Guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Nyakanga 2021, umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ari mu gihugu cya Maroc aho yagiye mu rugendo rugamije kwagura umufatanye hagati ya Rayon Sports yo mu Rwanda ndetse na Raja Casablanca yo mu gihugu cya Maroc.
Mu rugendo rw’iminsi itandatu biteganyijwe ko uyu muyobozi azasura ibikorwa bitandukanye byo muri icyo gihugu harimo nko kureba uko amashuri y’abakiri bato akora, hakabamo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ikipe ya Raja ndetse n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Maroc.
Binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa Rayon Sports, bagaragaje ifoto iriho umuyobozi wa Rayon afashe umwenda wa Raja ndetse ari kumwe na Rachid Andaloussi umuyobozi wa Raja anwe afashe umwenda wa Rayon Sports, ibi bikaba ari ikimenyetso cy’ubufatanye bwatangijwe hagati y’amakipe bayoboye.
Mu masezerano hagati y’aya makipe hategerejwemo urugendoshuri
Mubyo amakipe yombi ategerejweho muri aya masezerano harimo ko hazkorwa urugenoshuri hagati y’aya makipe yombi, aha ni ukuvuga ko ikipe imwe izajya ifata umwanya ikerekeza aho indi kipe ibarizwa kwiga uko imwe mu mirimo itandukanye ikorwa mu rwego rwo kwiteza imbere.
Ubu bufatanye buzibanda kandi kuguhana amahugurwa
Aha twavuga ko by’umwihariko ku ikipe ya Raja izafata umwanya wo gutegurira amahugurwa bamwe mu bagize ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, amakuru hari aravuga ko bamwe mu bayobozi ba Gikundiro by’umwihariko baba muri Office yayo bazahabwa amahugurwa na bamwe mu bayobozi ba Raja.
Hazategurwa amarushanwa azitabirwa n’abakinnyi bayo makipe
Biteganyijwe ko ikipe imwe izajya itegura amarushanwa y’abakiri bato mu bihugu byombi hanyuma abakinnyi bajye kwitabira ayo marushanwa by’umwihariko abakinnyi bato ba Rayon Sports bakazitabira irushanwa rizaba ryateguwe n’iyi kipe ikomeye muri Maroc ndetse no kuri uyu mugabane.
Andi makuru aravuga ko ikipe ya Raja Casablanca izategura amarushanwa aho izatumira amakipe yandi ane yo kuri uyu mugabane hakiyongeraho yo ubwayo ndetse na Rayon Sports rikaba irushanwa ry’amakipe atandatu azakina hagati yayo, iri rushanwa rikazaba ari nk’irushanwa rizabanziriza intangiriro za shampiyona mu bihugu bitandukanye.
Guhererekanya abakinnyi hagati y’amakipe yombi
Ku ruhande rwa Raja Casablanca ngo irategura uburyo bamwe mu bakinnyi bayo izabatiza ikipe ya Gikundiro kugirango bayifashe mu marushanwa atandukanye iyi kipe izakina, aha twavuga nka shampiyona y’igihugu ndetse n’igikombe cy’Amahoro kibera mu Rwanda.
Mu gihe Rayon Sports kandi yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga harimo nka CECAFA, CAF Champions League cyangwa se Confederations Cup izakomeza kwifashisha aba bakinnyi bazaba batanzwe n’ikipe ya Raja.
Ku ruhande rwa Rayon kandi nayo ifite amahirwe yo gutanga abakinnyi bayo bitwaye neza mu mikino izaba yakinnye, aha twavuga nk’umukinnyi ushaka kuzamura urwego rwo gukina iyi kipe ya Raja ikazamuha ikaze mu ikipe yayo kubera aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa mbere muri Maroc.
Mu bindi bitegerejwe mu aya masezerano harimo kandi ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere ibikorwa birimo ubucuruzi ndetse kandi hakabamo no gufashanya mu bikokorwaremezo.
Mbere y’uko urugendo rwa perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele rusozwa biteganyijwe ko azakurikirana kandi n’umukino wa shampiyona uzahuza ikipe ya Raja Casablanca ndetse n’ikipe ya Renaissance sportive de Berkane.
Raja Club Athletic ni imwe mu makipe akomeye mu gihugu cya Maroc kuko yashinzwe mu mwaka wa 1949, ni ikipe kandi ifite ibikombe 12 bya shampiyona, 8 by’igihugu ndetse n’ibindi bikombe 3 bya CAF Champions League ndetse n’ibindi 2 bya CAF Confederations.