Kuva Taliki ya 19 Nyakanga 1994 kugeza Taliki ya 19 Nyakanga 2017, imyaka 23 irashize u Rwanda rubonye Leta y’ Ubumwe bw’ Abanyarwanda iyobowe na FPR Inkotanyi.
Taliki ya 19 Nyakanga 1994, ubwo Kigali na Butare byari bimaze iminsi 15 gusa bifashwe n’ingabo zari iza APR, hashyizweho Guverinoma y’inzibacyuho, uwo muhango ukaba warabereye I Kigali hanze y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Nubwo bitari byoroshye kuko ibice bimwe by’igihugu byari bikiri mu ntambara yo kubohora u Rwanda, mu bindi bice by’igihugu Jenoside yari igikorwa nko muri Zone Turquoise, Guverinoma yarashyizweho ndetse inarahirira ku mugaragaro.
Nyuma y’Itangazo rya FPR- Inkotanyi ryasohotse tariki ya 17 Nyakanga 1994 ryagize Bizimungu Pasteri Perezida wa Repuburika, naho Paul Kagame agirwa Visi Perezida ndetse na ministiri w’ingabo.
Amacakubiri yari yarokamye igihugu bikakigeza mu icuraburindi n’ imiborogo mu gihe cya jenoside, kuri ubu byasimbuwe n’ iterambere , kwiyumvamo ubunyarwanda kurusha amoko, kwimakaza isuku , ubuzima bwiza kuri benshi mu gihugu ndetse muri rusange umuvuduko w’ ubukungu wagiye ugeragara ko uri k’urwego rudasanzwe.
Ariko nubwo bimeze gutyo hari abanyarwanda b’ indashima badahwema gukwirakwiza ibinyoma mu nyandiko no ku maradiyo bavugako ntakiza Leta y’ubumwe yabagejejeho kandi bamwe muribo Leta y’ ubumwe yarabakamiye abandi ikabarera.
Muri abo twavugamo bamwe nka Charlotte Mukankusi wahoze ari ambassaderi w’ u Rwanda mu Buhinde, yanabaye umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ abakozi ba leta n’umurimo none yirirwa asakuza kuri radiyo ziyita iza opposition asebya Leta.
Charlotte Mukankusi
Nkuko Leta y’ Ubumwe yiyemeje kuzamura abanyarwanda bose aho bava bakagera ni nako hari bamwe bagiye birengagiza ibyo yabakoreye; nk’ uyu Nyirakobwa Francine wazamuwe akagera ku rwego rwo kubyina mu itorero ry’ igihugu Urukerereza , kuri ubu akaba asigaye abyina mu itorero rya Ben Rutabana urwanya Leta y’ u Rwanda.
Nyirakobwa Francine
Ikibabaje kuri uyu witwa Munanayire Emmelyne , yarokowe n’ ingabo za FPR Inkotanyi ubwo interahamwe zari zimaze kurimbura umuryango we asigaye ari umwana mutoya, binyuze mu kigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside y’abatutsi muri 1994 (FARG), yrafashijwe abasha kwiga amashuri neza ubu ari ku rwego rwa Master’s, none aho ari mu bubiligi yirirwa asebya ubuyobozi bw’u Rwanda anenga icyemezo cy’imbaga y’abanyarwanda avuga avuga ko Nyakubahwa umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda adakwiye gukomeza kuyobora abanyarwanda.
Emmelyne Munanayire
Ubu abo mu muryango we n’ abo babanye mu muryango w’ abanyeshuri barokotse jenoside bakaba baritandukanyije nawe ku bw’ibyo bikorwa bigayitse byo kurwanya Leta yamureze agahitamo gukirikira ibigarasha nka Micombero Jean Marie na Alexis Rudasingwa ndetse akiyibagiza aho yavuye akifatanya n’ abasize bakoze jenoside mu Rwanda.
Muri aba bake b’ indashima tuvuze hari n’abandi tutavuze tuzavuga ubutaha kuko ntabwo aribo bazabuza abanyarwanda kwishimira ibyiza bagejejweho na Leta y’ ubumwe bw’ abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Ubwanditsi