• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Perezida François Mitterrand, yibukijwe uruhare rw’ u Bufaransa, n’urwe bwite, muri Jenoside yakorewe Abatutsi , anasabwa kureka kuyipfobya no kuyihakana.

Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Perezida François Mitterrand, yibukijwe uruhare rw’ u Bufaransa, n’urwe bwite, muri Jenoside yakorewe Abatutsi , anasabwa kureka kuyipfobya no kuyihakana.

Editorial 24 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Urebye mu nyandiko y’ iki kinyamakuru cyizwi cyane mu Bufaransa gikorera kuri murandasi”Ne Pas Subir”,  nta gishya kirimo ugereranyije n’ibyashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi, abanyamateka n’izindi mpuguke. Gusa, uwanditse iyi nkuru avuga ko abashyira mu gaciro batazahwema kwibutsa ingoma ya François Mitterrand n’icyegera cye Hubert Védrine, ko yasebeje Abafaransa, ubwo yijandikaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nta nyungu n’imwe imwe y’uBufaransa,ubwo butegetsi bwavuga ko bwarengeraga.

Mu buryo bwimbitse, iyi nyandiko iragaruka  ku nkunga icyo gihugu cyahaye ubutegetsi bwa Perezida  Yuvenali Habyarimana, ndetse n’aho apfiriye, kigira uruhare mu gushyiraho Guverinoma yiyise iy’ Abatabazi, ari nayo yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. N’ikimenyimenyi ngo umuhango wo gushyiraho Leta y’ “Abanazi-nyarwanda”, wabereye muri Ambasade y’uBufaransa mu Rwanda, bizwi neza ko abayigize ari abambari ba MRNDD, CDR n’abandi bo mu mashyaka ya ”Hutu-Power”, yangaga Abatutsi urunuka.

Ubwo  isi yose yari imaze kumenya ko mu Rwanda harimo kuba Jenoside ikorerwa Abatutsi, Guverinoma ya “Perezida” Théodore  Sindikubwabo na Yohani Kambanda yakomanyirijwe mu bijyanye no kugura intwaro, nyamara Perezida w’uBufaransa icyo gihe, François Mitterrand n’umuyobozi mukuru w’ibiro bye, Hubert Védrine, ibyo barabyirengagije, bakomeza guha iyo Leta-ndimburabatutsi intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikari, babinyujije mu nzira ndende, kugera bigeze i Bukavu na Goma muri Zayire ya Mobutu Sese Seko. Ibi nabyo Perezida Mitterrand na Hubert Védrine ngo basanze bidahagije,maze mu gihe Jenoside yari irimbanyije, bohereza ingabo mu Rwanda, mucyo bise “Opération Turquoise”, bayobya uburari ngo ni igikorwa by’ubutabazi, nyamara ari uburyo bwo gufasha abasirikari bicaga inzirakarengane ku rugamba bari bahanganyemo n’ingabo za RPA-Inkotanyi, zo zaharaniraga gutabara abicwaga.

Umwe mu basirikari bakuru bari muri “Opération Turquoise”, Guillaume Ancel, avuga ko, uko abo bagome  bagendaga batsindwa, ni ko abasirikari b’uBufaransa nabo  babakingiraga ikibaba kugeza bahungiye ikivunge muri Zayire y’icyo gihe. Mu nkambi zo muri Zayire , uBufaransa naho ngo bwakomeje gufasha ingabo zatsinzwe kwisuganya ngo zigaruke mu Rwanda  gusoza neza ibikorwa bya Jenoside.Ngo nta musirikari n’umwe w’uBufaransa wifuzaga kwisiga amaraso y’inzirakarengane mu Rwanda, ariko babikoreshejwe n’amategeko y’ibikomerezwa birimo Hubert Védrine.

Ikibabaje kurushaho, nk’uko uru rubuga “Ne Pas Subir” rukomeza kubivuga ni uko Hubert Védrine ashishikajwe no  gusiga icyaha abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agashyigikira ku mugaragaro abayipfobya n’abayihakana. Bwana Védrine ngo ni inkoramutima y’abantu nka Judi Rever, Filip Reyntjens, Charles Onana, Peter Erlinder, n’abandi bahora bashakisha icyasiga icyasha uRwanda n’Abayobozi bakuru barwo.

Inshuro zose Hubert Védrine yasabwe n’Abafaransa ubwabo gutanga ibisobanuro ku myitwarire y’ubutegetsi yari arimo mu gihe cyo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo yaramanjiriwe, aho gusubiza ibimureba akahitamo gushinyagurira abo iyo Jenoside yagizeho ingaruka. Mu gusoza rero, Hubert Védrine yibukijwe ko ari umwe mu bategetsi b’uBufaransa bakiriho, bagomba kugira ibyo baryozwa, bitaba ibyo ngo bikazashyira  icyubahiro cy’icyo gihugu aharindimuka.

Hubert Védrine yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida François Mitterand kuva mu mwaka w’1991 kugeza muw’1995. Magingo aya ni intumwa y’uBufaransa muri Komite-ngishwanama y’Umuryango wa OTAN, ibi nabyo Abafaransa benshi bakabifata nko gusuzuguza igihugu cyabo.

2020-12-24
Editorial

IZINDI NKURU

Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo

Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo

Editorial 08 Aug 2021
Perezida Trump yashimiye Madamu Jeannette Kagame watangije amasengesho yo gusengera Amerika

Perezida Trump yashimiye Madamu Jeannette Kagame watangije amasengesho yo gusengera Amerika

Editorial 09 Feb 2018
Gen Maj Aloys NTIWIRAGABO ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavumbuwe mu bwihisho mu nkengero za Paris, m’Ubufaransa

Gen Maj Aloys NTIWIRAGABO ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavumbuwe mu bwihisho mu nkengero za Paris, m’Ubufaransa

Editorial 24 Jul 2020
UGANDA: Besigye yanenze bikomeye Museveni kumwanzuro yafashe wo kugurira ibifaru abadepite mugukaza umutekano wabo.

UGANDA: Besigye yanenze bikomeye Museveni kumwanzuro yafashe wo kugurira ibifaru abadepite mugukaza umutekano wabo.

Editorial 15 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize
Amakuru

Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize

Editorial 29 Oct 2021
CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho
Mu Rwanda

CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho

Editorial 21 Mar 2017
Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali
UBUKERARUGENDO

Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali

Editorial 21 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru