• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.

Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.

Editorial 25 Jan 2018 Mu Rwanda

Patrick Kayumba Mazimpaka yitabye Imana  ejo kuwa gatatu  mu bitaro bya Mendata mu gihugu cy’Ubuhinde  azize indwara.  Patrick Kayumba Mazimpaka, atabarutse   ku myaka  70 y’amavuko kuko  yavutse ku itariki 26/04/1948 avukira mu Rwanda nyuma muw’1962 ahungira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kubera umutekano muke wari mu  Rwanda.

Yabaye umuyobozi mukuru wungirije wa komisiyo y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe mu kuva mu 2003 kugeza mu 2008. Yabaye umujyanama mukuru wa Perezida w’u Rwanda mu karere k’ibiyaga bigari.

Ni umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwa FPR- Inkotanyi ibohora igihugu.

Guhera mu 1990 FPR-Inkotanyi itangira urugamba, Patrick Mazimpaka yari nk’ukuriye ibijyanye n’ibiganiro bya politiki n’amahanga.

Mu kwa gatandatu 1992 we n’abandi, yahagarariye FPR mu biganiro bigamije gushaka ubwumvikane na Leta ya Habyarimana Juvenale byabahuje n’abahagarariye amashyaka ya MDR, PSD na PL byabereye i Bruxelles mu Bubirigi.

Nyuma mu kwezi kwa karindwi 1992 hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda i Arusha.

kuva mu 1993 kugeza mu 1998 yabaye Visi Perezida wa mbere wa FPR-Inkotanyi.. Mazimpaka kandi yabaye umujyanama wa Perezida Kagame.

Patrick Mazimpaka yari muntu ki?

Patrick yize amashuri yisumbuye muri Ntare School aza gukomereza muri kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi mu bya Siyansi ijyanye n’ubutaka.

Mpazimpaka yabaye  umwarimu muri kaminuza ya Makerere aza kuyobora ishami rya Geology muri iyi kaminuza kugeza muri 1981 aho yahise ajya mu gihugu cya Kenya gukora muri kompanyi yakoraga ibijyanye no gucukura amabuye y’agaciro, aha yaje kuhava ajya muri Canada ari kumwe n’umuryango we .

Kuva  mu mwaka  1990 FPR-Inkotanyi itangira urugamba, Patrick Mazimpaka yarakuriye  ishami ry’ibiganiro bya politiki n’abarwanaga na FPR mu kugarura amahoro mu Rwanda hamwe no kuyihuza n’amahanga.

Nyuma y’uko bari banaherutse kubonana na Boniface Ngurinzira wari Minisitiri w’ubutwererane w’u Rwanda ku butegetsi bya Juvenal Habyarimana .nyuma mu kwezi kwa karindwi 1992 hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda i Arusha. Nubwo atubahirijwe.

U Rwanda rumaze kubohorwa mu mwaka w’1994  mu bari  bagize ‘Cabinet’ ya mbere Mazimpaka Patrick yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Amakoperative kugeza mu 1996 .

Nyuma  yagizwe Minisitiri wo gusana ibyangiritse n’imibereho y’abaturage.
Kuva mu 1997 kugeza mu 2000 yagizwe Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika.

Kuva mu 2000 yagizwe intumwa yihariye ya Perezida wa Republika mu karere k’ibiyaga bigari cyane kubera ibibazo byariho bigendanye n’umutekano muri Congo aho byanageze ku masezerano ya Pretoria ya 2002 hagati y’u Rwanda na Congo

2018-01-25
Editorial

IZINDI NKURU

Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw

Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw

Editorial 08 Jun 2017
Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Editorial 07 Feb 2025
Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Editorial 24 Jul 2025
Umupolisi wa DRC yafatiwe mu Rwanda

Umupolisi wa DRC yafatiwe mu Rwanda

Editorial 28 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Impunzi nk’igicumbi cyo gukuramo abajya mu mitwe y’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Impunzi nk’igicumbi cyo gukuramo abajya mu mitwe y’iterabwoba

Editorial 28 Jun 2019
Birababaje :Bruce Melody Ntiyasohotse ku rutonde rw’abazaririmbana n’ Icyamamare Jason Derulo, Ese Cyaba Ari kibazo Cya Muzika Nyarwanda Itazwi
Mu Rwanda

Birababaje :Bruce Melody Ntiyasohotse ku rutonde rw’abazaririmbana n’ Icyamamare Jason Derulo, Ese Cyaba Ari kibazo Cya Muzika Nyarwanda Itazwi

Editorial 10 Jun 2017
Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica
Uncategorized

Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica

Editorial 04 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru