Nyuma y’impaka ndende hagati y’Abanyamakuru na Minisitiri Evode Uwizeyimana, icyaha cyo gusebanya cyamaze gukurwa mu mushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano mu Rwanda. Nta gushidikanya ko abanyamakuru bakiriye neza kuba gusebanya byakuwe mu byaha mpanabyaha
Ibi byatangajwe na Depite Kayiranga Alfred Rwasa Perezida wa Komisiyo ya politiki n’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu ubwo hari hatangiye gutorwa iri tegeko mu Nteko rusange, Umutwe w’Abadepite.
Mu minsi ishize inzego zitandukanye z’itangazamakuru zari zagaragaje ko icyaha cyo gusebanya kidakwiye kujya mu mategeko ahana ngo kuko byari kugira ingaruka ku itangazamakuru.
Benshi mu banyamakuru bumvikanye bavuga ko kugumisha gusebanya mu byaha mpanabyaha, ndetse ibihano bihabwa uwasebanyije bikazamurwa, bizabangamira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.
Ibi byanatumye inzego z’itangazamakuru mu Rwanda zanakoze ibiganiro bitandukanye byari bigamije kwamagana ingingo ya 169 yavugaga icyaha cyo gusebanya, basaba ko Inteko Ishinga Amategeko yashishoza ikagikuramo.