Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 28/01/2025, Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi kongeraga guterana ngo gasuzume ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatunguye isi yose ubwo yatangazaga ko “niba Loni ntacyo ikoze ngo ihagarike umuvuduko wa wa M23, abaturage bazisuka mu muhanda , kandi ntawe uzakumira uburakari bwabo”.
Ibyo kandi Minisitiri Kayikwamba yavivugaga mu gihe amahanga yamaganaga ubugizi bwa nabi bwiriwe ejo mu murwa mukuru Kinshasa, aho abaturage bafatanyije n’abashinzwe umutekano, barimo n’abarinda Perezida Tshisekedi, basahuye bakanatwika amaduka na ambasade za bimwe mu bihugu aho i Kinshasa, zirimo iy’uRwanda, iya Uganda, iy’uBufaransa n’iy’uBubiligi.
Nyamara nk’uBubiligi ndetse n’uBufaransa byararenganye, kuko bishinjwa “kurebera no kwipfumbata” imbere y’akaga Leta ya Kongo irimo, kandi mu by’ukuri ntacyo ibyo bihugu bitakoze ngo bishyigikire Tshisekedi mu binyoma akwiza ngo “M23 ntibaho, ahubwo Kongo irarwana n’uRwanda”.
UBubiligi bwo rwose bwarabogamye bigaragarira buri wese, kugeza n’aho bwishora muri politiki ya” munyangire”. Muribuka ko Kongo imaze kwirukana Ambasaderi Vincent Karega wari uhagarariye uRwanda i Kinshasa, n’Ububiligi bwanze kumwakira ngo ahagararire uRwanda i Buruseli.
Ubwo urugomo rwo.kuri uyu wa kabiri rwari rurimbanyije, Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo, Patrick Muyaya, yavugiye kuri Radiyo&Televiziyo y’igihugu, RTNC, ko uburakari bw’abo baturage “bufite ishingiro”, ngo kuko batishimiye kuba amahanga ntacyo akora ngo ahagarike umuvuguko wa M23 “ishyigikiwe n’uRwanda”!
Amagambo ya Minisitiri Kayikwamba na mugenzi we P. Muyaya, aragaragaza ko Leta ya Kongo ishyigikiye ubu bugizi bwa nabi, yirengagije ko gusahura no gusenya ibikorwaremezo, ari igihombo mbere na mbere kuri Kongo n’ abaturage bayo.
Imyitwarire y’abategetsi ba Kongo mu bibazo byayibanye umurengera rero, bikomeje kubera benshi urujijijo. Dore nk’ubu batiriza ngo umuryango mpuzamahanga warabatereranye, mu gihe ahubwo nka Loni yatinyutse gufatanya n’igisirikari cya Kongo n’abakirwanirira barimo n’abajenosideri ba FDLR, mu kwica Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Uwo muryango mpuzamahanga wafunze amaso, aho kwamagana Tshisekedi ukoresha abacancuro, bihabanye n’amasezerano ndetse n’amategeko mpuzamahanga.
Ahubwo twe nka Rushyashya aho tubona amahanga atabaniye Tsisekedi koko, ni uko yamushyigikiye mu ntambara, abibona neza ko adashobora kuyitsinda. Tshisekedi yagombye kuba agaya amahanga ataramugiriye inama, ngo anamuhatire kugana inzira y’ibiganiro, kuko ari wo muti rukumbi wo gukemura ibibazo bimwugarije.