere yayo ya mbere hagati y’itariki ya 5-8 Gashyantare 1996 i Bukavu na Mugunga, muri Congo. Muri iyo nama bashyizeho imigambi yo kugaba ibitero ku Rwanda, ariko leta y’u Rwanda irabyitambika, iraburizamo ibyo bitero, inatahukana impunzi.
Ibyakurikiye, RDR yakoresheje kongere ya kabiri i Paris mu Bufaransa ku wa 22-23 Kanama 1998, maze ihindura izina iba Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda. Ingabire Victoire ni bwo yahawe inshingano zo kuyihagararira mu Buholandi.
Mu gihe kimwe, ku wa 20 Nzeri 1998 i Bruxelles, hashinzwe ihuriro Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR) rigizwe na Forces de Résistance pour la Démocratie (FRD) ya Faustin Twagiramungu n’iyo RDR ya Victoire Ingabire na Charles Ndereyehe, na we wari witabiriye inama yo gushinga RDR i Mugunga.
Victoire Ingabire yaje gutorerwa kuba Perezida wa RDR mu nama ya gatatu yabereye i Bonn mu Budage ku wa 17-19 Kanama 2000. Mu nkuru ye y’itangiriro y’ikinyamakuru Rwanda Rwacu yasohotse mu Ugushyingo 2000, Ingabire yemeye ko RDR yashingiwe i Mugunga kandi yiyemeza gukomeza intego n’icyerekezo cyayo.
Mu 2006, ku wa 29 Mata i Bruxelles, UFDR yahinduye izina iba United Democratic Forces (UDF)-Inkingi, ishyiraho intego yo “guhirika Itegeko Nshinga ririho mu Rwanda.” Ingabire yabaye perezida wayo wa mbere, n’ubu ni we ukiyiyoboye.
Ni yo mpamvu amaze igihe ashaka kwiyandikisha nka ishyaka ryemewe mu Rwanda!
Ukuri ni uko RDR yari umutwe w’iterabwoba wihishe inyuma ya politiki. Ntiyari ishyaka ryemewe. Inyandiko z’Ubushinjacyaha bw’u Buholandi zajyanywe mu rubanza rwa Ingabire mu Rwanda zigaragaza ko intego zayo zitigeze zihinduka.
Ubu, uwo mutwe Ingabire akiyoboye witwa FDU-Inkingi, ni umwe mubari bagize ihuriro rya P5 ririmo:
FDU-Inkingi (ya Ingabire), MRCD-FLN (ya Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu wasezeye kuri iyi si), RNC (ya Kayumba Nyamwasa), PDP-Imanzi, agatsiko ka PS-Imberakuri, FDLR, RUD-Urunana, na CNRD.
Iryo huriro ni umutwe w’iterabwoba wakoze ibitero byahitanye abaturage b’inzirakarengane.
Ibyo byose bigaragaza ko igikorwa gishya Victoire Ingabire yiyemeje, ari ugushinga irindi shyaka yise DALFA-Umurinzi, ntaho gitaniye n’iyo myitwarire. Ubuyobozi bwa UDF-Inkingi bwavuze ko “Victoire Ingabire yatubwiye gahunda ye, turayemera.”
‘Umurinzi’ mu Kinyarwanda bivuze “urinda” cyangwa “uragizanya.”
Mu magambo make, Victoire Ingabire aracyari uwo yahoze ari we: umukangurambaga w’imitwe yashyigikiye Jenoside yakorewe Abatutsi. Ingabire wa RDR, wa Inkingi, na wa DALFA-Umurinzi, ni umwe. Ni we muterabwoba. Ni we munyabyaha.




