• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hatangiye ibiganiro ku kohereza mu Rwanda abayobozi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC

Hatangiye ibiganiro ku kohereza mu Rwanda abayobozi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC

Editorial 08 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye ibiganiro kugira ngo harebwe uko abayobozi ba FDLR baherutse gutabwa muri yombi, bakoherezwa mu Rwanda.

LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uyu mutwe ugizwe ahanini n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’umwaka ushize.

Bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye i Kampala ku wa 15 Ukuboza, biza gutangazwa ko bari bavuye mu biganiro bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Bagifatwa, Leta y’u Rwanda yahise igaragaza ko ishaka ko boherezwa mu gihugu cyabo cy’amavuko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier yabwiye Itangazamakuru  ko harimo kuganirwa uko bakoherezwa.

Yagize ati “[Abafashwe] ubu bari i Kinshasa. Ibiganiro byaratangiye.”

Gusa ibi biganiro ntibiragera ku rwego rukomeye cyane ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igihugiye mu bihe by’amatora.

Mu mpera z’umwaka ushize hari amakuru yavuzwe ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishobora gusaba u Rwanda kuyiha Laurent Nkunda nk’ingurane kimwe n’abahoze ari abarwanyi ba M23, mbere y’uko ruhabwa Bazeye na Abega.

Umwe mu basirikare bakuru muri Congo yabwiye JeuneAfrique ko Leta ye ititeguye gupfa kohereza abo bantu.

Yavuze ko hashobora kuzamo na dosiye ya Laurent Nkunda wahoze ayoboye umutwe wa CNDP ubu uri mu Rwanda hamwe na bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba M23, Congo yagiye isaba ko boherezwa ngo babazwe ku byaha bakekwaho gukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

2019-01-08
Editorial

IZINDI NKURU

‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

Editorial 25 Apr 2018
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Editorial 30 Jan 2019
Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Editorial 18 Jul 2019
Ese koko Ngeze Hassan yaba ari gusabirwa gufungurwa n’Agathe Kanziga?

Ese koko Ngeze Hassan yaba ari gusabirwa gufungurwa n’Agathe Kanziga?

Editorial 06 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa
Amakuru

Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa

Editorial 20 Oct 2021
Fred Ibingira wari Lt Gen, yagizwe Generali mu ngabo z’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Fred Ibingira wari Lt Gen, yagizwe Generali mu ngabo z’igihugu

Editorial 12 Jan 2018
Israel: Abimukira bava muri Eritrea bateguye imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Rwanda
HIRYA NO HINO

Israel: Abimukira bava muri Eritrea bateguye imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Rwanda

Editorial 22 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru