• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Guverinoma ya Australia yahaye nyirantarengwa, abakinnyi barimo Abanyarwanda bahatorokeye
Nsengiyumva Jean Paul watorokeye muri Australia

Guverinoma ya Australia yahaye nyirantarengwa, abakinnyi barimo Abanyarwanda bahatorokeye

Editorial 15 May 2018 ITOHOZA

Australia yasabye abakinnyi b’abanyafurika batorokeye muri icyo gihugu ubwo habaga imikino ihuza ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza ‘Commonwealth 2018’, kwishyikiriza ubuyobozi.

Iyo mikino yabaye ku wa 4 – 15 Mata 2018, Afurika yari ihagarariwe n’ibihugu 19.

Ubwo iyo mikino yari irimbanyije, abakinnyi 13 bo mu bihugu bya Uganda, u Rwanda, Cameroon na Sierra Leone batorotse amakipe yabo baburirwa irengero.

Mu banyarwanda 17 bari bitabiriye, hagarutse 15 batarimo Nsengiyumva Jean Paul wari Umutoza w’abaterura ibiremereye na Mutatsimpundu Denise wakinaga Beach Volleyball.

Impapuro z’inzira z’abo bakinnyi zarangije igihe kuri uyu wa Kabiri, Guverinoma ya Australia isaba abatorotse bose kwigaragaza mu buyobozi cyangwa bakava mu gihugu.

Muri iki gihe cyose bari bamaze muri Australia babagayo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Guverinoma yavuze kugira ngo bakomeze kuhaba bisaba ko bigaragaza bagasaba ubuhungiro bitarenze kuri uyu wa Kabiri.

BBC yatangaje ko bamwe muri abo bakinnyi bagiye kugisha inama ikigo gishinzwe abashaka ubuhungiro mu mujyi wa Melbourne , abandi bajya kuba mu mijyi ya Sydney na Brisbane.

Guverinoma yavuze ko utarigaragaza afatwa agafungwa nk’uri mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse agasubizwa mu gihugu cye ku ngufu.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, mu butumwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yari yahaye Abanyarwanda bitabiriye iyi mikino, yagarutse cyane ku kubasaba ko ntawazagerageza gutoroka kuko bigaragaza isura mbi ku gihugu ndetse n’uwabikoze akaba abaye ikigwari ariko babiri babirengaho.

2018-05-15
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: CMI Irashinjwa Kugwatira Telephone Y’Umwamikazi Wa Rwenzururu

Uganda: CMI Irashinjwa Kugwatira Telephone Y’Umwamikazi Wa Rwenzururu

Editorial 25 Jul 2018
Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Editorial 17 Oct 2019
“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Editorial 05 Nov 2024
Isesengura : Urutegereje Eugene Gasana, wafatiye umugore ku ngufu muri The Millennium Hilton New York

Isesengura : Urutegereje Eugene Gasana, wafatiye umugore ku ngufu muri The Millennium Hilton New York

Editorial 19 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022
Amakuru

Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Editorial 04 Apr 2022
Kigali : Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame arafungura ku mugaragaro inyubako z’akataraboneka CHIC Complex n’iya Kigali Heights
Mu Mahanga

Kigali : Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame arafungura ku mugaragaro inyubako z’akataraboneka CHIC Complex n’iya Kigali Heights

Editorial 07 Dec 2016
Imyiteguro idasanzwe y’ubukwe bwa Meghan na Harry, n’i Kigali buzerekanwa
HIRYA NO HINO

Imyiteguro idasanzwe y’ubukwe bwa Meghan na Harry, n’i Kigali buzerekanwa

Editorial 18 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru