• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»‘ Gutegeka abantu demokarasi runaka, utabanje kumenya uko babayeho, umuco wabo n’amahame y’igihugu, ni ubujiji ‘.- Perezida Kagame [ Igice cya 2 ]

‘ Gutegeka abantu demokarasi runaka, utabanje kumenya uko babayeho, umuco wabo n’amahame y’igihugu, ni ubujiji ‘.- Perezida Kagame [ Igice cya 2 ]

Editorial 21 Sep 2017 POLITIKI

Kuri uyu wa gatatu, Perezida Kagame Paul yagejeje ijambo ku Kanama Gashinzwe Ububanyi n’Amahanga mu kiganiro cyihariye cyari gifite umutwe ugiri uti “Ikiganiro na Kagame”. Iyi ikaba yari imwe mu nshingano ze mu Nama Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera I New York.

Muri zimwe mu ngingo Perezida Kagame yagarutseho harimo; demokarasi mu Rwanda, ubumwe n’ubwiyunge, imiyoborere, ubutwererane ndetse no guhuza imikoranire n’ibindi bihugu byo mukarere.

Avuga kuri demokarasi n’ubwisanzure, Perezida Kagame yavuze ko nubwo demokarasi ari ihame buri wese aba ashaka kwiyumvamo, hari uburyo bamwe bayumva uko itari.

Yagize ati:“Domokarasi koko ni demokarasi, guhitamo kuyisobanura nkaho ari iyo mu “bihugu byo mu burengerazuba bw’isi” nibyo koko, ariko se mu by’ukuri ibi bisobanuye iki? Iri jambo, demokarasi , ni ihame twese dufite aho duhuriye naryo, ariko ntirigomba gufatwa kimwe hose. Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ntibyahwemye kudusaba ko twagendera ku gisobanuro biha demokarasi, banashyiraho amahame y’uko abantu bagomba kubaho. Ni gute abaturage bakwigenga, mu gihe uburyo babaho bugenwa n’undi muntu? Gutegeka abantu demokarasi runaka, utabanje kumenya uko babayeho, umuco wabo n’amahame y’igihugu, ni ubujiji.”

-8039.jpg
Perezida Kagame yavuze ko bitangaje kuba abigisha Abanyafurika demokarasi arinabo bagaruka bagatanga ibitekerezo byuwo bifuza ko ariwe uyobora igihugu.

Avuga ku mpinduka mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bageze ku iterambere kuko bari bafite icyerekezo gihamye kuva muri 2000 kugeza muri 2020 cy’uburyo hagombaga kuzamurwa ubushobozi bw’abaturage.

Yagize ati “Iterambere ry’ubukungu tubona mu Rwanda rinafite aho rihuriye n’ibibazo bya politiki twavugaga mu kanya. Inkunga y’amahanga yagize uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, kuko twagaragarizaga abaterankunga ko ikoreshwa neza. Twahisemo gushora imari mu nzego z’ingenzi zirimo: uburezi, ubuzima n’umutekano kugira ngo abaturage bacu babeho ubuzima bubahesha agaciro.

Mu myaka 15 ishize ubukungu bwacu bwazamutse ku kigero kiri hagati ya 7-8% buri mwaka. Ibi byose bigirwamo uruhare n’Abanyarwanda kandi biri ku rwego rushimishije. Twari turajwe ishinga no kwiteza imbere ubwacu no kugeza abaturage bacu aho bagomba kuba”

Kuri manda ya gatatu ndetse n’intsinzi y’amajwi arenga 98%, Perezida Kagame yavuze ko ibi bifite aho bihuriye n’amateka y’igihugu.

Yagize ati “ Ibi hari aho bishingiye mu mateka yacu. Imyaka 23 yo kongera kubaka igihugu ndetse no guhuriza hamwe abaturage bahagaze neza. Abashobora gushingira ku mateka y’u Rwanda basobanukirwa impamvu ari uko bimeze, gusa ku bindi bihugu ibi bishobora gufatwa ukundi.

Ni gute abantu batsinda amatora ku majwi 35% ?Twebwe mu Rwanda twabonye byizana. Jyewe nari niteguye kuva ku buyobozi, ariko bidatinze, hahise hatangira ubukangarumbaga, imikono y’abantu miliyoni enye ijyanwa mu nteko ishingamategeko. Iyo mikono yasabaga ko itegekonshinga rihinduka ariko ntirihinduke ryose, icyo bashakaga ni manda ya gatatu.”

Ku birebana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibibazo bya Kongo no kubishakira ibisubizo byarebaga Abanyekongo ubwabo, ngo hari impamvu zaturutse ahandi, aha yavuze kuri MONUSCO yananiwe kugarura amahoro kabone nubwo yahawe amamiliyari y’amadorari n’umuryango mpuzamahanga.

-8040.jpg

2017-09-21
Editorial

IZINDI NKURU

Gukoresha agakingirizo neza birinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Gukoresha agakingirizo neza birinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Administrator 24 Oct 2025
Perezida Cyril Ramamphosa yakanguriye abaturage be kujya bakora umuganda nko mu Rwanda

Perezida Cyril Ramamphosa yakanguriye abaturage be kujya bakora umuganda nko mu Rwanda

Editorial 24 Mar 2018
Perezida Kagame yerekeje   i Ndjamena mu irahira rya  Perezida Itno

Perezida Kagame yerekeje i Ndjamena mu irahira rya Perezida Itno

Editorial 08 Aug 2016
Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside

Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside

Editorial 09 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Papa Francis yasabiye amahoro Yeruzalemu
POLITIKI

Papa Francis yasabiye amahoro Yeruzalemu

Editorial 25 Dec 2017
Amafoto – Ikipe ya Gisagara VC mu bagabo ndetse na Rwanda Revenu Authority mu bagore begukanye igikombe cy’irushanwa rya Taxpayers Appreciation 2021
Amakuru

Amafoto – Ikipe ya Gisagara VC mu bagabo ndetse na Rwanda Revenu Authority mu bagore begukanye igikombe cy’irushanwa rya Taxpayers Appreciation 2021

Editorial 29 Nov 2021
Israel: Apotre Gitwaza yasenze hamanuka umuriro urimo abamalayika 2
ITOHOZA

Israel: Apotre Gitwaza yasenze hamanuka umuriro urimo abamalayika 2

Editorial 26 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru