• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi

Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi

Editorial 18 Nov 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Iyo abategetsi ba Kongo bananiwe gusobanura amakimbirane adashira mu bice byinshi bigize icyo gihugu, babeshya ko hari “abanyabubasha bo mu mahanga bifuza gutera Kongo imirwi (balkanisation), ngo kugirango bigarurire ubukungu bwayo.

Nyamara abakurikiranira hafi ibya Kongo, bazi neza ko kuva iki gihugu cyabona “ubwigenge”, cyananiwe gushyiraho politiki ishingiye ku miyoborere myiza, ahubwo uko ingoma zagiye zisimburana, zimitse ruswa no kudaha agaciro inyungu za rubanda, ahubwo buri wese ufite uko yasahura, akabigira intego. Nguko uko igihugu cyaje guhinduka ikimoteri, aho imyanda yose yo ku isi irunze.

Hari ubwo igihugu runaka gisumbirizwa, ibibazo bikaba ingutu, ariko hakazaboneka umutabazi ugikura mu kangaratete. Ni uko byagenze ku Rwanda, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse benshin bagatangira gutekereza ko uRwanda rusibanganye ku ikarita y’isi. Ya Mana yirirwa ahandi igataha i Rwanda yaratabaye, iruzanira FPR-Inkotanyi, maze izi ntwari zizira ubwiko zirukura mu manga.

Amateka y’u Rwanda yashoboraga kubera isomo abategetsi ba Kongo. Nyamara aho kwirinda politiki nk’iyoretse u Rwanda, ahubwo niyo bimitse, abajenosideri bahekuye uRwanda bahabwa ijambo muri Kongo.
N’ubu abo bajennosideri bibumbiye muri FDLR barica bagakiza muri icyo gihugu cyasabitswe n’ubwicanyi bushingiye ku Irondamoko. Kumwe n’abamubanjirije, Perezida Tshisekedi yabashyize ku ibere, yibeshya ko bazamufasha gutsinda umutwe wa M23, uharanira uburenganzira bw’Abanyekongo muri rusange, by’umwihariko abavuga ikinyarwanda.

Abo bajenosideri ba FDLR bishyize hamwe n’indi mitwe y’abagizi ba nabi, maze babishyigikiwemo na Tshisekedi, bashinga ikiswe”WAZALENDO”, cyica, kigasahura, kigasambanya abagore ku ngufu, mbese nta kibi amashitani ya Wazalendo yasize inyuma.

Nubwo abashishozi ku rwego rw’isi, barimo n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, batahwemye kubwira Tshisekedi ko Wazalendo izasubiza ibintu irudubi mu burasirazuba bwa Kongo, yabimye amatwi, ahubwo agatangaza ku mugaragaro ko Wazalendo ari”intwari zahagurukiye kurinda ubusugire bwa Kongo”. Abajya kwisanga i La Haye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mbabona kare!

Imiryango mpuzamahanga ndetse n’abategetsi b’ibihugu binyuranye, bakomeje kugira inama ubutegetsi bwa Kongo kuyoboka inzira y’ibiganiro n’abarwanyi ba M23, kuko bigaragarira buri wese ko ikibazo cya Kongo kitazigera kirangizwa b’intambara. Ibyo Tshisekedi yarabyabze, akomeza kunyanyagiza intwaro mu baturage ngo bararwanya M23, arunda imitwe yitwaje intwaro itabarika mu burasirazuba bwa Kongo, nyamara ntasiba gukubitwa incuro no kwamburwa uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ko abategetsi ba Kongo se birirwa basakuza ngo hari umugambi wa “balkanisation” wateguwe ku gihugu cyabo, ninde wundi waryozwa kuba hari uduce Leta idashobora gukandagiramo, uretse ubwo butegetsi bwanze kurangiza intambara binyuze mu nzira y’ibiganiro?

Muri iki cyumweru dusoza, Perezida Tshisekedi yavugiye kuri televiziyo mpuzamahanga ya France24, ko Teritwari za Rutshuru na Masisi zitarebwa n’amatora rusange, arimo n’ay’umukuru w’igihugu, ateganyijwe mu kwezi gutaha k’Ukuboza. Ubwo indi” balkanizasion” itari iyo ni iyihe, niba uvukije abaturage bo mu turere tumwe uburenganzi bwo guhitamo abayobozi b’igihugu? Ubwo se uracyabafata nk’abandi benegihugu, cyangwa ni nko kubabwira uti:” Ntaho mugihuriye n’ubutegetsi bwa Kinshasa.Mbahaye rugari, muzishyirireho ubutegetsi bwanyu, aho mutuye muhayobore uko mubyumva”?!

Nyamara nk’uko twabisobanuye, iyo Tshisekedi atishinga abahezanguni be, akemera imishyikirano na M23, intambara yari guhagarara, abaturage bo mu duce uwo mutwe ugenzura nabo bakazatora nk’abo mu zindi ntara za Kongo.

“Ndigabo” idafite aho ishingiye niyo ikoze kuri Tshisekedi. Igihugu gicitsemo ibice kubera ubushishozi buke. Nyamara iyo yumva impanuro akicarana na M23, yari kuba agifite ijambo ku butaka bwose bwa Kongo, cyane cyane ko M23 ivuga ko idashishikajwe no kwigarurira uduce runaka, ko icyo ishaka ari ibiganiro bigamije guha Abanyekongo bose uburenganzira bungana mu gihugu cyabo.

Tshisekedi yaguye mu mutego w’abatekereza giterahamwe, yanga inzira y’amahoro, ahitamo kuvugisha umuhoro, none dore ni we ubaye nyirabayazana wa”balkanisation” yaririmbaga. Bitinde bitebuke amateka azabimuryoza.

2023-11-18
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yegukanye  igihembo mu guharanira iterambere  k’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

Perezida Kagame yegukanye igihembo mu guharanira iterambere k’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

Editorial 14 Nov 2016
CNLG yashimiye u Budage ku ifungwa rya Rwabukombe

CNLG yashimiye u Budage ku ifungwa rya Rwabukombe

Editorial 02 Jan 2016
Kuki Col. Luc Marshal yitabira gahunda z’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Kuki Col. Luc Marshal yitabira gahunda z’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Editorial 26 Feb 2018
Nyamirambo: Abantu Bane Bamaze Gupfa Bazize kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe

Nyamirambo: Abantu Bane Bamaze Gupfa Bazize kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe

Editorial 10 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibibazo bibazwa Padiri Thomas Nahimana uzagera mu Rwanda kuri uyu  wa Gatatu
ITOHOZA

Ibibazo bibazwa Padiri Thomas Nahimana uzagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Editorial 23 Nov 2016
Kigali : Minisitiri  w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari  ‘RNIT Iterambere Fund’
Mu Mahanga

Kigali : Minisitiri w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’

Editorial 12 Jul 2016
Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo kwicirwa mu bigo bya gisirikari, bitwa intasi z’ u Rwanda
Amakuru

Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo kwicirwa mu bigo bya gisirikari, bitwa intasi z’ u Rwanda

Editorial 02 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru