Guverinoma y’u Rwanda yamaganye mu buryo bukomeye ifungurwa igihe kitageze rya Col Simba Aloys wari warahamijwe ibyaha bya jenoside, iby’ibasiye inyokomuntu n’itsembatsemba n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) agakatirwa igifungo cy’imyaka 25 ariko bikaba bivugwa ko yaba yenda gufungurwa. Guverinoma y’u Rwanda ikavuga ko agomba gukora igihano cye cyose muri gereza.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda , ngo mu nama yabaye hagati ya Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye n’Umucamanza, Theodor Meron, Perezida w’urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe na TPIR, kuwa 14 Ukuboza 2018 Guverinoma y’u Rwanda nibwo yamenye ko uyu mucamanza yaba ateganya gufungura Simba Aloys.
Iki gikorwa kidakwiye cya Meron ngo kikaba kije mu gihe u Rwanda rwakomeje kucyamagana ndetse hatitawe ku ngaruka z’ifungurwa rya Simba ku barokotse ibyaha bye, kuba ataricujije no kuba yaranze gufatanya n’abayobozi.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije mu 1994, Aloys Simba yahinduye ahantu hari hakwiye kuba ubuhungiro akahagira ibagiro ry’abantu. Nko kuri Paruwasi ya Kaduha, ngo yahaye abicanyi intwaro gakondo, imbunda na za grenades arangije abategeka gukuraho umwanda.
Simba kandi yahaye intwaro abicanyi bari bagose Ishuri rya tekiniki rya Murambi abategeka kwica ibihumbi by’abasivili b’Abatutsi bari bahahungiye.
Usibye no kuba hari abashaka kumurekura igihano cye kitarangiye, iri tangazo rikomeza rivuga ko umuntu yanibaza niba kwica ku bushake abantu basaga 1000 ubwabyo bikwiye iki gihano cy’imyaka 25 y’igifungo. Umucamanza Meron ariko ngo arasanga kumufungura yari ashigaje imyaka 8 y’igifungo ntacyo bitwaye.
Nubwo umucamanza Meron ateganya kurekura Simba ariko akagira ibyo yubahiriza nko kudahakana jenoside, Guverinoma y’u Rwanda irasanga uru rwego rwasimbuye TPIR rukwiye ahubwo kumwohereza mu Rwanda ngo harebwe ko ibyo bintu asabwa kuzubahiriza azabyubahiriza ndetse no gukomeza inzira yo kumusubiza mu buzima busanzwe nk’uko byagenze ku bandi batabarika mu Rwanda.
Ku Buyobozi bw’umucamanza Theodor Meron, ngo u Rwanda n’Isi byagiye bireba uyu mucamanza ahindura ibihano, agabanya ibihano ndetse anafungura abanyabyaha igihe kirekire mbere y’uko basoza ibihano bahawe, bigasa nk’aho uyu yishyiriyeho ubutabera bwe n’amategeko ye aho usanga arekura abantu barangije 2/3 by’ibihano bahawe guverinoma igasanga ubu atari ubutabera.
Muri iri tangazo rirerire Guverinoma y’u Rwanda irasaba uzasimbura umucamanza Meron kujya agendera ku mategeko n’ukuri mu gihe hari gusuzumwa ifungurwa mburagihe kandi igasanga adakwiye gutesha agaciro ibyagezweho n’inkiko nyuma y’iperereza rirerire n’igihe kirekire cy’imanza.
Iri tangazo risoza rivuga ko ahazaza, Umuryango w’Abibumbye, ibihugu biwugize n’abemeye ibyavuye mu nkiko bagomba kumva ko imyitwarire ya Meron ibangamiye ubutabera mpuzamahanga.
Aloys Simba yavutse kuwa 28 Ukuboza 1938 avukira mu yahoze ari Komini Musebeya, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, kuri ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo. Yari Lt. Col. mu gisirikare cy’u Rwanda (EX-FAR) ariko akaba yari yaragisezeyemo.
Yize mu ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda, ayobora imitwe myinshi ya gisirikare hagati y’1963 n’1967, ndetse yanarwananye na Mobutu Sese Seko muri Zaire. Mu 1973, Aloys Simba ni umwe mu bari bagize agatsiko kiyise ‘Les Camarades du 5 Juillet‘ kagejeje Juvenal habyarima ku butegetsi nyuma yo guhirika Gregoire Kayibanda.
Mu rubanza rwe muri TPIR mu ukuboza 2005, hagaragajwe ko Simba Aloys muri jenoside yari afite ububasha ku gisirikare, ku bajandarume, Interahamwe n’abaturage bo muri Gikongoro muri rusange no mu bice bimwe bya Butare guhera muri Mata kugeza muri Kamena 1994.