• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi

Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi

Editorial 18 Nov 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Iyo abategetsi ba Kongo bananiwe gusobanura amakimbirane adashira mu bice byinshi bigize icyo gihugu, babeshya ko hari “abanyabubasha bo mu mahanga bifuza gutera Kongo imirwi (balkanisation), ngo kugirango bigarurire ubukungu bwayo.

Nyamara abakurikiranira hafi ibya Kongo, bazi neza ko kuva iki gihugu cyabona “ubwigenge”, cyananiwe gushyiraho politiki ishingiye ku miyoborere myiza, ahubwo uko ingoma zagiye zisimburana, zimitse ruswa no kudaha agaciro inyungu za rubanda, ahubwo buri wese ufite uko yasahura, akabigira intego. Nguko uko igihugu cyaje guhinduka ikimoteri, aho imyanda yose yo ku isi irunze.

Hari ubwo igihugu runaka gisumbirizwa, ibibazo bikaba ingutu, ariko hakazaboneka umutabazi ugikura mu kangaratete. Ni uko byagenze ku Rwanda, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse benshin bagatangira gutekereza ko uRwanda rusibanganye ku ikarita y’isi. Ya Mana yirirwa ahandi igataha i Rwanda yaratabaye, iruzanira FPR-Inkotanyi, maze izi ntwari zizira ubwiko zirukura mu manga.

Amateka y’u Rwanda yashoboraga kubera isomo abategetsi ba Kongo. Nyamara aho kwirinda politiki nk’iyoretse u Rwanda, ahubwo niyo bimitse, abajenosideri bahekuye uRwanda bahabwa ijambo muri Kongo.
N’ubu abo bajennosideri bibumbiye muri FDLR barica bagakiza muri icyo gihugu cyasabitswe n’ubwicanyi bushingiye ku Irondamoko. Kumwe n’abamubanjirije, Perezida Tshisekedi yabashyize ku ibere, yibeshya ko bazamufasha gutsinda umutwe wa M23, uharanira uburenganzira bw’Abanyekongo muri rusange, by’umwihariko abavuga ikinyarwanda.

Abo bajenosideri ba FDLR bishyize hamwe n’indi mitwe y’abagizi ba nabi, maze babishyigikiwemo na Tshisekedi, bashinga ikiswe”WAZALENDO”, cyica, kigasahura, kigasambanya abagore ku ngufu, mbese nta kibi amashitani ya Wazalendo yasize inyuma.

Nubwo abashishozi ku rwego rw’isi, barimo n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, batahwemye kubwira Tshisekedi ko Wazalendo izasubiza ibintu irudubi mu burasirazuba bwa Kongo, yabimye amatwi, ahubwo agatangaza ku mugaragaro ko Wazalendo ari”intwari zahagurukiye kurinda ubusugire bwa Kongo”. Abajya kwisanga i La Haye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mbabona kare!

Imiryango mpuzamahanga ndetse n’abategetsi b’ibihugu binyuranye, bakomeje kugira inama ubutegetsi bwa Kongo kuyoboka inzira y’ibiganiro n’abarwanyi ba M23, kuko bigaragarira buri wese ko ikibazo cya Kongo kitazigera kirangizwa b’intambara. Ibyo Tshisekedi yarabyabze, akomeza kunyanyagiza intwaro mu baturage ngo bararwanya M23, arunda imitwe yitwaje intwaro itabarika mu burasirazuba bwa Kongo, nyamara ntasiba gukubitwa incuro no kwamburwa uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ko abategetsi ba Kongo se birirwa basakuza ngo hari umugambi wa “balkanisation” wateguwe ku gihugu cyabo, ninde wundi waryozwa kuba hari uduce Leta idashobora gukandagiramo, uretse ubwo butegetsi bwanze kurangiza intambara binyuze mu nzira y’ibiganiro?

Muri iki cyumweru dusoza, Perezida Tshisekedi yavugiye kuri televiziyo mpuzamahanga ya France24, ko Teritwari za Rutshuru na Masisi zitarebwa n’amatora rusange, arimo n’ay’umukuru w’igihugu, ateganyijwe mu kwezi gutaha k’Ukuboza. Ubwo indi” balkanizasion” itari iyo ni iyihe, niba uvukije abaturage bo mu turere tumwe uburenganzi bwo guhitamo abayobozi b’igihugu? Ubwo se uracyabafata nk’abandi benegihugu, cyangwa ni nko kubabwira uti:” Ntaho mugihuriye n’ubutegetsi bwa Kinshasa.Mbahaye rugari, muzishyirireho ubutegetsi bwanyu, aho mutuye muhayobore uko mubyumva”?!

Nyamara nk’uko twabisobanuye, iyo Tshisekedi atishinga abahezanguni be, akemera imishyikirano na M23, intambara yari guhagarara, abaturage bo mu duce uwo mutwe ugenzura nabo bakazatora nk’abo mu zindi ntara za Kongo.

“Ndigabo” idafite aho ishingiye niyo ikoze kuri Tshisekedi. Igihugu gicitsemo ibice kubera ubushishozi buke. Nyamara iyo yumva impanuro akicarana na M23, yari kuba agifite ijambo ku butaka bwose bwa Kongo, cyane cyane ko M23 ivuga ko idashishikajwe no kwigarurira uduce runaka, ko icyo ishaka ari ibiganiro bigamije guha Abanyekongo bose uburenganzira bungana mu gihugu cyabo.

Tshisekedi yaguye mu mutego w’abatekereza giterahamwe, yanga inzira y’amahoro, ahitamo kuvugisha umuhoro, none dore ni we ubaye nyirabayazana wa”balkanisation” yaririmbaga. Bitinde bitebuke amateka azabimuryoza.

2023-11-18
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Editorial 28 Jan 2022
Victor Rukotana yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’umusore w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro.

Victor Rukotana yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’umusore w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro.

Editorial 22 Apr 2021
Cécile Kayirebwa aritegura gushyira hanze igitabo cye cya mbere yise “Wowe utuma mpimba” kizaba gikubiyemo ibisigo bye

Cécile Kayirebwa aritegura gushyira hanze igitabo cye cya mbere yise “Wowe utuma mpimba” kizaba gikubiyemo ibisigo bye

Editorial 23 Aug 2021
FERWAFA yemeje abanyamahanga 6 muri shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024

FERWAFA yemeje abanyamahanga 6 muri shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024

Editorial 28 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Padiri Nahimana  arategura imyigaragambyo itemewe  kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli
ITOHOZA

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

Editorial 29 Nov 2016
Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi
INKURU NYAMUKURU

Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi

Editorial 01 Oct 2018
Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika.
Amakuru

Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika.

Editorial 03 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru