Uyu mugabo benshi bamaze kubona ko atari inyangamugayo yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga asebanya cyane nyuma yo kubona abantu bandika k’uruzinduko Perezida Kagame Paul yagiriye mu bihugu bya Senegal na Guinea akakiranwa ibyishimo bidasanzwe.
Ubwo Perezida Kagame yageraga mu gihugu cya Guinea taliki ya 08/03/2016, yakiriwe n’abaturage ba Guinea-Conakry batagira ingano ndetse mugenzi we Perezida Alpha Conde aza no kumwambika umudali w’ikirenga muri icyo gihugu bitewe n’ibikorwa byindashikirwa amaze kugeza ku banyarwanda kubera ubuyobozi bunogeye amahanga.
Perezida Alpha Conde yanavuze ko atagira ipfunwe ryo kuvuga ko igihugu cy’u Rwanda kiyobowe neza kurusha igihugu cye (Guinea Conakry), bigaragaza isura nziza Perezida w’u Rwanda afite muri Africa ndetse n’isi yose.
Himbara byamwanze munda areba ukuntu abantu bishimiye uburyo Perezida yakiriwe muri Guinea ndetse nibyo Perezida mugenzi we yamuvuzeho atangira inganzo ye imenyerewe yo gusebanya ariko bimubera ibyubusa ahubwo asanga ariwe ugiye guseba kuko abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwibasiye bakamushinja kuvuga ubusa budafite ishingiro.
Perezida Kagame yakiriwe n’imbaga y’abanya Guinea-Conakry
Himbara usigaye ashakishiriza imibereho mu gusebya u Rwanda n’abayobozi b’igihugu amaze kumenyekana ko amayeri ari nkaya wa muntu ubura icyo atuka inka akayituka “igicebe” cyayo.
Nyuma yo kwigaragura mu biyayura bwenge, nyuma yo kwangara , kugaragurika no gupfa urwo rubanda baseka, Himbara mu minsi ishize yakoze agashya aho yatukaniye ku karubanda kandi akuze bitangaza benshi muri bagenzi be, naho abasanzwe bamuzi bo bati : “ Ni ibisanzwe kuri we”.
David Himbara yarabyutse kare yandikira uwitwa Peter Urayeneza kuri facebook agira ati : Turi COWARDS KABISA ” Kwirirwa tumoka gusaa” urumva ko noneho byamucanze, yemera ko ibigarasha ntacyo bizigezaho , yemeza ko ibigarasha bidafite shinge na rugero, mbese muri rusange yemeje ko ibyo bavuga,ibyo bakora ko bidahwitse na busa.
Cyiza Davidson