Umukandida w’ishyaka Democratic Party, Hillary Clinton aracyarusha amajwi uwa Republicana Party, Donald Trump ariko uko iminsi igenda yicuma ugasanga Clinton agenda aribwa isataburenge !
Ubushakashatsi ( opinion polls ) bwasohowe ejo na kaminuza ya Monmouth buragaragaza yuko mu gihugu hose Hillary Clinton Arusha Donald Trump amajwi angana na 7 %.
Ubwo bushakashatsi bukunze gufatwa nk’ukuri kuzuye bugaragaza yuko 46 % y’abashobora kuzatora bashyigikiye Hillary naho 39 % bakaba bashyigikiye Trump.
Barindwi ku ijana bashyigikiye Libertarian Gary Johnson naho babiri ku ijana bakaba bashyigikiye umukandida wa Green Party, Jill Stein.
Ubwo bushakashatsi ariko bugaragaza yuko hatagize igihinduka Trump arya isataburenge Clinton. Ubushakashatsi bwari bwakozwe mbere mu ntangiriro z’uku kwezi bwagaragazaga yuko Clinton arusha Trump amajwi angana na 13 % mu bantu bashobora gutora na 12 % mu bantu biyandikishije kuzatora.
Hillary Clinton, Donald Trump, Libertarian Gary Johnson n’ umukandida wa Green Party, Jill Stein.
Ubwo bushakashatsi kandi bukagaragaza yuko 85 % y’abo muri Democratic Party bashyigikiye Clinto, nyamara ubundi bushakashatsi bwabanjirije ubwo bwagaragazaga yuko ashyigikiwe na 92 %. Trump ntabwo bihinduka, aba Republican bamushyigikiye bakomeza ari 2/3 !
Abazatora ariko batabogamiye ku ishyaka iryo ariryo ryose (independents) bagaragaza yuko 37 % bazatora Clinton, naho 32 % bakazatora Trump. Nyamara mu ntangiriro z’uku kwezi Trump yarushaga amajwi Clinton muri abo bantu batabarizwa mu mitwe ya politike !
Kayumba Casmiry