• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Editorial 20 Oct 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu saa cyenda z’igicamunsi nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rurafata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ruregwamo Diane Rwigara, murumuma we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline Rwigara.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Mu iburanisha ryo ku wa Gatatu, Diane yireguye ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano aho ubushinjacyaha buvuga ko ubwo yashakaga kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika hari abo yerekanye ko bamusinyiye kandi atari byo ndetse hariho n’amazina y’abapfuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bamwe mu bagaragara kuri lisite Diane yatanze bavuze ko batamuzi ndetse batamusinyiye.Yiregura, Diane yavuze ko bishoboka ko abo bantu koko bavuze ko batamuzi kuko atari we wajyaga kwisinyishiriza , kandi ngo n’abahakanye ko batamusinyiye bishoboka ko batinyaga ko nibabyemera byabagiraho ingaruka.

Anne Rwigara ushinjwa guteza imvururu, hagendewe ku ibaruwa bandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique ku bijyanye n’urupfu rwa se, bemeza ko yishwe kandi barandikiye Prime Insurance ko se yishwe n’impanuka. Yireguye avuga ko iyo baruwa atayizi kuko itanasinye.Yanavuze ko iyo nkuru yanditswe kuri Jeune Afrique ariko ari iya RFI, asaba ko abayanditse aribo babibazwa.

Mukangengemanyi Adeline by’umwihariko ashinjwa icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri. Hashingiwe ku magambo yabwiye abapolisi bari baje kubakura mu rugo, ubwo yabitaga ‘Abicanyi n’Interahamwe’.Hari n’ibiganiro yagiye agirana n’abandi bantu kuri WhatsApp asebya ubutegetsi buriho.

Adeline yireguye avuga ko amagambo yabwiye abapolisi abatuka yayatewe n’ibihe yari arimo icyo gihe n’uburyo bari baje gufatwa.Ku kijyanye n’ibiganiro bituka ubutegetsi, Adeline n’umwunganizi we mu mategeko bavuze ko uburyo ubushinjacyaha bwinjiye muri telefone z’abaregwa bitubahirije amategeko kuko itumanaho ry’umuntu ari ntavogerwa, kuryinjiramo bisaba uruhushya rw’urukiko, bityo ko urukiko rwatesha agaciro icyo cyaha.

Abaregwa bose basabye ko urukiko rubarekura bagakurikiranwa bari hanze kuko ngo ntaho bashobora gutorokera dore ibyangombwa byose byafatiriwe.

Ubushinjacyaha bwasabye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko bashinjwa ibyaha bikomeye kandi iperereza rikaba rigikomeje.

.-8433.jpg

Umuryango wa Rwigara

2017-10-20
Editorial

IZINDI NKURU

‘ Diane wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ‘- Ubushinjacyaha

‘ Diane wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ‘- Ubushinjacyaha

Editorial 04 Oct 2017
Mu Rwanda : Leta yiyemeje kwishyurira amazi, amashanyarazi n’imihanda abubaka ‘appartments’

Mu Rwanda : Leta yiyemeje kwishyurira amazi, amashanyarazi n’imihanda abubaka ‘appartments’

Editorial 12 May 2017
Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye

Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye

Editorial 24 Apr 2018
Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza

Editorial 13 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka
Mu Mahanga

Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Editorial 27 Sep 2016
FDLR: Col Nizeyimana Evariste yahambaga abantu ari bazima
HIRYA NO HINO

FDLR: Col Nizeyimana Evariste yahambaga abantu ari bazima

Editorial 17 Jan 2018
Umunyarwanda Camir Nkurunziza wari umwe mubayoboke ba RNC  yarasiwe muri Afrika y’Epfo atwaye amabandi arapfa.
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda Camir Nkurunziza wari umwe mubayoboke ba RNC  yarasiwe muri Afrika y’Epfo atwaye amabandi arapfa.

Editorial 31 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru