• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»‘ Gutegeka abantu demokarasi runaka, utabanje kumenya uko babayeho, umuco wabo n’amahame y’igihugu, ni ubujiji ‘.- Perezida Kagame [ Igice cya 2 ]

‘ Gutegeka abantu demokarasi runaka, utabanje kumenya uko babayeho, umuco wabo n’amahame y’igihugu, ni ubujiji ‘.- Perezida Kagame [ Igice cya 2 ]

Ubwanditsi 21 Sep 2017 POLITIKI

Kuri uyu wa gatatu, Perezida Kagame Paul yagejeje ijambo ku Kanama Gashinzwe Ububanyi n’Amahanga mu kiganiro cyihariye cyari gifite umutwe ugiri uti “Ikiganiro na Kagame”. Iyi ikaba yari imwe mu nshingano ze mu Nama Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera I New York.

Muri zimwe mu ngingo Perezida Kagame yagarutseho harimo; demokarasi mu Rwanda, ubumwe n’ubwiyunge, imiyoborere, ubutwererane ndetse no guhuza imikoranire n’ibindi bihugu byo mukarere.

Avuga kuri demokarasi n’ubwisanzure, Perezida Kagame yavuze ko nubwo demokarasi ari ihame buri wese aba ashaka kwiyumvamo, hari uburyo bamwe bayumva uko itari.

Yagize ati:“Domokarasi koko ni demokarasi, guhitamo kuyisobanura nkaho ari iyo mu “bihugu byo mu burengerazuba bw’isi” nibyo koko, ariko se mu by’ukuri ibi bisobanuye iki? Iri jambo, demokarasi , ni ihame twese dufite aho duhuriye naryo, ariko ntirigomba gufatwa kimwe hose. Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ntibyahwemye kudusaba ko twagendera ku gisobanuro biha demokarasi, banashyiraho amahame y’uko abantu bagomba kubaho. Ni gute abaturage bakwigenga, mu gihe uburyo babaho bugenwa n’undi muntu? Gutegeka abantu demokarasi runaka, utabanje kumenya uko babayeho, umuco wabo n’amahame y’igihugu, ni ubujiji.”

-8039.jpg
Perezida Kagame yavuze ko bitangaje kuba abigisha Abanyafurika demokarasi arinabo bagaruka bagatanga ibitekerezo byuwo bifuza ko ariwe uyobora igihugu.

Avuga ku mpinduka mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bageze ku iterambere kuko bari bafite icyerekezo gihamye kuva muri 2000 kugeza muri 2020 cy’uburyo hagombaga kuzamurwa ubushobozi bw’abaturage.

Yagize ati “Iterambere ry’ubukungu tubona mu Rwanda rinafite aho rihuriye n’ibibazo bya politiki twavugaga mu kanya. Inkunga y’amahanga yagize uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, kuko twagaragarizaga abaterankunga ko ikoreshwa neza. Twahisemo gushora imari mu nzego z’ingenzi zirimo: uburezi, ubuzima n’umutekano kugira ngo abaturage bacu babeho ubuzima bubahesha agaciro.

Mu myaka 15 ishize ubukungu bwacu bwazamutse ku kigero kiri hagati ya 7-8% buri mwaka. Ibi byose bigirwamo uruhare n’Abanyarwanda kandi biri ku rwego rushimishije. Twari turajwe ishinga no kwiteza imbere ubwacu no kugeza abaturage bacu aho bagomba kuba”

Kuri manda ya gatatu ndetse n’intsinzi y’amajwi arenga 98%, Perezida Kagame yavuze ko ibi bifite aho bihuriye n’amateka y’igihugu.

Yagize ati “ Ibi hari aho bishingiye mu mateka yacu. Imyaka 23 yo kongera kubaka igihugu ndetse no guhuriza hamwe abaturage bahagaze neza. Abashobora gushingira ku mateka y’u Rwanda basobanukirwa impamvu ari uko bimeze, gusa ku bindi bihugu ibi bishobora gufatwa ukundi.

Ni gute abantu batsinda amatora ku majwi 35% ?Twebwe mu Rwanda twabonye byizana. Jyewe nari niteguye kuva ku buyobozi, ariko bidatinze, hahise hatangira ubukangarumbaga, imikono y’abantu miliyoni enye ijyanwa mu nteko ishingamategeko. Iyo mikono yasabaga ko itegekonshinga rihinduka ariko ntirihinduke ryose, icyo bashakaga ni manda ya gatatu.”

Ku birebana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibibazo bya Kongo no kubishakira ibisubizo byarebaga Abanyekongo ubwabo, ngo hari impamvu zaturutse ahandi, aha yavuze kuri MONUSCO yananiwe kugarura amahoro kabone nubwo yahawe amamiliyari y’amadorari n’umuryango mpuzamahanga.

-8040.jpg

2017-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Mende arashinja umukandida Fayulu gushaka kuzahungabanya amatora

RDC: Mende arashinja umukandida Fayulu gushaka kuzahungabanya amatora

Ubwanditsi 17 Dec 2018
Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

RUSHYASHYA 01 Dec 2025
Perezida Nyusi wa Mozambique aratangira uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Perezida Nyusi wa Mozambique aratangira uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Ubwanditsi 19 Jul 2018
Impamvu Umwe mubari abayobozi ba PS Imberakuri  yavuyemo akayoboka FPR Inkotanyi

Impamvu Umwe mubari abayobozi ba PS Imberakuri yavuyemo akayoboka FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 23 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo kunywesha umwana inzoga ndetse no ku musambanya yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25
Amakuru

Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo kunywesha umwana inzoga ndetse no ku musambanya yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25

Ubwanditsi 13 Sep 2022
Perezida Kagame yahaye impanuro abayobozi ko bakwiye gukora bakirinda inyungu zabo bwite
POLITIKI

Perezida Kagame yahaye impanuro abayobozi ko bakwiye gukora bakirinda inyungu zabo bwite

Ubwanditsi 28 Feb 2020
PL yasabye abagihembera ingengabitekerezo mu mahanga gutaha mu rwababyaye
Mu Rwanda

PL yasabye abagihembera ingengabitekerezo mu mahanga gutaha mu rwababyaye

Ubwanditsi 07 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru