Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Muvunyi Paul, yamenyesheje abanyamuryango bayo ko inama y’Inteko Rusange idasanzwe yari yatumijwe yasubitswe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Ugushyingo 2025, ni bwo iyi baruwa yanditswe n’Ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports yagejejwe ku banyamuryango bayo.

Igira iti “Ubuyobozi bw’Umuryango wa Association Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango bawo ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumiwe ku wa 22 Ugushyingo 2025 isubitswe. Indi tariki inama izakorerwaho muzayimenyeshwa mu minsi iri imbere.”
Iyi nama yagombaga kwiga ku ngingo zirimo iyo kurebera hamwe uko umuryango uhagaze n’icyakorwa mu gushaka umuti w’ibibazo bihari, kandi uwari wayitumiwemo wese agomba kuyibonekamo kuko yari kuba ifite uburemere budasanzwe.

Ni ibaruwa yari yamenyeshejwe kandi Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB).

Iyi Nteko Rusange idasanzwe isubitswe mu gihe hakomeje umwuka mubi hagati ya Muvunyi Paul na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, badahuriza hamwe ku myanzuro n’ibyemezo bifatirwa ikipe.




