Patrick Kayumba Mazimpaka yitabye Imana ejo kuwa gatatu mu bitaro bya Mendata mu gihugu cy’Ubuhinde azize indwara. Patrick Kayumba Mazimpaka, atabarutse ku myaka 70 y’amavuko kuko yavutse ku itariki 26/04/1948 avukira mu Rwanda nyuma muw’1962 ahungira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kubera umutekano muke wari mu Rwanda.
Yabaye umuyobozi mukuru wungirije wa komisiyo y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe mu kuva mu 2003 kugeza mu 2008. Yabaye umujyanama mukuru wa Perezida w’u Rwanda mu karere k’ibiyaga bigari.
Ni umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwa FPR- Inkotanyi ibohora igihugu.
Guhera mu 1990 FPR-Inkotanyi itangira urugamba, Patrick Mazimpaka yari nk’ukuriye ibijyanye n’ibiganiro bya politiki n’amahanga.
Mu kwa gatandatu 1992 we n’abandi, yahagarariye FPR mu biganiro bigamije gushaka ubwumvikane na Leta ya Habyarimana Juvenale byabahuje n’abahagarariye amashyaka ya MDR, PSD na PL byabereye i Bruxelles mu Bubirigi.
Nyuma mu kwezi kwa karindwi 1992 hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda i Arusha.
kuva mu 1993 kugeza mu 1998 yabaye Visi Perezida wa mbere wa FPR-Inkotanyi.. Mazimpaka kandi yabaye umujyanama wa Perezida Kagame.
Patrick Mazimpaka yari muntu ki?
Patrick yize amashuri yisumbuye muri Ntare School aza gukomereza muri kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi mu bya Siyansi ijyanye n’ubutaka.
Mpazimpaka yabaye umwarimu muri kaminuza ya Makerere aza kuyobora ishami rya Geology muri iyi kaminuza kugeza muri 1981 aho yahise ajya mu gihugu cya Kenya gukora muri kompanyi yakoraga ibijyanye no gucukura amabuye y’agaciro, aha yaje kuhava ajya muri Canada ari kumwe n’umuryango we .
Kuva mu mwaka 1990 FPR-Inkotanyi itangira urugamba, Patrick Mazimpaka yarakuriye ishami ry’ibiganiro bya politiki n’abarwanaga na FPR mu kugarura amahoro mu Rwanda hamwe no kuyihuza n’amahanga.
Nyuma y’uko bari banaherutse kubonana na Boniface Ngurinzira wari Minisitiri w’ubutwererane w’u Rwanda ku butegetsi bya Juvenal Habyarimana .nyuma mu kwezi kwa karindwi 1992 hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda i Arusha. Nubwo atubahirijwe.
U Rwanda rumaze kubohorwa mu mwaka w’1994 mu bari bagize ‘Cabinet’ ya mbere Mazimpaka Patrick yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Amakoperative kugeza mu 1996 .
Nyuma yagizwe Minisitiri wo gusana ibyangiritse n’imibereho y’abaturage.
Kuva mu 1997 kugeza mu 2000 yagizwe Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika.
Kuva mu 2000 yagizwe intumwa yihariye ya Perezida wa Republika mu karere k’ibiyaga bigari cyane kubera ibibazo byariho bigendanye n’umutekano muri Congo aho byanageze ku masezerano ya Pretoria ya 2002 hagati y’u Rwanda na Congo