• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Ubwanditsi 30 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara wakunze kumvikana ku maradiyo mpuzamahanga no kuri youtube avuga ko we n’abo bakorana bibumbiye mu mitwe bise RNC (Rwanda National Congress) na P5 barimo Kayumba Nyamwasa, Himbara, Rusesabagina n’abandi bamaze gufata parike ya Nyungwe bagasaba ko abakerarugendo bahagarika gusura iyi parike ubu yatawe muri yombi azanwa mu Rwanda akaba agiye gushyikirizwa ubutabera.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2019, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera avuze ko ubu u Rwanda rufite Sankara, naho abo bari bafatanyije guhungabanya umutekano w’u Rwanda muri Nyungwe biciwe iyo.

Yagize ati “Uwiyita Majoro Sankara umaze iminsi avuga ko yafashe Nyungwe, yigamba bya bitero byishe abantu za Kitabi n’ahandi, akajya ku maradiyo akabivuga, akavuga ko azakora n’ibindi kuko ibyo bidahagije, akigamba urupfu rw’Abanyarwanda… ku bufatanye n’abandi Major Sankara yagaruwe mu Rwanda, inzego zibishinzwe zikaba ziri bumushyikirize ubucamanza kugirango asobanure ibyo bintu akora.”

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Dr Richard Sezibera

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera

Minisitiri Sezibera yaboneyeho kuvuga ku bihugu bimaze iminsi bisaba abaturage babyo kwitonda igihe basura ibice by’u Rwanda byegereye umupaka, avuga ko babikora bashingiye ku mpuha nyamara bakwiye kubaza u Rwanda kuko rufite amakuru yimbitse kurushaho.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rubicishije kuri twitter, ruvuze ko rwafunze Nsabimana Callixte wiyita Majoro Sankara, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha aregwa.

Callixte yashakishwagwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa birimo kurema umutwe witwaje intwaro, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba,gushimuta, ubwicanyi, gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro, gusahura n’ibindi.

Abanyamakuru batandukanye mu kiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga

Abanyamakuru batandukanye mu kiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga
Src : KT

2019-04-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Ubwanditsi 14 May 2018
Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Ubwanditsi 03 Dec 2024
Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kugororerwa I Burundi

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kugororerwa I Burundi

Ubwanditsi 07 Aug 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Dieudonne Hakizayezu
    May 1, 20196:10 am -

    Disi aka kana ngo ni Sankara babanze bakajyane i Ndera, jye mbona karahahamutse kubera genocide yakorewe abatutsi b’i Nyanza muri 1994.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Padiri Nahimana  arategura imyigaragambyo itemewe  kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli
ITOHOZA

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

Ubwanditsi 29 Nov 2016
Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye
Mu Rwanda

Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?
INKURU NYAMUKURU

Niki cyihishe inyuma y’amagambo Perezida Museveni yavugiye I Kabale amaze kubonana na bagenzi be b’abakuru b’ibihugu?

Ubwanditsi 22 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru