Impuguke mu mibanire y’ibihugu cyane cyane mu karere, zitangaza ko guha ijambo umuntu nka Himbara wahunze igihugu bishushanya indi ntego itari ukwigisha abasomyi ahubwo ihishe mu mugambi w’ubutegetsi bwa Uganda wo gufasha abafite intego yo guhungabanya igihugu.
Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa New Vision, Charles Etukuri, Himbara yumvikana amusaba umwanya uhagije wo kwandika inkuru zivuga ku Rwanda n’ubukungu bwarwo.
Muri iki kiganiro Himbara avuga ku gatotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda, hari aho yamubwiye ko “Nujya kwandika inkuru yawe, ndashaka ko iki ukibandaho cyane…’’
Bavuga ko ikiganiro Cya David Himbara cyatambukijwe ku wa 23 Werurwe 2019, ari nk’iturufu ya Uganda yo kuyobya abasomyi ku muzi w’impamvu yahungabanyije umubano wayo n’u Rwanda. Cyaje kandi gikurikira icyo New Vision yahaye Rujugiro Ayabatwa Tribert, umuherwe utera inkunga ibikorwa bya RNC.
Abasesenguzi bo bagaragaza ko wumvise ibikubiye mu kiganiro cyo kuri telefoni gifite isaha n’iminota ine, wasanga hari ibikubiyemo byasabaga isesengura rito mbere yuko ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, gitangaza ibinyoma bishobora kuyobya rubanda.
Umunyamakuru Etukuri yatangiye abaza Himbara uko abona ubukungu bw’u Rwanda ariko we mu igereranya rye yavuze ko “U Rwanda ari nk’umubu, imbere ya Uganda imeze nk’inzovu.’’
New Vision yahisemo kubaza urwanya u Rwanda uko ubukungu bwarwo buhagaze nyamara yirengagiza imibare ya Banki y’Isi n’iy’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) igaragaza ko mu myaka 10 ishize, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 8%. Nkuko IGIHE kibitangaza.
Himbara na Rujugiro Tribert, kimwe n’abandi Banyarwanda, bafunguriwe imiryango ngo batange umusanzu wo kubaka igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba bombi imyitwarire yabo yatumye batakarizwa icyizere, barahunga. Ku ikubitiro Rujugiro ni we waciye iy’ubusamo.
Mu kiganiro cyo ku wa 15 Mata 2009 yahaye The New Times, Himbara yavuze ku kugenda kwa Rujugiro ko “Bisobanuye ko adashobora kuba Umujyanama wa Perezida Kagame ushingiye ku ndangagaciro akenera ku bantu be ba hafi, hatitawe ku mateka yabo, ijambo n’ubunararibonye bafite.’’
Kuva mu gihugu kw’aba bayobozi kurashimangira imiyoborere y’u Rwanda yubakiye ku ihame ryo gutanga amahirwe angana ku Banyarwanda bose ariko nanone abayobozi bitwara nabi bakabiryozwa.
Rujugiro we asa n’uwahungiye ubwayi mu kigunda kuko abayobozi bo muri Afurika y’Epfo bamushinja kunyereza imisoro ndetse ategereje kugezwa imbere y’ubutabera.
Muri iki kiganiro, Himbara avuga ko Ikigo cya Crystal Ventures aricyo kigenzura ubukungu bw’igihugu. Iyi mvugo yabaye nk’iturufu, benshi mu barwanya u Rwanda bitwaza mu guharabika FPR.
Abahanga mu by’ubukungu bazi imitangire y’amasoko mu Rwanda, bazi neza ko ibigo byose biyahabwa binyuze mu mapiganwa, igihize ibindi kikegukana isoko.
Himbara wahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo muri New Vision ni umuntu wa hafi wa Rujugiro (yabaye umujyanama we), ufasha abashaka guhungabanya u Rwanda.
Bishyuye amafaranga menshi mu Kigo cya Podesta.Inc hagati y’umwaka wa 2012 na 2013 mu gutangiza ubukangurambaga burimo no gushinga ibinyamakuru.
Himbara asobanura ko amafaranga yatanzwe ngo izina rya Rujugiro muri Loni rikurweho icyasha kuko yahoraga muri raporo zimugaragaza nk’inkundamugayo.
Mu bihe bitandukanye Himbara yishyuye Ikigo gikora ubuvugizi mu guhuza inzego zitandukanye muri Amerika, Podesta Group gikorera i Washington, D.C, ibihumbi $520 ngo yemererwe kujya gutanga ubuhamya.
Bivugwa ko amafaranga Himbara yahaye Podesta Group yatanzwe na Rujugiro. Iki kigo nacyo cyamwishyuye kumuhuza na bagenzi be bahunze igihugu batavuga rumwe n’ubutegetsi n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Christopher Smith, ukuriye agashami ka Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, kibanda kuri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Umugambi wa Himbara ariko abasesenguzi bavumbuye ko wari ugamije guharabika u Rwanda n’abaruyobora.
Ku wa 26 Ukwakira 2017, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada, “RCA-Canada”, wandikiye John McKay, Umudepite uhagarariye agace ka Scarborough—Guildwood mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, wamagana ubusabe bwa Himbara washakaga gutanga ubuhamya muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere Mpuzamahanga, FAAE.
Umwe mu banyamakuru bakomeye muri Uganda yavuze ko inkuru ya The New Vision ifite ibihanga mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’ubunyamwuga.
Abahanga mu itangazamakuru bavuga ko umunyamakuru adakwiye gutanga inkuru ku wo yayanditseho mbere yuko itangazwa ndetse anamusaba kuza kuyiryoshya kurushaho.
Umunyamakuru wa New Vision yabanje kumuha ibibazo kuko mu gutangira ikiganiro Himbara amubwira ko ‘Yiteguye neza cyane.’’
Himbara kandi anumvikana avuga ko gufunga umupaka (u Rwanda rwavuze ko byahuriranye n’igikorwa cyo gusana) yatangaje ko Uganda nta ngaruka izagirwaho n’ubuhahirane.
Ngo kuri we “Ni nko kuvuga ko ari inzovu n’umubu kuko u Rwanda rufite abaturage miliyoni 12 mu gihe Uganda ifite miliyoni 42.’’
Ikiganiro gisoza Himbara asaba guhabwa umwanya wihariye muri New Vision wo kwandika inkuru za buri cyumweru ku Rwanda ndetse umunyamakuru yamuhaye icyizere cyo kubimenyesha umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru.
Impuguke za politiki zivuga ko RNC yatangiye kwifashisha New Vision nk’igikoresho cyayo cy’icengezamatwara.
Src : IGIHE