• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Editorial 13 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ubu impaka ziri mu gihugu cy’Ubufaransa, zishingiye ku mugore witwa Julie d’Andurain washyizwe muri Komisiyo yo gusesengura uruhare Leta y’ Ubufaransa yagize mu gushyigikira ubutegetsi bw’uRwanda bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi uwo Mufaransakazi azwi cyane nk’ isandi yirirwa ipfobya ikanahakana iyo jenoside. Ubundi iryo tsinda ry’ ‘impuguke” ryiswe “ Commission Duclert”, ryashyizweho na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron ubwe, ariha inshingano yo kugaragaza ukuri kose ku myitwarire y’iki gihugu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe yakorwaga na nyuma yayo.

Icyo ababikurikiranira hafi bibaza rero, ni ukuntu iyo komisiyo yashyirwamo umuntu nka Julie d’Andurain wamaze kugaragaza ko abogamiye cyane ku bajenosideri, inshuti z’akadasohoka z’ubutegetsi bwa Mitterand wari ku butegetsi mu gihe Jenoside mu Rwanda yategurwaga, no mu gihe yashyirwaga mu bikorwa. Uyu mugore ubundi yiyita umushakashatsi n’impuguke mu by’amateka, nyamara inyandiko ze zigaragaza amarangamutima adafite aho ahuriye n’ubushakashatsi, nk’aho yemeza ko ibyabaye mu Rwanda atari jenoside, ahubwo ari “ugusubiranamo hagati y’Abahutu n’Abatutsi”, yirengagije ko isi yose yamaze kwanzura ko ibyabaye mu Rwanda ari”Jenoside yakorewe Abatutsi”. Ibinyoma n’urwango biranga Julie d’Andurain, bisa neza neza n’ibya Hubert Vedrine wari ushinzwe ibiro bya Perezida w’Ubufaransa mu gihe Jenoside yari irimbanyije mu Rwanda, nawe uhakana akanapfobya bikoye Jeoside yakorewe Abatutsi.

Julie d’Andurain ni umwe na ba Pierrre Péan, Judi Rever n’abandi babaye imizindaro y’ abajenosideri barimo n’ abahoze mu butegetsi mu Bufaransa, bakora uko bashoboye ngo basibanganye ubugome ndengakamere bakoreye Abanyarwanda. Abakurikiranira hafi iby’iyi komisiyo twaganiriye, bagize bati:” Wakwizera ute ko Komisiyo ya Duclert izashyira ahagaragara ukuri se, kandi bamwe mu bayigize barahagurukiye kwamamaza ibinyoma? Niba umuntu nka Julie d’Andurain atinyuka akavuga ko operation Turquoise” yatabaye Abatutsi bahigwaga, kandi bizwi ko yaje gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bice abatutsi ntacyo bikanga, yarangiza ikanabaherekeza kugeza bahungiye muri Kongo”., wamutekerezaho ukuhe kuri? Ibi ni nko gushakira amata ku kimasa.”

Magingo aya n’ Abafaransa ubwabo bari mu mpaka ku cyizere umuntu yagirira iyi komisiyo. Uwitwa Guillaume Ancel, umusirikari wari muri “Opération Turquoise”, yanenze bikomeye ishyirwa rya Julie d’Andurain muri komisiyo itegerejweho kugaragaza ukuri, abihereye ku binyoma by’ uyu mugore wemeza ko Turquoise yari igambiriye gutabara abicwaga, kandi ahubwo yarazanywe no gufasha abicaga.
Ibi rero birasa neza n’ibibera mu Bubiligi, aho bafashe uwitwa Laure Uwase bakamutereka mu itsinda risesengura amateka y’ubukoloni bw’Ababiligi mu Rwanda, n’ingaruka mbi bwagize , kandi uwo Laure Uwase ahakana ku mugaragaro ukuri kuzwi na buri wese ushyira mu gaciro, ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingaruka z’amacakubiri abakoloni b’Ababiligi babibye mu Banyarwanda.

Biteganyijwe ko “ Commission Duclert” izashyira ahabona imyanzuro yayo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha wa 2021, ariko abareba kure batangiye gukemanga ibizatangwa n’ umunyamahano Julie d’Andurain.

2020-11-13
Editorial

IZINDI NKURU

Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Editorial 21 Feb 2024
Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa

Editorial 24 Jan 2024
Uwahoze ari Maneko  mu gisirikare cy’u Burundi  aragaragaza  ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Uwahoze ari Maneko mu gisirikare cy’u Burundi aragaragaza ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Editorial 09 Jan 2018
Uganda: Ubwoba ni bwose mu nzego z’umutekano kubera amakuru k’uruhare rwa Uganda ari gutangwa na Bazeye hamwe na Abega

Uganda: Ubwoba ni bwose mu nzego z’umutekano kubera amakuru k’uruhare rwa Uganda ari gutangwa na Bazeye hamwe na Abega

Editorial 26 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugore utaramenyekana yishe umwana yari amaze kubyara amujugunya muri ruhurura
Mu Rwanda

Umugore utaramenyekana yishe umwana yari amaze kubyara amujugunya muri ruhurura

Editorial 23 Jan 2018
Uganda : Umugabo ari mu maboko ya Police azira gusambanya uruhinja rw’amezi 4 abereye se wabo
Mu Rwanda

Uganda : Umugabo ari mu maboko ya Police azira gusambanya uruhinja rw’amezi 4 abereye se wabo

Editorial 07 Oct 2016
Kayumba yagize icyo avuga ku mafuti ya Rudasingwa babanye muri RNC
ITOHOZA

Kayumba yagize icyo avuga ku mafuti ya Rudasingwa babanye muri RNC

Editorial 29 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru