Urebye mu nyandiko y’ iki kinyamakuru cyizwi cyane mu Bufaransa gikorera kuri murandasi”Ne Pas Subir”, nta gishya kirimo ugereranyije n’ibyashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi, abanyamateka n’izindi mpuguke. Gusa, uwanditse iyi nkuru avuga ko abashyira mu gaciro batazahwema kwibutsa ingoma ya François Mitterrand n’icyegera cye Hubert Védrine, ko yasebeje Abafaransa, ubwo yijandikaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nta nyungu n’imwe imwe y’uBufaransa,ubwo butegetsi bwavuga ko bwarengeraga.
Mu buryo bwimbitse, iyi nyandiko iragaruka ku nkunga icyo gihugu cyahaye ubutegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyarimana, ndetse n’aho apfiriye, kigira uruhare mu gushyiraho Guverinoma yiyise iy’ Abatabazi, ari nayo yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. N’ikimenyimenyi ngo umuhango wo gushyiraho Leta y’ “Abanazi-nyarwanda”, wabereye muri Ambasade y’uBufaransa mu Rwanda, bizwi neza ko abayigize ari abambari ba MRNDD, CDR n’abandi bo mu mashyaka ya ”Hutu-Power”, yangaga Abatutsi urunuka.
Ubwo isi yose yari imaze kumenya ko mu Rwanda harimo kuba Jenoside ikorerwa Abatutsi, Guverinoma ya “Perezida” Théodore Sindikubwabo na Yohani Kambanda yakomanyirijwe mu bijyanye no kugura intwaro, nyamara Perezida w’uBufaransa icyo gihe, François Mitterrand n’umuyobozi mukuru w’ibiro bye, Hubert Védrine, ibyo barabyirengagije, bakomeza guha iyo Leta-ndimburabatutsi intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikari, babinyujije mu nzira ndende, kugera bigeze i Bukavu na Goma muri Zayire ya Mobutu Sese Seko. Ibi nabyo Perezida Mitterrand na Hubert Védrine ngo basanze bidahagije,maze mu gihe Jenoside yari irimbanyije, bohereza ingabo mu Rwanda, mucyo bise “Opération Turquoise”, bayobya uburari ngo ni igikorwa by’ubutabazi, nyamara ari uburyo bwo gufasha abasirikari bicaga inzirakarengane ku rugamba bari bahanganyemo n’ingabo za RPA-Inkotanyi, zo zaharaniraga gutabara abicwaga.
Umwe mu basirikari bakuru bari muri “Opération Turquoise”, Guillaume Ancel, avuga ko, uko abo bagome bagendaga batsindwa, ni ko abasirikari b’uBufaransa nabo babakingiraga ikibaba kugeza bahungiye ikivunge muri Zayire y’icyo gihe. Mu nkambi zo muri Zayire , uBufaransa naho ngo bwakomeje gufasha ingabo zatsinzwe kwisuganya ngo zigaruke mu Rwanda gusoza neza ibikorwa bya Jenoside.Ngo nta musirikari n’umwe w’uBufaransa wifuzaga kwisiga amaraso y’inzirakarengane mu Rwanda, ariko babikoreshejwe n’amategeko y’ibikomerezwa birimo Hubert Védrine.
Ikibabaje kurushaho, nk’uko uru rubuga “Ne Pas Subir” rukomeza kubivuga ni uko Hubert Védrine ashishikajwe no gusiga icyaha abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agashyigikira ku mugaragaro abayipfobya n’abayihakana. Bwana Védrine ngo ni inkoramutima y’abantu nka Judi Rever, Filip Reyntjens, Charles Onana, Peter Erlinder, n’abandi bahora bashakisha icyasiga icyasha uRwanda n’Abayobozi bakuru barwo.
Inshuro zose Hubert Védrine yasabwe n’Abafaransa ubwabo gutanga ibisobanuro ku myitwarire y’ubutegetsi yari arimo mu gihe cyo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo yaramanjiriwe, aho gusubiza ibimureba akahitamo gushinyagurira abo iyo Jenoside yagizeho ingaruka. Mu gusoza rero, Hubert Védrine yibukijwe ko ari umwe mu bategetsi b’uBufaransa bakiriho, bagomba kugira ibyo baryozwa, bitaba ibyo ngo bikazashyira icyubahiro cy’icyo gihugu aharindimuka.
Hubert Védrine yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida François Mitterand kuva mu mwaka w’1991 kugeza muw’1995. Magingo aya ni intumwa y’uBufaransa muri Komite-ngishwanama y’Umuryango wa OTAN, ibi nabyo Abafaransa benshi bakabifata nko gusuzuguza igihugu cyabo.